Abana b’abakobwa 200 bavuye mu bigo bine by’amashuri abanza mu karere ka Ruhango bateraniye hamwe, bigishwa, bakina kandi bakundishwa umupira w’amaguru. Visi perezida wa FERWAFA Kayiranga Vedaste yabwiye aba bana ko FIFA yiteguye gushyigikira iterambere ryabo nibagaragaza impano.

Abana bazagaragaza impano ya ruhago muri Ruhango FIFA yabijeje inkunga
Kuri uyu wa kane tariki 14 Nzeri 2017 mu karere ka Ruhango hakomereje gahunda ya ‘Live Your Goals Grassroots Festival’ umushinga w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA ugamije gushishikariza abana b’abakobwa gukunda umupira w’amaguru.
Ni mu gikorwa cy’imyitozo yabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Groupe Scolaire Indangaburezi de Ruhango, abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 baturutse mu bigo by’amashuri bine; G.S Ruhango Catholique, École primaire Amizero, École primaire Ruhango ADEPR, École primaire Munini.
Iyi myitozo yayobowe n’abatoza bane bakorana na FERWAFA mu ntara; Ntibatega Mouhamed, Theonas Ndanguza, Samuel na Hamimu Bazirake bakuriwe n’umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Antoine Rutsindura bita Mabombe.
Nyuma y’imyitozo, umuyobozi wungirije wa FERWAFA wari umushyitsi mukuru n’uhagarariye FIFA muri iyi gahunda, yabwiye abana bitabiriye ‘Live Your Goals Grassroots Festival’ muri Ruhango ko bashonje bahishiwe.
“Abana bari mu kigero cyanyu (hagati y’imyaka itandatu (6) na 15) baba bafite amahirwe yo kugera ku ntego zitandukanye harimo no kuba ibyamamare mu mupira w’amaguru.
Uyu ni umunsi wa mbere wo kwereka ababyeyi ko bakwiye kubaha uburenganzira mugakina nka basaza banyu, ariko ni n’umunsi ukomeye mu buzima bwanyu kuko turabasigira imipira yo gukina n’ibindi bikoresho bizabafasha gukomeza imyitozo mu bihe biri imbere mubifashijwe n’abatoza n’abarezi banyu. Abazagaragaza impano FIFA yiteguye gushyigikira iterambere ryanyu. Ikibuga ni icyanyu ni mwigaragaze.”
Uyu mushinga FIFA yateye u Rwanda inkunga y’ibihumbi 120$ (97 200 000frw) bituma imipira yose abana bakoresha muri ‘festival’ bayisigirwa ngo bazakomeze imyitozo bafashijwe n’abatoza, bishobora kuzatuma hazamukamo impano nshya muri ruhago y’abari n’abategarugori.
Live Your Goals Grassroots Festival imaze kugera mu turere dutandatu (6); Huye, Rusizi, Bugesera, Rubavu, Nyagatare na Ruhango. Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri 2017, abatoza n’abayobozi ba FERWAFA bazasura akarere ka Muhanga.

Abana 200 bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Groupe Scolaire Indangaburezi de Ruhango

Visi perezida wa FERWAFA nawe yanyuzagamo akabereka uko bahagarara mu kibuga

Live Your Goals Grassroots Festival yageze mu Ruhango

Kayiranga Albert ushinzwe iterambere ry’umupira mu bana, Felicite Rwemalika ushinzwe iterambere ry’umupira mu bagore na Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA bakurikirana imyitozo y’abana

Intego ya mbere y’umushinga ni ugukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru

Ugize ikibazo yitabwaho n’umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi Rutamu Patrick

Antoine Rutsindura niwe ugenzura abatoza bakoresha abana imyitozo

Abatoza bakorana na FERWAFA ‘CTP’ nibo bakoresha iyi myitozo

Rwemalika ngo yizeye ko muri aba bana hari abazagaragaza impano

Visi perezida Kayiranga yemeza ko abazahiga abandi bazashyigikirwa na FIFA

Abana bakoze imyitozo bishimiye inkunga y’imipira bahawe
Photo: R.Ngabo/UMUSEKE
Roben NGABO
UMUSEKE