Ruhango: Abacukura umucanga nta byangombwa, ntibanasore ngo ni bo bafite isoko – UMUSEKE

Ruhango: Abacukura umucanga nta byangombwa, ntibanasore ngo ni bo bafite isoko

Umunyamakuru w’Umuseke wagerageje kugera mu birombi bitandatu bicukurwamo umucana byo mu mirenge itatu yo mu karere ka Ruhango, yasanze hari abantu bamaze imyaka ibiri bacukura umucanga batagendera ku mabwiriza ya Leta agenga imisoro n’ayo kurengera ibidukikije, aba bantu ngo ni na bo binjiza agatubutse kurusha abubahiriza aya mabwiriza.

Abacukura aha nta cyangombwa bafite

Akarere ka Ruhango kazwiho kugira umucanga mwinshi wubakishwa inzu ndetse ukaba uza no mu bintu bibiri bigize ubukungu bw’ako Karere.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri bimwe mu birombe bicukurwamo umucanga n’ibumba, yasanze ibirombi bicukurwamo n’abadatanga imisoro ari byo byinshi.

Nubwo hashyizweho uburyo bwo gusoresha mu duce twose hamwe no mu cyaro, ibi ntibibuza ko imodoka zipakiye imicanga n’amatafari, bamwe mu baturage bemeza ko iziwutunda zitatanze imisoro ari zo ziwubona mu buryo bworoshye kandi ku giciro gito cyane.

Ibi birombe bidasora kandi bitungwaho agatoki kwangiza imirima y’abaturage n’amazi, byiganje mu mirenge ya Byimana, Mbuye na Ruhango.

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko ibi bimaze igihe bikorwa mu cyo babona nk’uruhererekane rw’ababifitemo inyungu rurimo ngo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuko bikorwa barebera.

Bavuga ko bafite impungenge ko mu minsi iri imbere ibi bikorwa bishobora kuzaba byangiza n’amashyamba kuko hari ayo batema kugira ngo bacukure umucanga.

Aba baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bagiye batanga amakuru mu nzego z’ibanze ahubwo bikabagiraho ingaruka z’abafite imikoranire ya hafi n’abo bangiza ibidukikije.

Umwe muri bo ati «Uretse kwangiza ibidukikije, aba bacukura imicanga banyereza imisoro ya Leta kandi ni bo bafite abakiliya benshi baza gupakira imicanga»

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo Kamere mu Karere ka Ruhango Byiringiro Emmanuel avuga ko nta makuru ahagije y’abangizaga ibidukikije ndetse ntibanasorere Leta bari bafite, ariko ko bagiye kuzajya bakora igenzura rihoraho mu bucukuzi bw’imicanga n’ibumba kugira ngo bakumire ubwo bujura.

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umuseke cyari cyakoze ubucukumbuzi ku bucukuzi bw’bumba gisanga hari ibirombe byinshi bicukurwamo ariko ababikora badatanga imisoro.

Nyuma ubuyobozi bwafashwe ikemezo cyo guteza cyamunara  amatanura yagaragaye ko atwika nta byangombwa, cyakora ntibyubahirijwe nk’uko  byari byateganyijwe mu mategeko.

Icyo gihe abaturage batungaga agatoki inzego z’ibanze kwigira ba ntibindeba, zigaha icyuho ibikorwa nk’ibi kuko hari bamwe mu bayobozi baba babifitemo indonke.

Umuseke kandi ufite urutonde rw’abantu 25 kuri 48 bakora nta byangombwa, badasora kandi ibikorwa byabo byangiza ibidukikije.

Hari n’icyangombwa cy’umuturage wongeye isambu ya Leta ku ye ntawe uyimuhaye. Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira abantu bose bivugwa ko bari inyuma y’ubu bucukuzi tukazabagezaho amakuru mu minsi itaha.

Aha hahoze ishyamba none ryarangijwe kubera kuhacukura mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Aha hahoze ishyamba none ryarangijwe kubera kuhacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Hari n'abacukuye mu mirima y'abaturage

Hari n’abacukuye mu mirima y’abaturage

Abaturage batunguwe no kubona inzego zije kugenzura ahacukurwa imicanga kandi hamaze igihe

Abaturage batunguwe no kubona inzego zije kugenzura ahacukurwa imicanga kandi hamaze igihe

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

7 Comments

  1. Gahinda

    11/08/2017 at 4:45 pm

    Muzarebe neza buriya bahagarikiwe nafande ukomeye cyane.Ibi binyibutsa abantu bajyaga kurangura byeri ku Gisenyi namakamyo bakirirwa batonze umurongo namakamyo aya ba Nsekarije,Nzirorera,Zigiranyirazo nabandi benshi bari mu kazu ari gukora amatours ubutitsa ukahamara nk’icyumweru utonze iperu.

    • imfungwa

      11/08/2017 at 7:07 pm

      amateka arisubira nyine

  2. Clarisse

    11/08/2017 at 7:25 pm

    birababaje aho usanga umuntu abyukira Ku karere ashaka ibyangombwa kugirango akore ibyubahirije amategeko ugasanga undi abyutse ajya gucukura waza ugasanga umucanga uragerereje bawutwara ukibaza imisoro wishyura ariyiki niba wishyurira undi muntu imisoro abayobozi rwose babihagurukire kuko ntacyo twaba turi gukora

  3. Cheetah

    11/08/2017 at 9:00 pm

    Ikibazo dufite kandi kibabaje nuko umuntu agura imirima yabaturage akabishyura kugirango umuntu abashe gucukura neza, imisoro ikishyura neza naburi kimwe bijyanye namategeko ariko ugasanga abayobozi bashinzwe gutanga ibyangombwa bahaye undi muntu uburenganzira akaza agatangira gucukura kuruhande kandi akanagurisha kumafaranga macye kugirango ase nusarura. Ubwose uwo muyobozi utanga uburenganzira kabiri umwe agacuruza atanasora ibyo suburiganya kugihugu ndetse no kuwishyura imisoro.ibi nabyita kurwanisha abaturage abayobozi bihutire kubishyira muburyo bunoze kuko byazaba birebire cyane. Murakoze

  4. Gatwire

    12/08/2017 at 7:58 am

    @Clarisse..ejo bazagusobanurira ukuntu amahanga azakutwigiraho imiyoborere myiza.

  5. Christelle

    14/08/2017 at 11:06 am

    Yewe Ibitangazamakuru Namwe Ntimuri Shyashya Ubushize Mwakoze Inkuru Yumuntu Wibeshye Kumbago Muhita Mwandika Ngo Amaze Imyaka Ibiri Akora Ntabyangombwa?Narimpibereye Namwe Ibyo Mwanditse Ntaho Bihuriye Nibyabaye.Bigaragaza Ko Namwe Mwabikoze Mufitemo Indonke.

  6. abeza

    13/11/2017 at 10:24 am

    njye icyombona nukubakuricyirana pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock