Ku rwunge rw’amashuri rwa Shwemu ruherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, abanyeshuri bishyuye amafaranga yo kurya ku ishuri n’ay’agahumbiza musyi ka mwarimu barya abandi bari hanze y’amashuri.

Abishyuye amafaranga yose bafatira ifunguro mu mashuri.
Umunyamakuru w’Umuseke yasuye iki kigo mu masaha yo kurya, asanga bamwe ari kurya abandi baryamye mu kibuga baganira kugira ngo amasaha yo gusubira mu ishuri agere.
Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bari hanze batari gusangira n’abandi, bamubwiye harya uwishyuye amafaranga yose ikigo kimusaba, ngo umwana wishyuye amafaranga atuzuye nawe ntagaburirwa.
Abanyeshuri bavuga bishyura amafaranga ibihumbi 19 harimo n’agahimbaza musyi ka mwarimu ariko ngo iyo umunyeshuri atayishyuriye hamwe ntashyirwa ku rutonde rw’abemerewe kurya mu kigo. Abenshi twaganiriye batubwiye ko ikibazo bagira ari ukwishyura ibyo kurya.
Umunyeshuri witwa Shizirungu Robert avuga ko iyo barangije umwaka w’amashuri babaha ibaruwa bashyira ababyeyi iriho amafaranga bagomba kuzishyura, hari igihe rero ngo umwaka ujya gutangira ababyeyi batarayabona bakaba bishyuye ayo bafite, ariko ngo wabisobanurira ikigo ntikibyumve ahubwo kigahitamo kugaburira abishyuye amafaranga yuzuye.
Undi munyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye witwa Uwineze Christine yatubwiye ko yishyuye amafaranga ibihumbi 15, ariko ngo nyuma y’ibyumweru bibiri arya mu kigo baramubwiye ngo amafaranga ye yarashize.
Ati “Ubwo kuva icyo gihe bahise bankura kuri lisiti y’abantu barira mu kigo.”
Aba bana batabasha kurya ku ishuri saa sita kandi badashobora no kujya kurya iwabo ku manywa, bavuga ko bibabangamira mu myigire yabo y’ikigoroba.
Umwe muri aba bana ati “Rwose amasomo ya nyuma ya saa sita nti tuyiga kuko iyo abandi bagiye kurya umuntu araza akaryama hano mu kibuga tugasubira mu ishuri dusinzira, ugasanga umwarimu arinze asohoka utigeze wumva ibyo yigishije kuko umuntu aba asinzira.”

Aba bana bavuga ko nyuma ya saa sita baba basinzira kuko baba bashonje.
Nshimiyimana Vincent, Umuyobozi w’iki kigo yabwiye Umuseke ko bafite abanyeshuri bagera kuri 755, gusa ngo abarira mu kigo ni 400 kubera impamvu ahanini zishingiye ku bushobozi.
Yagize ati “Bamwe batubwira ko nta bushobozi bafite ariko wareba ugasanga ari imyumvire y’ababyeyi baba bumva ko atari ngobwa ko umwana arira ku ishuri ku manywa.”
Nshimiyimana avuga ko kuba hari abana batarira ku kigo bigira ingaruka mbi ku kigo kuko ngo usanga abana baba batariye amasaha ya nyuma ya saa sita batiga kuko baba basinzira.
Ati “Birumvikana umwana utariye ntabwo yatsinda nk’uwariye, akaba ariyo mpamvu usanga n’imitsindire yacu itaragenda neza.”
Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi asaba ababyeyi ababyeyi kumva ko iyi gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Ati “N’ubundi abana iyo batashye bafata amafunguro, rero ni rya funguro cyangwa ugatanga ingurane y’ibyo umwana afata mu rugo akayitanga ku ishuri.”
Itsinda ry’abakozi ba Ministeyi y’uburezi bamaze icyumweru mu bukangurambaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bageze kuri iri shuri rya Shwemu basanze hari ibibazo by’imiyoborere, basiga basabye ko ubuyobozi bw’iki kigo bwahinduka hagashyirwa ho abayobozi bashya.

Abishyuye barya abandi bari mu madirishya babareba.

Igisorori kimwe kiribwa n’abana 12.

Iyo abandi bana bagiye kurya hari abasigara hanze barangiza bagasubira mu ishuri.
Josiane Uwanyirigira
UMUSEKE.RW
12 _
Leta ikwiye gushyira ingufu mu kwibutsa,guhwitura,guhana ababyeyi batererana abana babo.Sinumva rwose ukuntu umubyeyi yohereza umwana ku ishuri nta mpamba nta frws yo kurya yarishye akizera ko wa mwana aziga agatsinda.Uzi kuba uri umurezi ukajya mu ishuri nyuma ya saa sita mu mwaka wa mbere?!Mbega weeeee!Utwiso tuba twamenwe n’inzara.Uravuga ntibumva.Ariko na none leta niyongere bwa bufasha itanga frws ave kuri 56 agere nko ku 122
@Migambi, none se mu gihe no mu rugo barya rimwe mu minsi ibiri, uba ugira ngo amafranga yo guha abana ngo barye ku ishuri bayavane hehe?
Nibihangane abo bana, no mu gihugu hose niko bimeze. Bamwe barya abandi barebera.
Ibyo ni ibisanzwe nihafi yahose,bamwe barya abandi bareba
Ariko, ko abakozi badukata amafaranga yo guhemba abarimu basimbura ababyeyi bagiye mu kiruhuko kubera kubyara cg gutwita, kuki batatuvanaho n’amafaranga yo kugaburira abo bana?
Simpembwa menshi ndi umukozi wo hasi, nta mwana mfite wiga muri 9&12YBE ariko iyo gahunda sinayirwanya.
Ariko nta murenge wa Kageyo uba iRubavu
njyewe ndumiwe ukuntu kariya gasuperi karibwa nabanyeshuri 12 nibenshi cyane ntabwo bahaga
Natunze urutoki ababyeyi kuko muri iyi minsi iyo hagaragajwe abana batarya ku ishuri cg batukwa frws yo kurya usanga umuyobizi w’ikigo ari we uharenganira.Uzi kubazwa impamvu abantu 400 batarya bose kndi nta frws wahawe yo kubagaburira?
19Ntagitangaza kirimo ninkuko umwe agendera muri V8 undi muri Range Rover ngewe nkaba ntanigare ngira ibyo ntibizandiza ni Class social economique. Kandi ikigo ntabushobozi gifite bwo kwishyurira abo bana 400 batishoboye nange niga muri Secondaire mukwezi kwa nyuma kwa igihembwe baransohoraga iyo nabaga ntarishyura minerval nibe nabo bariga twe badukuraga mu ishuri tukirirwa tubahingira imboga barya saa sita za gera tukabarungurukira mumadirishya ariko ntibyatubujije gutsinda nkabo baryaga neza. Ikibazo kiri mu Rwanda ni ubusumbane mubukungu hagati yabarutuye naho ntamubyeyi wakanga guha umwana we amaafaranga yokurya ku ishuli ayafite nonese ko haringo zirya rimwe kumunsi cg rimwe muminsi itatu wibwirako abo babona 19000 Rwf babaga mujye mushyira mugaciro.
Noah* byihorere ubu twe muri interna twakaryaga turi bangahe?ahubwo bo karuzuye nawe uravuga
Ahubwo se ko mbona barya umuceri gusa (cyangwa akawunga) nta dushyimbo turiho cyangwa ‘utuboga?? Aho bo bwaki ntizabafata n’ubwo bitwa ngo bararya?
Kuri shwemu ababyeyi baharerera ntibita kumibereho y’abana babo Ku ishuri yumvu ko umwana iyo amwohereje kwiga ko aba arangije ibibazo bye ko abamuhaye uburezi nkuko leta ibyifuza