Rubavu: Ku mihanda hadutse udusoko, abadukoreramo ngo 'bashaka imibereho' | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:11 27

Rubavu: Ku mihanda hadutse udusoko, abadukoreramo ngo ‘bashaka imibereho’

*Abatuye hafi y’aho turemera bavuga ko utu dusoko dushobora guteza ibyago byo kwandura COVID-19

Mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangali, no muri Buhaza na Byahi two mu Murenge wa Rubavu abahatuye bavuga ko bafite ibyago byinshi byo kwandura coronavirus kurusha kubera udusoko, n’abantu birirwa bazerera basaba abaturage kugurana imyenda n’ibiribwa bitandukanye.

Umurenge wa Rubavu mu kagari ka Buhaza hari isoko rikora amasaha 12h

Ubwo twageraga mu Mudugudu w’Uburezi mu Kagari ka Mbugangari ku masaha ya saa munani z’amanywa, twasanze abagura n’abagurisha imirimo irimbanije, ari isoko nubwo ritubakiye.

Bamwe mu bacuruzi twageragije kuganiriza banze kugira icyo batangaza.

Umubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa utuye muri uyu Mudugudu w’Uburezi yabwiye Umuseke ko bahangayikishijwe n’abantu batazi iyo bava barema iryo soko.

Ati  “Leta idusaba kwirinda uko bishoboka, ubuse tuzirinda dute mu gihe imbere y’imiryango yacu haremera isoko ridafite ibwiriza na rimwe ryo kwirinda bakurikiza?  Ubu se ntubona uko begeranye nta n’uwaje muri iri soko akarabye intonki.”

Yakomeje agira ati “Ubushize ubuyobozi bwarabirukanye, ariko ikibabaje batubwiye ko nibagaruka bakabahasanga bizabazwa  twebwe tuhatuye kandi si twe turihamagara, ntitunarirema.”

Ishemwe utuye Umudugudu w’Ikibuga we yabwiye Umuseke ko uretse kuba iri soko riremera mu mihanda ya Mbugangali ryerekeza Byahi, rishobora gutuma bandura Covid-19 ngo rikurura n’abajura.

Ati “Uretse kuba twakwanduzwa n’abantu barema isoko, rinakurura ubujura kuko rigurishirizwamo imyenda yambawe. Nk’ubu usize wanitse imyenda wasanga bayanuye ejo ugasanga iri kugurishwa.”

Yakomeje asaba ubuyobozi ko aba bantu bafashwa kubonerwa aho bacururiza hizewe.

Ubwo umuseke wageraga mu Murenge wa Rubavu, mu kagari Ka Buhaza umwe mu bacuruzi yemeye kugira icyo atangaza, avuga ko gucururiza mu muhanda ari ukubura ahandi bacururiza.

Ati “Impamvu ducururiza hano ni uko tudafite aho ducururiza, twakoreraga muri DR.Congo none imipaka irafunze kubera Coronavirus, ntabwo dufite aho dukorera ni yo mpamvu twaje hano ngo dushake imibereho.”

Tumubajije impamvu isoko ryabo rigaragara nk’iryakongera ibyango byo kwandura coronavirus, yavuze ko bishoboka.

Ati “Ubwandu bushobora kuvamo ariko urabona ko twambaye udupfukamunwa kandi abateza akavuyo ni ababa baje guhaha, tuba twababwiye bakanga kubyumva.”

Yavuze ko  ikibazo cyabo ubuyobozi bukizi kuko buhora bubimura.

Ati “Ntaho dufite twerekeza, nibatwereke aho twerekera tuhajye natwe dushake imibereho.”

Yakomeje avuga ko isoko ryabo riremwa n’abantu b’ingeri zose baturuka ahantu hatandukanye, ngo hari n’abava mu tundi Turere.

Uretse iki kibazo cy’amasoko atagira uyagenzura, abatuye mu Mugi wa Rubavu bahangayikishijwe n’abana birirwa bazerera bashaka ibyuma byo kugurisha mu ngo z’abantu.

Abatuye muri uyu Mugi bavuga ko byakongera ibyago byo kwandura Covid-19 kubera izo ngendo za hato na hato zitari ngombwa zihuza abantu akenshi zikanakurura ubujura n’amakimbirane.

Twagerageje kubaza Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu icyo buteganyiriza aba baturage, ntitwabasha kubona n’umwe utuvugisha kuri iki kibazo.

Abaturage bagurisha imyenda bambaraga
Utu dusoko abadukoreramo bavuga ko bashakisha imibereho, abaduturiye bakavuga ko tubashyira mu byago
Mbugangali mu mihanda bacuruza ntacyo bikanga

KAGAME  KABERUKA  Alain
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Erega si byiza guhunga ukuri kugaragara!
    Abantu barashonje kubafungirana mumazu ntacyo kurya bafite bitinde bitebucye bizagaragaza isura y’ubuzima nyabwo umunyarwanda abayeho. Imfashanyo n’inguzanyo bihabwa u Rwanda bishyirwa he? Abanyarwanda ntidukwiye guhabwa ibisobanuro bifatika koko?
    Mu bindi bihugu bya Africa ntabwo bafashe ingamba zikakaye nk’izafashwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Kandi usibye lwirirwa bazengurula bapima, izi mbaraga n’ubushobozi bisukwa muri yku gupima iyo bishyirwa mu gufasha abari muri gahunda ya guma murugo ndahamya ko tutaba dufite abanduye bangana kuriya( bamaze kurenga 1000)! Iyo amafaranga yashowe mukugura ibikoresho byo gupima no guhemba abirirwa bazenguruka bapima bapimura zikagurwa ibikoresho nkenerwa bigahabwa abari mungo, Corona ntiyari kubona aho imenera. Ariko kubera ko mu Rwanda intero ivuye ibukuru ariyo yikirizwa kuneza cg kunabi, icyogaragaza nuko abantu bakora inishoboka byose ngo bashobore kubaho. Muri iyo mikorere rero abantu bashobora koko no kwandura. Mwibereye muri z Robot na za Instagram mwikorera Show naho abaturage barakomeza kwandura no gusonza! Nyakubahwa Ngirente ministre w’intebe, tubigire dute?

  • None aho gupfira mu rugo bazabigenze gute? Ahubwo nintwari ntabwo bahisemo kujya gupfumura amazu bakoresha uko bashoboye ngo babeho kandi badahemutse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *