Rubavu: ‘Uwakubise’ umuturage bunyamaswa agapfa yafashwe, ni operation y’abantu 4 | UMUSEKE

Rubavu: ‘Uwakubise’ umuturage bunyamaswa agapfa yafashwe, ni operation y’abantu 4

Nyuma y’igihe runaka inzego z’umutekano zishakisha umugabo witwa Jean Claude Ntirenganya wagaragaye akubita umuntu bunyamaswa mu murenge wa Rugerero bikamuviramo urupfu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu zamutaye muri yombi. Kumufata byakozwe n’itsinda ry’abantu bane.

Muri Werurwe, 2020 hari video yagaragaye ku mbunga nkoranyambaga yerekanaga abagabo bakubita mugenzi wabo, bane bamuteruye amaguru n’amaboko umugongo uri hejuru, undi wa gatanu amukubita yihanukiriye.

Uwakubitwaga ni Salomon Niyonzima byaje kumuviramo urupfu.

Uko igikorwa cyo kumufata cyagenze…

Amakuru inzego z’umutekano zari zifite yavugaga ko uriya mugabo yari afite gahunda yo kujya iwe agafata ibintu akareba ahandi ahungira.

Umwe mu bagize uruhare mu ifatwa rya Ntirenganya yabwiye Umuseke ko itsinda ryo kumufata ryari rigizwe n’abantu bane, barimo babiri bari bashinzwe gucunga aho ajya hose.

Kubera ko ngo ubuyobozi bw’Umudugudu w’aho yari atuye kandi akaba ari naho yakoreye icyaha, bwamukingiraga ikibaba, abamufashe bavuga ko birinze guhubuka, ariko aza gufatwa ubwo yashakaga kwambuka ngo ajye iwe afate ibye ahunge, ajye kure.

Uwaduhaye amakuru ati: “Twamufatiye mu mudugudu wa Gahama, Akagari ka Terimbere Umurenge wa Nyundo, ariko yari amaze kwambuka ageze mu kagari ka Rugerero, Umudugudu wa Kabarora, Umurenge wa Rugerero ari naho habereye ariya marorerwa.”

Avuga ko amakuru bafite avuga ko Umukuru w’Umudugudu yari ahari ubwo Salomon Niyonzima yakubitwaga bikaza kumuviramo urupfu.

 

RIB irashima uruhare rw’abaturage mu ifatwa ry’abakekwaho buriya bwicanyi…

Kuri Twitter Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uriya mugabo afatwa.

Yagize ati: “RIB irashimira abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inongera kwibutsa ko kwihanira ari icyaha kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzagikora.”

Ivuga kandi ko hari undi mu bagize uruhare muri buriya bugizi bwa nabi witwa Afisa Naberaho nawe wafashwe, bose bakaba bafungiye kuri station ya RIB iri mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Abafashwe batangiye gukorerwa amadosiye kugira ngo agezwe ku bushinjacyaha.

Yafashwe ashaka kuva muri Nyundo ngo ajye Rugerero kuzinga utwe ahungire kure

Maisha Patrick 

UMUSEKE.RW/Rubavu

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu nyakwigendera ntabwo yishwe n’abantu batanu gusa.
    Kiriya gikundi cyose cy’abantu bashungereye kugera ku mugore wavuzengo ntabwo aranyara,abakingiye ikibaba abakozeicyaha,ababahishe,bose ni abafatanyacyaha(kubari hariya bose)no guhishira umunyacyaha kuri izo ngirwabayobozi kandi bose bahanwa nk’abakoze icyo cyaha.

    Mwibuke ko hari abantu benshi bafungiwe kuba baragiye mu bitero igihe cya jenoside yakorewe abatutsi,ariko bitagaragara mu buryo butaziguye ko bishe(gatozi).

    Ibi nibyo bita kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha bw’ubwicanyi(cyangwa gukubita no gukomeretsa byabyaye urupfu).

    Naho ababyita kudatabara uri mukaga sibyo nagato!

  • bravo kuri police
    bose bakanirwe urubakwiye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *