Rubavu: Yandikiye 'Mayor' yishinganisha, abaturage bakavuga ko ari kuyobya uburari - UMUSEKE
  • 06/06/2020 11:41 57

Rubavu: Yandikiye ‘Mayor’ yishinganisha, abaturage bakavuga ko ari kuyobya uburari

Umuturage wo mu mudugudu wa Nyaruhengeri mu kagari ka Basa umurenge wa Rubavu yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu asaba kwishinganisha kuko abaturanyi be bamurembeje bamwiba mu gihe abaturage bo bavuga ko ashaka kuyobya uburari kugira ngo ihohoterwa bamushinja riburizwemo.

Abaturanyi b’uyu mugabo witwa Innocent bavuga ko abafite imirima yegeranye n’isambu ye abasaba kubagurira babyanga akabotsa igitutu ndetse akabagambanira mu buyobozi ndetse bamwe bikabaviramo gufungwa.

Ngo ikibabaje ni uko n’uwemeye ko amugurira amuhenda ku buryo nk’ahantu hari kugura miliyoni 5Frw we abagurira kuri miliyoni 1 Frw.

Umwe muri aba baturage ati “Njye ku bwanjye yaraje ansaba ko mugurisha umurima wanjye ndangije ndabyanga aza kumbwira ngo sinzigera mpinga ngo nsarure ni ko byagenze n’intoki bakajya bazitemagura tugize ngo tujyanye ikirengo kuri RIB ahubwo aba ari twe dufungwa.”

Uyu muturage avuga ko yafungiwe ku murenge wa Rugerero mu gihe ari we wari watanze ikirego ngo icyakora umuryango we witabaje komanda wa station ya Police abasobanurira uko ikibazo giteye baramufungura.

Undi muturage avuga ko mu minsi ishize bongeye kuzamura ijwi bavuga iki kibazo ariko agatungurwa no kumva ahamagawe n’umukozi wa RIB kugira ngo ajye gufata dosiye y’ikirego cye mu gihe mu gihe icyo we yatanze cyari kimaze amezi arindwi.

Ati “Turasaba ubutabera buturenganure kuko uyu mugabo uduhohotera yamaze kuyobya uburari yishinganisha mu nzego zose kugira ngo twitwe abanyamakosa mu gihe turengana.”

Innocent uvugwaho kubangamira abaturanyi be, yabwiye Umuseke ko ibi byose bamuvugaho nta n’umwe wigeze ajya kumurega.

Ati “Ntiwagura umurima w’umuntu atabishaka.”

Uyu mugabo wanditse ibaruwa yishinganisha, avuga ko ahubwo ari uhohoterwa  kuko intsina ze zitemwa, naho ibitoki n’imyumbati byeze bakabimwiba.

Yagize ati “Bahora banyiba hafi buri munsi ibisambo mfashe mbishyikiriza ubuyobozi ku bayobozi bukabahana njye nta mujura ndakubita ubu nishinganishije ntinya ko banyica kuko iri hohoterwa ryahereye kera muri 2000 ndimuka njya gutura ku muhanda.”

Uyu muturage avuga ko bariya baturanyi be bamugirira ishyari kuko afite imitungo irenze iyabo. Ubu akaba yandikiye Umuyobozi w’akarere yishinganisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero avuga ko iki kibabazo bakizi kuva mu kwezi kwa cyenda Umwaka ushize wa 2019.

Ngo bakikimenya bakijyanye mu nteko z’abaturage ariko ibyo abaturage bavugaga babona nta bimenyetso bagaragaza ko ibyo barega uwo mugabo ari byo.

Ati “Twabagiriye inama yo gushyikiriza ikirego RIB ikora iperereza ntibabona ibimenyetso, kuva icyo gihe twari tuzi ko iki kibazo cyarangiye, ejobundi duhabwa amakuru ko aba baturage barega uyu mugabo ngo bahamagaje itangazamakuru bitwikira ijoro batema insina zabo ari nabyo RIB iri gukurikirana ngo abagaragarwaho icyo cyaha bahanwe.”

Muri uyu murenge wa Rugerero hakunze kuba amakimbirane ashingiye ku butaka akaba ari n’agace gakunzwe cyane kuko keramo ibitoki ndetse kakaba kabereye ubworozi.

Ibaruwa yose yisomere hano:

Patrick MAISHA
UMUSEKE.RW/RUBAVU

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *