Ruhango: Abantu batazwi batemye imyaka y'uwacitse ku icumu - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:30 20

Ruhango: Abantu batazwi batemye imyaka y’uwacitse ku icumu

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Buhoro, Umudugudu wa Nyagasozi hamenyekanye inkuru y’urugomo ku muturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatemewe insina n’imyumbati, yagize ubwoba cyane arahungabana.

Imyaka yatemwe irimo insina 43 y’uyu muturage

Ni umugore witwa Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imyaka ye ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye insina 43, imyumbati ndetse na soya byari mu murima we.

Uyu wangirijwe imyaka yahungabanye, biba ngombwa ko afashwa n’abajyanama mu ihungabana.

Haracyashakishwa amakuru kugira ngo ababikoze bafatwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye Umuseke ko bagiye kureba uriya muturage bari kumwe n’izindi nzego basanga ngo hari ibintu bibiri bakeka.

Yavuze ko uwaketswe wa mbere ari umuturanyi w’uriya mugore ndetse ngo yahise atabwa muri yombi, igihe ibyakozwe byamufata yashinjwa ‘ingengabitekerezo ya Jenoside’.

Undi ukekwa ni umugabo wabanaga n’uriya mugore ubu bakaba baratandukanye, ngo na we ashobora kubikora kubera amakimbirane.

Ati “Tuzabimenya iperereza nirikorwa. Twamusuye yari yahungabanye, tumugenera ubufasha kandi tumwizeza umutekano.”

Ibi korwa nk’ibi ntibisanzwe mu gihe nk’iki u Rwanda n’Isi byatangiye iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba irimo icyumweru (iminsi 7) k’icyunamo, ibikorwa byatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2020.

Yanatemewe imyumbati

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uriya mucikacumu bakoreye buriya bugome nanjye ndamwihanganishije. Ariko ibiintu nk’ibi biba ari uko icyunamo ngarukamwaka kigeze cyangwa cyegereje ni ibyo kwitondera. Ikiba kibyihishe inyuma abenshi mu banyarwanda bamaze kukimenya. Wa mugani wa Abraham Lincoln, ushobora kubeshya abantu bake igihe cyose, cyangwa abantu bose igihe gito, ariko ntushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.

  • Ikigiye gukurikira ubu bugizi bwa nabi, nuko abaturanye n’uyu muntu watemewe imyaka n’abo baba bari bafitanye ikibazo icyo ari cyo cyose batari abacitse ku icumu bose bagiye gutanikwa. Bivuga ngo: ntibishoboka ko ari bo baba bakoze ibi bintu kandi babizi ko bibaye ari bo bakorwaho anketi mbere y’abandi. Le piege est trop gros.

    • Iyo nshaka kureba ibitekerezo by’abanzi b’igihugu nyarukira ku museke

  • Ba bagizi ba nabi ngarukamwaka barasubiriye koko? No mu gihe cya coronavirus ntibahuga? Ubu mu minsi mike turi bwumve batangiye no gutema amatungo cyangwa kwica abacitse ku icumu. Nyamara abajenerali bacu bamaze iminsi batuburira, badushishikariza kwivuna umwanzi aho ari hose. Aho ubutumwa bwabo abo bwahawe barabwumvise?

  • Abahanga mu by’ubugenzacyaha, iyo bagiye gutangira anketi yabo ku cyaha cyakozwe, babanza kwibaza ikibazo gikomeye kigira kiti: uwungukiye cyangwa uzungukira mu byabaye ni nde (à qui profite le crime?/to whom is the crime a benefit?). Iyo bamumenye, niwe ushyirwa kuri numero ya mbere ku bakekwaho icyaha iyo nta muntu wafatiwe mu cyuho ngo atange ubuhamya bw’ibanze butabeshya. Bitabuza ko n’ufatiwe mu cyuho ashobora kuba ari igikoresho cy’undi muntu watekereje icyaha akanagipanga.

  • Ibi bintu biragayitse, uwabikoze wese ni umugome ariko ni n’imbwa iri munsi ya zimwe zimoka. Amashitani ntajya ayoberwako ukwa 4 kugeze, arongeye arahagurutse, ubu imyaka, amatungo, amazu by’abacitse ku icumu rya genocide biraje byibasirwe bitaretse ba nyirabyo??? Ariko sha igihe wahereye uteranya abanyarwanda, ukaba utifuzako biyunga ngo babane mu mahoro wumva amaherezo yawe ari ayahe? Erega umuntu ukora cyangwa agakoresha ibikorwa by’urugomo nkibi arazwi kandi n’icyo aba agamije kirazwi, gusa iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, Imana ishobora byose ibyawe iri hafi kubishyira ku mugaragaro byose kuburyo abakwibeshyeho bose bazamenya ukuri. Byumvuhore ati usize nkuru ki imusozi?

  • ubu jye ndumiwe sinari nzi ko abantu nk’aba
    bagihari mu Rwanda

  • Ariko koko injiji nkizi ziracyariho ubu?!
    yarabuze ikindi yakoresha imbaraga atakaje yangiza imyaka koko

  • Mbona abantu nkabo bagifite imitima y’ubwicanyi y’ubugizi bwanabi bakwiye kuvanwa muri sosiyete yacu. Birababaje.

  • Ari jye ukora anketi ku gikorwa nk’iki, dore aho nahera: umuntu wese ukandagiye mu murima mu gihe nk’iki cy’itumba imvura igwa, mu myaka yabagawe, asigamo empreintes z’ibirenge bye. Nizo naheraho nkibaza ngo: ese uwatemye iriya myaka yari n’ibirenge gusa, cyangwa yari yambaye inkweto? Aramutse atari yambaye inkweto byaba bivuga ko ari umuhinzi wo hafi aho. Kandi kumumenya biba byoroshye, kuko abahinzi baturanye baba bazi imiterere y’ikirenge cya buri mugenzi wabo wo hafi aho. Aramutse yari yambaye inkweto, byasaba kureba ngo, semelle y’izo nkweto iteye ite? Ni rugabire, ni souplesses, ni ingozi, ni bottes, cyangwa ni bottines? Ese izo empreintes ziragaza ko byakozwe n’umuntu umwe, cyangwa bari barenze umwe? Iyi anketi kuri empreintes zasizwe mu murima n’uwakoze cyangwa abakoze ariya marorerwa, yagaragaza byinshi cyane. Ndarikocoye nyamara!!

    • @Ngofero, ibyo uvuga bifite ishingiro. Reba witonze ikirenge kiri ku ifoto hejuru y’ahanditse ngo: yanatemewe imyumbati. Ni ikirenge kirekire bidasanze, cy’umuntu wambaye inkweto, zifunze zitari rugabire.

  • Ubwo se iyo forennsic urumva niba inariho idahenze kubera imyaka ihinze kuri 600 square meters? Urakeka ko uwafotoye afite any clue about preserving crime scene evidences? Icyoroshye nukureba uko uyu muturage yarabanye nabandi ugaheraho. Iyo ufunze ingo zimukikije zigenda zitanga amakuru ntihabura uwaza kubyemera

    • @Serugendo, nihazamo ka kanyafu byo uriya wafashwe akekwa ari bwemere byose. N’ibyaha yakoze ataravuka arabibabwira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *