Rubavu: Uwarokotse watemewe inka, Ibuka yamushumbushije ebyiri za Miliyoni 1,1Frw - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:52 54

Rubavu: Uwarokotse watemewe inka, Ibuka yamushumbushije ebyiri za Miliyoni 1,1Frw

Nyiramagori Rachel watemewe inka mu ijoro rishyira tariki 22 Mata 2020, Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka mu karere ka Rubavu wamushumbushije; umuha inka ebyiri zitanga umukamo zifite agaciro ka Miliyoni 1,1Frw.

Bamushumbushije inka ebyiri zitanga umukamo zifite agaciro ka Miliyoni 1,1Frw

Kuva Abanyarwanda bakwinjira mu minsi 100 yo kwibuka Jenodie yakorewe Abatutsi, hagiye humvikana ibikorwa bitoneka abayirokotse barimo n’uyu Nyiramagori Rachel watemewe inka ye, bikowe na Sibomana Jean Pierre wanaje gufatwa akaraswa ubwo yashakaga gutoroka.

Abanyamuryango ba Ibuka mu karere ka Rubavu bashumbushije Nyiramagori Rachel inka ebyiri z’inzungu zitanga umukamo.

Iki gikorwa cyo gushumbusha uriya mubyeyi, cyabereye mu Kagari ka Nyirabigogo, mu murenge wa Kanzenze kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020.

Nyiramagori Rachel yashimiye abantu bose baba abamuzi n’abatamuzi  bafite urukundo bamutekerejeho bakamufata mu mugongo bamushumbusha.

Ati “Ubu abana banjye bakomeje kubona amata nkaba nungutse kandi undi muryango w’Abanyarwanda bafite umutima.”

Yanashimiye Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul  Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bakaba bafite umutekano usesuye kandi iterambere rikaba rigera ku Banyarwanda bose nta vangura bitandukanye n’ingoma zabanje zimakaje urwango mu Banyarwanda.

Yagaye abagifite ingengabiterezo ya Jenoside no guhohotera abacitse ku icumu, abasaba kubireka kuko igihe cyabo cyarangiye kandi ko ntacyo bazageraho ahubwo ko bakwiye kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bahora bashishikarizwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uhagarariye abatanze inkunga, Mbarushimana Gerard yavuze ko abatanze inkunga bakozwe ku mutima n’ibikorwa bibi byakorewe Nyiramagori Rachel  bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bituma bashyira hamwe imbaraga zabo nk’uko babitozwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu  kugira ngo Nyiramagori Rachel yongere gutunga ndetse yumve ko afite inshuti.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique yashimye abashumbushije Nyiramagori Rachel kuko biri mu rwego rwo guca intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kumushyigikira.

Yavuze ko azavugana n’Akarere ka Nyabihu kugira ngo bafatanye gushakira Nyiramagori Rachel urwuri mu bisigara bya Gishwati kuko izi nka 2 ziyongereye ku zindi nka 2 aherutse guhabwa  n’Umurenge wa Kanzenze na Rwanda  Forensic Laboratory.

Yashimye abakoze iki gikorwa
Yavuze ko abana be bagiye kongera kunywa amata
Bamuhaye n’amafaranga yo kwifashisha mu mibereho yo muri ibi bihe

Patrick MAISHA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Umuntu wohereza abajya gutema inka buri gihe iyo tugeze mu kwezi kwa 4 rwose uwamunyereka ngo ngire icyo mubwira twiherereye, operation ye yo guhora ashaka gutanya abanyarwanda anyuze mu bikorwa bya gashozantambara amaherezo Imana izayishyiraho akadomo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *