Rubyiruko, ibanga ryo kumenya ibintu ni ukubisubiramo kenshi – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Rubyiruko, ibanga ryo kumenya ibintu ni ukubisubiramo kenshi

Hari abavuga ko iyo uzi ikintu runaka, urugero nko gucuranga piano cyangwa nko kuvuga Icyongereza biba bihagije. Abahanga mu mitekerereze y’abantu bo bemeza ko gukoresha kenshi ubwonko mu kwiga no gukora cya kintu umuntu yibwira ko azi kuko ngo iyo bitabaye ibyo uturandaryi nyabwonko(neurons) tuba twarihuje tugatuma umuntu amenya byabindi azi, tugenda tudohoka.

Kwiga no kumenya ni uguhozaho. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Kwiga no kumenya ni uguhozaho. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Mu bihe byashize abantu bibazaga ko iyo umuntu amenye ikintu kimwe uyu munsi, ejo agahita yiga ikindi, ubumenyi aba yungutse bushobora gutuma yibagirwa ubwo yagize ubwo yigaga mbere nyamara ngo ibi sibyo!

Waba wiga indirimbo nshya, waba wiga gukoresha icyuma cya muzika gishya, waba wiga ururimi rw’amahanga cyangwa formula nshya mu bugenge,…guhozaho niryo banga ryo kunonosora ibyo uzi.

Mu Rwanda urubyiruko rwinshi ubu rufite telefoni zigendanwa rukoresha ruhamagara, bitaba cyangwa bandikirana.

Abandi cyane cyane abo mu Mijyi bafite za mudasobwa bakoresha akazi gatandukanye.

Ibanga ryo kumenya kwandika wihuta kuri telefoni cyangwa ku mashini ni ukubikora kenshi kandi ugakoresha intoki z’ibiganza byombi.

Uko uzabikora kenshi niko ubwonko bwawe buzamenyera gukorana n’intoki zawe mu kumenya aho inyuguti runaka ziherereye bityo kwandika bikihuta.

Numenya kwandika wihuta bizatuma ukora akazi vuba, ubashe gutanga no kwakira ubutumwa byihuse kandi niba uri umunyeshuri ubashe gukora imikoro vuba.

Umwarimu wo muri Brown University muri USA witwaTakeo Watanabe yatanagje ko ibi byabyemeza bashingiye ku bushakashatsi bakoze. Umunyarwanda nawe yaravuze ati “kwiga ni uguhozaho.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Ndayishimiye Alexis

    January 31, 2017 at 2:21 pm

    nibyo koko kwiga ni uguhozaho ,kandi burya ubwenge buva mu kibuno .munyumve neza ! iyo uticaye ngo akabuno gashye ntacyo wakinjiza mu mutwe wawe ngo kijyemo. uricara ugatekereza maze ugakora nibwo ubwenge buza, murakoze ku bwamakuru mutegezaho njye ndabemera rwose.

  2. Eric

    January 31, 2017 at 4:47 pm

    Murakoze Umuseke muri abantu b’abagabo, Tugire umwete wo guhora twiga ninabwo tuzatera imbere erege twe kmva ko ku kwiga ari ukubona diplome gusa, ahubwo kwiga ni uguhozaho.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock