Ruhango: Babonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:24 32

Ruhango: Babonye umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside

Kuri uyu wa Gatanu taliki 02, Gicurasi, 2020 ubwo abahinzi bahingaga hafi y’umudugudu w’abarokotse Jenoside uri mu Kagari ka Buhoro mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango babonye umubiri w’umuntu bakekwa ko yazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mubiri wabonywe n’abahingaga ahitwa Buhoro muri Ruhango

Bivugwa ko hariya hahoze hitwa i Muhororo.

Umwe mu babonye uriya mubiri bwa mbere akaba ari nawe wahaye Umuseke aya makuru avuga ko bari bari hafi kusa ikivi, bagiye kumva bumva umwe muri bo arababwiye ngo bahagarare.

Ati: “…Twari turi hafi kusa ikivi, hanyuma umuntu wari uri hirya twumva aratubwiye ngo dukubite buhoro. Uko twagakubise umwe muri twe yakubise isuka aca umwenda ayizamuye hazamuka igufwa rya ruseke duhita duhagarikira aho guhinga…”

Uyu mugabo utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko we na bagenzi be bahamagaye umukozi mu kagari ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi( uyu niwe wasigariye ho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Buhoro) bamumenyesha ibyo babonye, ababwira ko agiye kubibwira ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango.

Amakuru dufite kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 02, Gicurasi, 2020 nta rwego rwa Leta rwahageze keretse umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’akagari.

Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango witwa Jean Bosco Gasana ariko ntiyitaba telefoni.

Bahashyize ikimenyetso kugira ngo hatagira uhangiza

Turacyakurikirana iyi nkuru…

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo igufwa ry’umuntu watabwe hariya muri 1994 bishoboka ko ryaba rikimeze kuriya nyuma y’imyaka 26. Kandi umubiri udatabye mu bujyakuzimu buhagije ubora vuba kurushaho kubera udusimba twinshi tuba mu butaka buhingwa tumunga n’amagufa vuba. Ko ubuhanga bwo kumenya igihe umuntu utaburuwe amaze ashyinguwe buhari (datation au carbone 14), kuki uyunguyu atapimwa ngo harebwe igihe nyacyo yashyinguriye hariya? Ruhango muri iyi minsi irimo imyuka y’ikuzimu idasanzwe!!

  • Aha hantu ko hari hasanzwe hahingwa, buriya nibwo nyir’umurima akimenya iby’uriya muntu uhashyinguye koko?

  • Umuzimu w’umugwagasi wateye Ruhango azahirukanwa n’iki ra?

    • Reka ngerageze kwiyumvisha ibi bintu kuko bitangaje. Umutangabuhamya aragira ati: “Twari turi hafi kusa ikivi, hanyuma umuntu wari uri hirya twumva aratubwiye ngo dukubite buhoro. Uko twagakubise umwe muri twe yakubise isuka aca umwenda ayizamuye hazamuka igufwa rya ruseke duhita duhagarikira aho guhinga…”
      Mu yandi magambo, abahingaga aho umurambo utabye, bakomeje guhinga batarawubona, uri hirya yabo arababwira ngo BAKUBITE (ISUKA) BUHORO. Uwabibabwiye yari yabwiwe n’iki ko aho bahinga harimo umurambo kandi abahegereye batarawugeraho? Jye ngiye gukora anketi nahera kuri uyu muntu ufite amaso akora nka scanner cyangwa Rayon X.

  • Ese mbere ya genocide na nyuma yayo abantu bahagaze gupfa

    • Ntabwo tubizi, gusa nabo barakeka ntabwo bapimye,

      • Byashoboka koyishwe nabagizi banabi cg yarishwe 1994 uyu yari umunyarwanda nkatwe koko duhorana iki murebe igihe twicaniye kuva kurucushu twihekura .

  • Niba aribyo bashake abahahinze mubihe byashize.ikigaragara nuko bawuhingiragaho kandi babishaka ntakundi mbibona.cyereka niba barahingishaga inkonzo.

  • Murda biroroshye kwica umuntu ukamwihambira mugihe cyo kwibuka ukamutaburura ukamwitirira genocide …..94

  • Nonese niba baje gucukura gasegereti ahantu sogokuru yaratuye nabwo bazavugako bataburuye imibiri yabatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi kandi twaramwishyinguriye muri 1985.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *