Rubavu: Umuyaga wasenye inzu 17 bene zo bacumbikiwe n'abaturanyi | | UMUSEKE
  • 13/07/2020 6:40 14

Rubavu: Umuyaga wasenye inzu 17 bene zo bacumbikiwe n’abaturanyi

Imvura nke ivanze n’umuyaga wa serwakira yasenye inzu 17 z’abaturage mu Murenge wa Bugeshimu Karere ka Rubavu.  Imiryango yasenyewe yacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi buvuga ko bazagobokwa vuba.

Imvura yasenyeye abaturage muri Bugeshi ntiyari nyinshi cyakora yari ivanze n’umuyaga

Ahagana saa munani n’igice ku wa kabiri tariki 24 Werurwe, 2020 mu karere ka Rubavu, muri Bugeshi, Akagari ka Buringo, mu Mudugudu wa Buringo imvura nke ivanze n’umuyaga wa serwakira yasenye inzu 17, yangiza ibisenge n’amabati arangirika.

Ubu abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi bugishakisha uburyo bwo kubafasha, ikiza nta we cyahitanye.

Umuturanyi wa bariya wabibonye avuga ko umuyaga wa serwakira wateruye ibisenge ku bw’amahirwe ubijugunya hirya cyane, akavuga ko iyo uza kuba umuyaga usanzwe hatari kubura abo ibi bisenge bihitana.

Ati “Ntabwo byari byubatse nabi, byari biziritse ahubwo umuyaga uba ufite ingufu nyinshi kuko n’iyo ugeze ku giti urakirandura, inzu zo ziraguruka si ubwa mbere, iyo turi mu gihe k’imvura ni ko bigenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco avuga ko iki kiza nta muturage cyahitanye uretse inzu zasenyutse cyane.

Yagize ati “Imvura yari nkeya ahubwo ni umuyaga wa serwakira wasenye inzu 17, nta kindi cyangiritse uretse ibisenge n’ibikoresho byo mu rugo, nta umuntu wahitanywe.”

Avuga ko hamaze iminsi hagwa imvura muri biriya bice.

Ikibazo ngo Umurenge wagishyikirije Akarere k’uburyo mu gihe gito abasenyewe bafashwa.

Mu Mirenge ya Bugeshi na Kabatwa byegereye ikirunga cya Karisimbi mu gihe cy’imvura imiyanga ikunda kubibasira ikangiza imyaka ndetse n’inzu.

Abasenyewe barasembereye mu baturanyi babo

Patrick Maisha

UMUSEKE.RW 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *