Ruhango: Abarema isoko babujijwe kunyura kaburimbo, Ubuyobozi buti “turakumira COVID” – UMUSEKE
  • 25/09/2020 5:23 42

Ruhango: Abarema isoko babujijwe kunyura kaburimbo, Ubuyobozi buti “turakumira COVID”

Abarema isoko rya Ruhango bavuga ko ikemezo cyafashwe n’ubuyobozi cyo kudakoresha umuhanda wa Kaburimbo kitabanogeye, ubuyobozi bwo bukavuga ko bubikora kugira ngo bukumire icyorezo cya COVID-19.

Aba baturage babwiye Umuseke ko iki Cyumweru kibaye icya kabiri, Ubuyobozi bw’Akarere bubakumira kugira ngo batinjira mu isoko bakoresheje Umuhanda wa kaburimbo ugana mu Mugi no mu isoko.

Bakavuga ko Ababangamiwe cyane ari abaturuka mu Muhanda wo kwa Yezu Nyirimpuhwe kuko bo banyura mu ishyamba bagahinguka ku mpande y’isoko.

Manirakiza Fabrice ati “No ku wa Gatanu w’icyumweru gishize banze ko duca muri kaburimbo tunyura mu bihuru.”

Akavuga ko abo bakumira baba bambaye udupfukamunwa hakurikijwe amabwiriza Leta yashyizeho ku buryo batumva icyo bazira kandi ba bubahirije amabwiriza.

Mwumvaneza Emmanuel avuga ko yakumiriwe  yanga gutera amahane, asubiza ibicuruzwa mu rugo kuko ibyo yari afite bitari kunyura mu ishyamba.

Ati “Niba ari ukubahiriza amabwiriza ubuyobozi bwari kodohorera umubare muke w’abaturage bakarema isoko, abandi bakareka bagataha batabanyujije ahatari inzira.”

Cyakora abaturuka mu Murenge wa Ruhango, ahitwa mu Gatengezi bavuga ko babanyuza mu muhanda w’amabuye bakazenguruka umugi bakabona kugera mu isoko, gusa bakavuga ko  bakora urugendo rurerure.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko iki kemezo cyafashwe  bifashishije amabwiriza yatanzwe yo gukumira no kurwanya COVID19  hubahirizwa 50% y’abarema isoko.

Habarurema avuga ko nta makuru yari afite y’uko abaturage  baca mu ishyamba, akavuga ko iki kibazo kigiye gukemuka ku buryo batazongera  guca ahantu habi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

22 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ruhango kuva uyu mwaka watangira hahora udushya duteye ishozi. Ntibigoye kumenya imiterere y’ubuyobozi bwa kariya karere.

    • Uri Gahunda koko!!!!!!! So yaraguhamije yakwise nabi pe

    • Murababaje rwose. Muri ba Gahinda koko!Mbega amazina!!

  • Tekereza kugira ngo kaburimbo yubakwe mu nguzanyo izushyurwa n’abaturage, hanyuma babuzwe kuyikoresha. Icyemezo nk’icyo kiba kiri mu nyungu za nde? Harya ari abaturage baje mu isoko, ari n’abayobozi cyangwa abatwara imodoka, aho COVID19 ibarizwa kurusha ahandi ni hehe? Nta gushidikanya ko iba mu ndege, mu modoka, mu mahoteri no mu biro kurusha mu cyaro, mu mirima no mu ntooki.

  • Nimubirukane rwose abo baturage, bavane umwanda na microbes na virusi zabo hafi y’ibiro byanyu.

    • Uru rwego rwamatiku abanyarwanda twararurenze. Reka kuvangira ubuyobozi keretse niba uri ikigarasha

    • Mbega amatiku!! Uzi ko wagirango ntiwageze mu ishuri!???

    • Rwose ikigaragara nuko iyi nkuru ibura ubunyamwuga. nzi neza ko nta muyobozi ubaho wabuza abaturage kugenda
      mu muhanda mu gihugu cyabo
      Again, kubahiriza amabwiriza ya PM ku gukumira ikwirakwira cya COVID-19 ni itegeko
      abatabyubahiriza nibo usanga baca izindi nzira kuko nta n’ibihuru jye mbona mu Ruhango
      Ubwo rero tujye tuba abantu b’abagabo tuvugishe ukuri tuve mu marangamutima asenya gahunda ziba zashyizweho
      ASANTE

  • Mu Ruhango niko kuva Corona yatangira,muri Kaburimbo nta muntu urakandagiramo ukihinjira uhura na DASSO zibuza abantu gutambuka muri Kaburimbo.Nibajije impamvu biranyobera.None niba mu isoko hari abantu baba bakeka ko bahagera banyuze he? Ababakuriye bakore iperereza ku cyaba kibyihishe inyuma.

    • Ese wabibonye ujyahe muri lockdown? Wasanga nawe wari mu ngendo zitari ngombwa. Ibitiku gusa.

    • Sha mujye mureka amatiku. Ikibyihishe inyuma se ni iki? Hari igihuru wahabonye? Nanga ubuswa bwawe

  • Iyi nkuri yuzuye ibinyoma namatiku

  • Mbega amatiku yabarenze. Murababaje pe. Wagirango ntimwize

  • Mujye mukora analysis neza aho kuvuga ibije gusa. Muve mu matiku twiyubakire Igihugu

  • Remember this: weak people talk about others, average people talk about things, Great people talk about ideas. Wowe urihe?

    • @Kokos, aya ma theories muba mushaka gutsindagira mu bantu mwe ubwanyu murayemera? Ubu mu minsi ijana yo kwibuka turimo ni iki kiriho kivugwa n’abayobozi? Ni ideas gusa nta bantu cyangwa ibintu birimo? Tugarutse ku bya Ruhango,
      ntitukavuge abantu n’iyo baba bafata ibyemezo bitari byo, ntitukavuge ibintu n’iyo byaba bifitanye isano n’uburenganzira bw’ibanze bw’abantu, nka violated property rights, murders, discrimination, tujye twivugira “ideas” gusa!! Ese ubwo uzi ko “ideas” na ideology ari amagambo afitanye isano? So what!!!!

  • Ariko rero ndatangaye pee! Ndatekereza ko uwanditse iyi nkuru atigeze agera aho hantu avuga, ngo arebe neza, asesengure, anabaze abateganyije inzira abantu banyuramo binjira cyangwa bava muri iryo soko icyo bashingiyeho.
    Bishoboka ko hari abamuhamagaye nawe ati inkuru bayintanze!
    Mwese muzi neza gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni ari bumwe mu buryo bukorehwa mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Abarema amasoko na bo bagomba kwinjiramo bakarabye. Hari uhanana se ko gukaraba intoki atari ngombwa???
    Kugira ngo rero abantu bose bajye babasha gukora icyo gikorwa kuri gahunda hashyizweho inzira abantu binjiriramo n’izo basohokeramo, kugira ngo bitaba akajagari.
    Nanjye nahageze mu gitondo mbaza kujijinganya, nibaza impamvu umuntu atinjirira aho ashaka cyangwa ngo asohokere aho abonye hose. Nanze kubyicarana mbaza umwe mu basore bari bambaye jire ayobora abantu aransobanurira ndanyurwa.

    Ubundi ririya soko rifite imiryango irindwi: umwe uri haruguru ku muhanda w’amabuye ujya i Bweramana. Imiryango ine iri ku ruhande rwo hirya ahari inyubako ya SACCO. Undi muryango uherereye haruhuru y’inyubako ikoreramo RSSB, ahahoze hakorera FINA Bank.
    Undi muryango ari na wo wa nyuma uherereye ku muhanda wa kaburimo, haruhuru y’inyubako yanditseho PACIS, aho baragurira ibinyobwa bya SKOL.
    Nkurikije ibisobanuro nahawe n’uko nabibonye imiryango binjiriramo niyo yatumye hagenwa inzira abantu bagomba kunyuramo kugira ngo abashe kurasukira aho binjirira bitabagoye.
    Abaturuka ku ruhande rwerekera i Kigoma bose binjirira ku maremo yo harukuru ya RSSB. Abaturuka ku Munini, Kibingo, na Gitisi na Nyamagana binjirira kuri umwe muri ya miryango ine iherereye ku ruhande rwa SACCO (Umurenge SACCO).
    Irembo ryo haruguru ya Pacis ryo rirafunze kubera ko barimo kuhubaka ubukarabiro bugezweho.
    Abo bantu b’i Kibingo bavuga ko banyuzwa mu ishyamba, ndibazo aho ryaba riherereye!! iryo shyamba bavuga ni irya hehe? Banyarwanda, ntitugakabye cyangwa ngo ibintu byose tubibonemo ibibi gusa!! Kimwe cyo nahamya ko aho hantu bavuga nta shyamba rihari banyuzamo abantu.

    Icya kabiri icyerekezo abaturuka aho hantu bahawe cyo gucamo ni ikibafasha kurasukira aho bakarabira; abaturuka i Kibingo no ku Ndangaburezi bamanukira iruhande rwa Kiriziya yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, hagati ya Kiriziya na Salle mberabyombi, bakambuka agashanga bahita bahura n’umuhanda uturuka kuri EUCL ukagera ku babikira b’i Nyamagana. Abagenda kwa Yezu Nyirimpuhwe barahazi, bazi inzira banyura bajya kuvoma amazi kuri kano iri mu kabande. Ni inzira nyabagendwa, inzira y’igihogere inyurwamo n’abanyeshuri n’abagenzi bose. Iyo nzira ihura n’umuhanda unyura ahahoze ibagiro, hari uruganda rwa Tofu, niwo uhinguka kuri EUCL, ku muhanda w’amabuye bakazamuka gato bagana aho binjirira.
    Ku bwanjye mbona uburyo bwateguwe bwo kwinjiza abantu busobanutse, kandi bworoshya ingamba zo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo cyugarije iyi si. Nge mbona ababantu bateje ubwega bashbora kuba badaha agaciro nyako uburemere n’ubukana bw’iyi ndwara.

    • Urimo kuyobya uburari kuva next week ntawinjira mugacetre uvuye munzira ziva I kibingo.

  • Biba byiza gutanga ibitekerezo harabayeho guhangana! Iyo ubona umuntu umwe asa nuwafashe ikiraka cyo gutuka cg kunnyega abatanze ibitekerezo bidahuye nuko yenda ubuyobozi bubishaka nabyo bitanga indi sura! Igitekerezo cyanjye kungingo yavuzweho n’umunyamakuru:
    Ubundi inzira zose nakekaga ko ari nyabagendwa mugihe bikozwe mu ituze no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Covid 19 yashyizweho na guverinoma munama yayo iheruka kuwambere wiki cyumweru dusoza, Mayor yumva deviation y’inzira isobanukiye iki muri ubwo bwirinzi, ese uvuga ko arukugirango bahingukire aho bakarabira uje mumugi ko ariwe uba uzi aho ashaka gutungukira bitewe nikimuzanye wowe uhamugenera ute?ntawutibeshye Icyo cyemezo mugisubiremo uretse ko mbona iriya komite iyoboye RUHANGO Yibeshya kenshi ababishinzwe bazabigenzure barebe impamvu …ubundi ibi bibaho cyane kubantu bagendera kubitekerezo cyumuntu umwe rukumbi.

  • Abakozi b’akarere ntako batagize ngo batange ibisobanuro byabo banatuke abatanze ibihabanye n’ibyabo. Nyamara ibisobanuro bitanzwe mu kinyabupfura byonyine byari kuba bihagije. Kandi iyo bakoresha amazina yabo nyayo bari kuba babaye intwari kurusha.

  • Ese Bosco ko umuyobozi atabihakanye wowe urarushwa ni iki udondobekanya amagambo adashira!!!!
    Ongera usome ibyo umuyobozi yavuze:
    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko iki kemezo cyafashwe bifashishije amabwiriza yatanzwe yo gukumira no kurwanya COVID19 hubahirizwa 50% y’abarema isoko.

    Habarurema avuga ko nta makuru yari afite y’uko abaturage baca mu ishyamba, akavuga ko iki kibazo kigiye gukemuka ku buryo batazongera guca ahantu habi.

  • IYO UMUTEGETSI AVUZE MUGOMBA KUMVA SHA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!LE CHEF N;EST JAMAIS TORD NI TARD!!!!!!!!!!!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *