Ruhango- Bamaze imyaka 10 bategereje amazi bemerewe na Perezida… – UMUSEKE

Ruhango- Bamaze imyaka 10 bategereje amazi bemerewe na Perezida…

*Ikibazo ngo cyatewe n’abacukura amabuye y’agaciro…

Mu Mudugudu wa Nyabizungu, Akagari ka Kirengeli, umurenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango bavuga ko bamaze imyaka 10 Umukuru w’igihugu Paul Kagame abemereye amazi n’amashanyarazi ariko ko amazi yazitiwe n’abacukura amabuye y’agaciro kuko bangije ibihombo yagombaga kunyuramo.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwangije tuyaux zagombaga kubagezaho amazi meza

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangije ‘tuyaux’ zagombaga kubagezaho amazi meza

Mu 2007 Perezida Paul Kagame yasuye aba baturage bo mu murenge wa Byimana abemerera amazi n’amashanyarazi, aya yo ntiyatinze kuko bahise bayahageza, ibigega by’amazi byo byarubatswe barayategereza baraheba.

Abaturage bavuga ko kenshi babajije ubuyobozi bw’Akarere ikibura ngo amazi meza nayo abagereho ngo bagahora babizeza ko azaza vuba ariko imyaka ibaye 10.

Aba baturage bavuga ko ibihombo byagombaga kubagezaho aya mazi meza byagiye byangizwa n’abacukura amabuye y’agaciro.

Umwe muri bo utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati “Twasanze batubeshya kubera ko ubwo bucukuzi bwatwangirije ibitembo by’amazi.”

Aba baturage batunga agatoki bamwe mu bayobozi kuba babyihishe inyuma kuko ari bo bafite ishoramari ryo gucukura aya mabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko mu minsi ishize bafashe umwanzuro wo guhagarika aha hakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibumba.

Mbabazi avuga ko bahise banahakora umuganda wo gusiba ibyobo  ku buryo ngo abaturage bagiye kubona amazi.

Avuga ko ubwo bahagarikaga abacukura amabuye y’agaciro n’ibumba nta muyobozi n’umwe wigeze ubyitambikamo ngo agaragaze ko aho bahagaritse ari ahe bityo ko ntawakwemeza ko hari umuyobozi waba waratumye abaturage batagerwaho n’amazi meza.

Ati “Inyungu z’abantu ku giti cyabo ntabwo zatuma abaturage batabona amazi  ahubwo inyungu rusange nizo tureba.”

Umunyamakuru w’Umuseke yageze ahakorerwa ubu bucukuzi (Meya yavugaga ko bwahagaze), asanga hari abari mu mirimo kandi igaragara ko yangiza amasoko y’amazi yagombaga kugezwa ku baturage.

Abaturage bavuga ko amazi y’ibishanga bavoma abatera indwara zitandukanye, ufite amikoro ajya kuvoma amazi meza agura 100 Frw ku ijerekani imwe.

Hari na bamwe mu bakozi ku rwego rw’Akarere bavuga ko hari abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari inyuma y’ubu bucukuzi bukorerwa ahatemewe.

Ibigega byo byari byubatswe ariko bategereza amazi baraheba

Ibigega byagombaga kujya bubika amazi meza avuye ku masoko byari byubatswe ariko bishaje atagezemo

Ibikorwa by'ibanze by'amazi byari byarangiye

Ibikorwa by’ibanze byo guha amazi meza abaturage byari byararangiye

Tuyaux z'amazi ziri imusozi, zangijwe n'abacukura amabuye y'agaciro

Tuyaux zari kuzamura amazi imusozi, zangijwe n’abacukura amabuye y’agaciro

Sosiyete zicukura amabuye y'agaciro nta nimwe yahagaritswe zose ziracyakora uwo murimo

Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro ziracyakora uwo murimo nubwo bavuga ko bazihagaritse

Umuriro w'amashanyarazi wo ngo umaze kubageza kuri byinshi

Umuriro w’amashanyarazi wo wabagezeho ariko amazi Perezida yabemereye barayabuze  

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

7 Comments

  1. Muhakwa

    04/12/2017 at 5:42 pm

    Birambirwa rwose. Ntabwo bizageza muri 2034 batarayabona.

  2. Mabati

    04/12/2017 at 6:40 pm

    Bazaririmbe yamabati kimwe nabandi.Bizahita bicamo

  3. ndayishimiye

    04/12/2017 at 7:31 pm

    Ibyiza biri imbeere

  4. Ecologie

    04/12/2017 at 7:57 pm

    Harya nta ministeri ishinzwe ibidukikije tugira?

  5. Kabato

    04/12/2017 at 10:35 pm

    Niba guca abazunguzayi mu mujyi byarafashe icyumweru, aha mukatubwirako bahagaritswe ariko bagicukura buriya ntabwo arigifi kinini kigicukura gikingiwe ikibaba ninzego zumutekano? Muzarebe ahantu hose ziba ziri kwifoto iyo habaye umuhango runaka.Zihora mu mihanda amajoro yose.

  6. muhizi

    04/12/2017 at 11:26 pm

    Hahahahahahah! Semuhanuka, semuhanuka !!!

  7. citoyen

    05/12/2017 at 10:45 am

    Niba ibi mwanditse ari ukuri byaba bivuze ko abashinzwe gukurikirana ibyo umukuru w’igihugu yemereye abaturage bafite ikibazo!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock