Rubavu: Mu mezi 3 habaye imfu z’abantu 7 mu murenge umwe…Ubuyobozi bwamanutse | UMUSEKE

Rubavu: Mu mezi 3 habaye imfu z’abantu 7 mu murenge umwe…Ubuyobozi bwamanutse

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2019 mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu hamaze kwicwa abantu barindwi barimo abana babiri bikekwa ko bishwe n’uwari umukozi wo mu rugo. Ejo hashize ku wa Mbere abayobozi bo ku rwego rw’akarere baramanutse bajya kuganiriza abatuye uriye murenge.

Mayor Habyarimana Gilbert yasabye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Izindi muri ziriya mfu zabaye muri aya mezi atatu gusa muri uriya murenge wa Rubavu, zirimo iz’abashakanye bicanaga n’abandi bapfaga imitungo.

Tariki 20/11/2019  Nyirarukundo Claudine wari umukozi wo mu rugo, mu murenge wa Rubavu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho kwica abana babiri bo mu rugo yakoragamo afatanyije na mukase wabo.

Tariki 6/12/2019 Umugabo ukomoka muri Congo Kinshasa witwa Byamungu Butsitsi wari umaze igihe atuye i Rubavu, arakekwaho kwica uwo bashakanye w Umunyarwandakazi witwa Bumba Marie Claire amukereye ijosi.

Tariki 17/12/2019 Umugabo w’imyaka 65 y’amavuko utuye mu Murenge wa Rubavu mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2019 yishe umugore we yasinze ahita yishyikiriza inzego z’umutekano.

Tariki 29/2/2020  Ntihemuka kamanzi Héritier yiciwe mu kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, akaba yarishwe biturutse ku makimbirane yagiranye n’abagenzi be ubwo bari mu kabari.

Ku wa 01/3/2020 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafashe umugabo witwa Nsekerabanzi Bahizi n’uwo rwise inshoreke ye Fillette Nyiransabimana rubakekaho uruhare mu rupfu rwa Falida Nyirantezimana wari umugore w’isezerano wa Bahizi. Nyuma yo kumwica ngo bamushyinguye mu mbuga mu rugo rwe, aba bombi bivugwa ko bishe Nyirantezimana mu kwezi kwa 7/2019.

Abaturage bavuga ko izi mfu zituruka ku makimbirane yo mu ngo ndetse n’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano bakaba basaba ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo kuko kimaze gufata indi ntera.

Umwe muri aba baturage agira ati “Iki kibazo kimaze gufata indi ntera ibaze mu mezi make ashize abantu bamaze gupfa rwose ubuyobozi nibufate ingamba zo kurandura inzoga z’inkorano zigaragara muri aka karere kuko sinavuga ko ari umurenge wa Rubavu gusa no mu yindi mirenge izi nzoga ziruzuye,  ariko kandi ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse n’ubuhariko na byo ni ikibazo.”

Umuyobozi  w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yatunze agatoki abayobozi b’amasibo [Abatwarasibo] n’ab’Imidugudu kugira uburangare kuko bitumvikana kuba umuntu yakwicwa hagashira amezi arindwi bitaramenyekana.

Avuga kandi ko bimwe muri biriya bibazo biri mu bivugwaho kuba intandaro ya ziriya mfu, biba bikwiye gukemurwa na bariya bayobozi.

Ati “Ba mudugudu mubashake abafitanye ibibazo by’ubuharike abagabo n’abagore tuzabaganirize turebe ko icyo kibazo cyagabanuka.”

Yanasabye abaturage kwicungira umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ku buryo abonye abantu bafitanye ikibazo agomba guhita atungira agatoki inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano na zo zahagurutse
Inzego z’ibanze na zo zahagurukiye
Abaturage bivugiye ko ikibazo ari inzoga z’inkorano n’ubushoreke

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ariko nti mukandike inkuru mutazi mushimangira nkaho mubizi! Kuko muba mushegesha imitima yabantu! NTIHEMUKA KAMANZI HERITIER Uburyo yishwemo nibyo mwavuze bihuriye he koko!? Yatezwe naba sore nashakaga kumwambura baramukubita bamumena umutwe! Bimuvira urupfu none mwe muravuga ibyo mutazi ngo barwaniye mu kabari!? Ako kabari muvuga mwakagaragaza! Mukosore iyo nkuru rwose!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *