Rubavu: Sebeya yuzuye igira ingaruka zikomeye mu Mirenge 4 - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:38 16

Rubavu: Sebeya yuzuye igira ingaruka zikomeye mu Mirenge 4

Imvura yaraye ingwa yafunze isantire ya Mahoko mu Murenge wa Kanama, umugezi wa Sebeya wuzuye ufunga gare n’isoko rya Mahoko, yanangije imirima y’abaturage aho bamaze kubarurwa Ha 15 zari zihinzeho ibishyimbo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko amazi akomeje kuzura imihanda ari menshi ku buryo ingendo Musanze -Rubavu na Rubavu-Rutsiro zabaye zihagaritswe.

Umuhanda Rubavu -Musanze wuzuye aha ni mu Murenge wa Nyundo

Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko amazi yageze mu Mirenge ya Kanama, Nyundo, Rugerero n’igice gito Cy’Umurenge wa Nyakiriba.

Yavuze ko kugeza ubu abaturage bari gukurwa mu nzu kugira ngo hatagira uwo zigwira.

Ati “Kugeza ubu ingendo za Rubavu – Musanze na Rubavu -Rutsiro zahagaze kugeza igihe amazi aza kugabanuka kuko, amazi aracyari menshi.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyari cyatangaje ko imvura izangwa ari nyinshi mu Karere ka Rubavu.

Nahayo Eric ucuruza muri Santire ya Mahoko yabwiye Umuseke ko imvura yatangiye kugwa ahagana saa saba z’ijoro mu misozi ya Kanama no muri Mahoko, iyo yateje ibiza bahuye na byo.

Ati “Naje ku kazi bisanzwe ngeze hano nsanga Sebeya yuzuye, gare yuzuye ndetse n’imihanda yose yinjira mu isoko yose, ubu ni ugutegereza akagabanuka kugira ngo tubashe gusubira mu mirimo yacu.’’

Nsengiyumva Fils we avuga ko Sebeya bamaze kumenyera ko igihe cyose imvura iguye hagira ibyangirika, abishingira ko hari ikiza cyabanjirije iki yahombye ibikoresho bifite agciro ka Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko hari ikizere ko Sebeya izageraho ikaba igisubizo aho kuba ikibazo.

Ati “Aho batangiriye kubungabunga Sebeya hari icyagabanutse kuko ubu Mahoko yose iba yuzuye, ariko ikiza cyafashe ahantu hato ugereranije naho cyafataga mu ibihe byabaje ndizera ko Leta nikomeza kubungabunga Sebeya ikibazo kizakemuka burundu.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, MUGISHA Honore yabwiye Umuseke ko imvura yaraye igwa ari yo nyirabayaza w’ikiza.

Ati “Imvura yaguye nijoro yatumye Sebeya yuzura yangiza imirima y’abaturage ndetse yuzura muri Mahoko isanga abaturage mu nzu zabo ku buryo imirimo yahagaze.’’

Yakomeje  asaba abaturage gucumbikira bagenzi babo bagizweho ingaruka n’ikiza kugira ngo hatagira ugwirwa n’inzu nubwo kugeza ubwo twavugana nta nzu yari yagasenyutse.

Kagame KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ikigaragara nuko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntacyo bukora ngo bukingire abaturage barwo Ibiza biterwa na Sebeya.
    Rwose nibakore ibishoboka byose Sebeya idakomeza kwangiriza abaturage kuko biteza igihombo gikomeye abaturage n’igihugu muri rusange.
    Nkubu koko habuze iki ngo aho hantu hatunganywe muri iki gihe byihutirwa ngo birinde ibyo bihombo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *