RUBAVU:  Umugore uboha ibikapu agira inama bagenzi be yo guhaguruka bagakora – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

RUBAVU:  Umugore uboha ibikapu agira inama bagenzi be yo guhaguruka bagakora

Umutoni Laurence umubyeyi ubyaye rimwe nyuma yo kubona ko bitoroshye kubaho usaba umugabo buri kimwe mu byo akeneye yagannye ishuri ryigisha kudoda ibikapu rya NEBO Church muri gahunda yo gufasha abagore kwifasha, Laurence yabwiye Umuseke akamaro byamugiriye.

Umugore wigishijwe umwuga wo kudoda ibikapu

Avuga ko yumva buri mugore wese yakagize uruhare mu guteza urugo imbere adategereje ko byose abihabwa n’umugabo.

Yavuze ko yahisemo kuboha kuko atari ibintu biruhije kubyiga kandi ubyitayeho na we yabimenya akanabyigisha abandi nka mwarimu.

Ibikapu baboha byifashishwa na benshi ku buryo isoko ryabyo na ryo ari rinini ugereranyije n’indi myuga ihari ku buryo na byo biri mu byatumye ngo ahitamo kudoda.

Uyu mugore avuga ko nta kintu kinini arageraho, gusa ngo ni akazi kamufasha mu rugo  kuko ubusanzwe umugabo we aba atari mu rugo kenshi kubera impamvu z’amasomo, bikamurinda guhora amuhamagara amubwira ibibazo kuko na we ubwe ashoboye kwikemurira bimwe.

Ati “Igihe cyageze kugira ngo abagore bakoreshe impano zabo Imana yabahaye bakanagira amahirwe Perezida wa Repubulika akabaha umwanya muri byose.”

Umutoni Laurence yanaboneyeho gukangurira abagore kujya mu makoperative kuko byafasha kubona icyo gukora aho kugira ngo bajye birirwa bicaye mu ngo bategereje ibyo bahabwa n’abo bashakanye kuko bababera umisaraba.

Umushumba wa NEBO Church, Bishop Ntawiha Thomas avuga ko ibikorwa byo gufasha abagore babikora binyuze mu itsinda Ibyiringiro, aho itorero rifasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida baboroza amatungo magufi by’umwihariko inkoko kugira ngo zibafashe kubona indyo yuzuye.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwigira nk’Abanyarwanda bazira umuco wo gusabiriza, bafasha abagore by’umwihariko kwiga kuboha ibikapu byo guhahiramo, amatapi n’utundi dukoresho dukenerwa mu rugo tuboneka binyuze mu buboshyi.

Bishop Ntawiha ashima Leta ko yashyizeho gahunda ya Made in Rwanda kuko ngo izatuma aba bagore babona isoko ry’ibyo bagenda baboha bityo Abanyarwanda basezerere ubukene.

Bishop Ntawiha

Bishop Ntawiha

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: