Rubavu: Ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho arakubitwa hafi gupfa – UMUSEKE

Rubavu: Ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho arakubitwa hafi gupfa

Mu jiro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu mu masaha ya saa saba z’ijoro mu murenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe, mu mudugudu wa Bambiro, urugo rw’uwitwa Hakizinama Patrick rwatewe kubw’amahirwe abumva binjira arabatesha afata umwe amukubita inyundo ubu amerewe nabi cyane.

Uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gikombe, Mukamuyango Caritas yabwiye Umuseke ko mu masaha y’ijoro umuturage yatewe n’abantu bakekwaho kuba ari abajura umwe mubari bamuteye aza gukomeretswa bikomeye.

Ati “Hari mu masaha ya saa saba z’ijoro Hakizimana Patrick yakanguwe no kumva hari abari gutobora inzu ahita ajya aho batoboraga, umujura yinjiye amakubita inyundo mu mutwe.”

Mukamuyango yakomeje avuga ko nyuma yo kumukubita inyundo, umujura yahise yiruka Hakizimana aramukurikira kugeza aho yamufashe bararwana ku geza igihe inzego z’umutekano zatabariye.

Uyu muyobozi avuga ko gutobora inzu byari bimaze kuba akamenyero. Ati “ariko twagiriye abaturage inama ko bagomba kwicungira umutekano kuko irondo ridahagije.

Amakuru dukesha umunyamabanga nshigwabikorwa wa kagari ka Gikombe ni uko Hakizimana Patrick wakubise umujura ari mu maboko ya Police mu gihe uwakubitswe ari mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

Mubitaro twasanze arembye cyane afite uruguma runini mu mutwe, yashyizwemo serum, nta murwaza afite.

Nubwo uyu mujura ariwe wenyine umaze gufatirwa mu cyuho mu murenge wa Rubavu hasanzwe ikibazo cy’ubujura bukomeye bwiganjemo gutobora amazu no kwambura abagore ibikapu mu masaha y’ijoro.

Bamukubise inyundo mu mutwe afite uruguma runini cyane rushobora kumuhitana

Bamukubise inyundo mu mutwe afite uruguma runini cyane rushobora kumuhitana

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW/Rubavu

4 Comments

  1. Yoooo

    06/12/2017 at 8:04 pm

    Ahaaaaahaa wasanga uyu ariwe wanjyaniye flat dore ko nta byumweru bitatu birashira iminsi y’igisambo ni 40 pe nibyo bibakwiriye

  2. Lydie

    07/12/2017 at 8:38 am

    Nizere ko uwo muntu watewe n’igisambo batamufunze ariko kuko yitabaye nacyo iyo cyimuca urwaho cyari kumuhitana. Yitabaye mumureke ajye kubaka aho cyatoboye abandi batahanyura

  3. karimu

    07/12/2017 at 9:54 am

    Police rwose itabare abajura bameze nabi. Nasabira Patrick kurekurwa kuko umujura winjiranye umuntu nawe aba ari tayari kumwica. Self defense rwose ntibayimuhanire

  4. mahoro jack

    07/12/2017 at 3:18 pm

    Umuntu yatewe afata igisambo kiri kumwinjirana mu nzu, aragikosora none ngo ari mu maboko ya polisi? Aho gufunga umujura?!! Ibyo ni akarengane.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017