Ruhango/Buhanda: Abaturage bavugaga ko ‘kwambara agapfukamunwa ari icyaha’ BISUBIYEHO | UMUSEKE

Ruhango/Buhanda: Abaturage bavugaga ko ‘kwambara agapfukamunwa ari icyaha’ BISUBIYEHO

Bamwe mu babyeyi mu batuye mu Kagari ka Buhanda, mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko  bahisemo kwambara udupfukamunwa kubera ko basanze baraguye mu bishuko.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango (Photo Internet)

Ni abaturage  babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi babwiye Umuseke ko kuba bari bamaze igihe kinini batambara udupfukamunwa, babitewe n’Umuvugabutumwa uturutse mu Mujyi wa Kigali ababwira ko kukambara ari icyaha gikomeye.

Bavuga ko uyu muvugabutumwa yabasangaga mu matsinda abera mu ngo akanababwira ko izo nyigisho bagomba kuzibwira abana babo biga mu mashuri, ubabwira kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera kubyanga bivuye inyuma.

Mukamazimpaka Espérance umwe mu bahawe izo nyigisho avuga ko babanje kumva ko nta COVID-19 iba mu cyaro, ko aho bayivuga ari i Kigali.

Ati: ”Iyi myumvire mibi yaje kwiyongeraho n’inyigisho twahawe n’uwo Muvugabutumwa bituma turushaho kwinangira.”

Mukamazimpaka yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere n’Abanyamakuru bakomeje kubivuga bumva ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa, ndetse ko basomye na Bibiliya basanga nta murongo ubuza Abakristo n’abemera Imana kwambara agapfukamunwa.

Umuyobozi uhagarariye Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango n’igice cya Nyanza Umuremye Jolay Paul avuga ko aba bayoboke basobanuriwe nabi Ibyanditswe Byera, kuko nta gice cyangwa umurongo uvuga ko abantu batagomba kwirinda icyorezo.

Yagize ati: ”Noneho biranababaje kumva ko hari ababyeyi bavana abana babo mu mashuri ngo kwambara agapfukamunwa ni icyaha.”

Umuremye Jolay Paul avuga ko kuba bemeye guhindura imyumvire nk’iyi bari bafite bishimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abari bafite imyumvire mibi ari abaturage bagera kuri 16, bo mu Kagari ka Buhanda.

Gusa akavuga ko nubwo yaba umuturage umwe ufite imyumvire nk’iriya batareka kumwigisha kuko ashobora kwanduza umubare munini w’abaturage bagenzi be.

Habarurema yagize ati:”Ntabwo aya makosa yabaye twayashinja Ubuyobozi bw’Itorero ni ubuyobe bw’abantu bake ku giti cyabo, kandi batubwiye ko bahinduye imyumvire kuko bemeye no gusubiza abana babo mu ishuri.”

Ubwo twateguraga iyi nkuru, abana mu mpuzankano, ababyeyi, Abapasiteri n’Ubuyobozi bw’Akarere, batangiye inyigisho zirebana no kwirinda COVID-19 mu Ishuri ribanza rya Joma.

Umuyobozi w’Itorero  ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi abasomera imirongo yo muri Bibiliya ivuga ukuntu abantu bagomba kwirinda no guha akato uwaba yanduye icyorezo runaka iyo ari ngombwa.

Bariya baturage bari babwiye TV One ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 “Aribata Amategeko y’Imana”.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi byose biterwa nuko amadini menshi,aho kugendera kuli bible gusa,agendera ku bitabo by’amadini.Urugero,muzi idini rikomeye hano mu Rwanda,rigendera ku gitabo cy’umuhanuzi wabo wo muli Amerika ntavuze izina,wanditse abuza abantu kurya INYAMA,ngo ziranduye.Cyangwa bakagoreka inyigisho za bible.Urugero,aho kwigisha ko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu (soma Kubara 18:24),ugasanga bigisha ko “udatanze icyacumi aba yibye Imana”.Ngo Icyacumi kizakurinda Inyatsi,Umwaku,Karande,etc…Nyamara nkuko Matayo 10:8 havuga,Yezu yasabye abakristu nyakuri “gukorera Imana ku buntu”,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Imana idusaba “gushishoza”,tukava mu madini y’ikinyoma.

  • Umva ntabwo ibyo ibyo bitabo bibuzanya kurya Inyama byerekana ingaruka mbi zizanwa no kurya Inyama usibye ko nawe ntaho utaniye nabariya Bantu batambara agapfukamunwa OMS cg ibindi bigo byubuzima ntibyerekana ko kurya Inyama bigira ingaruka zirimo house,…. Ntarondoye kuba uwo muhanuzi atanga uburyo bwo kwitungira amagara mazima akerekana uburyo bwo kurya Imboga n’imbuto no kurya ibiryo byumwimerere bitarimo produit chimique sinumva ko aribibi gusa biterwa nimyumvire yawe ikindi waremanwe umudendezo woguhitamo ikiza cya ikibi utandukanijwe n’Inyamaswa ufite ubwenjye uratekereza washungura ukareba ibyiza kuruta ibindi kuruta kurwanya ibintu udasobanukiwe kuko Iyo wanitse ibyo hakabaho gushaka ukuri murizo nyandiko birangira ubaye umuntu urazi gushishoza ibundi se icyukura munyama kiruta ikiva mu mboga mu bishyimbo cg muri soya kndi ko bitagira ingaruka nkiziva mu nyama z’amatungo rimwe na rimwe arwaye?!.

    • @ Maboneza,ikosa cyangwa icyaha umuhanuzi wanyu akora (Helen White),nuko abuzanya “kurya inyama”,mu gihe bible isaba abakristu babishatse kurya inyama.Ni hehe muli bible havuga ko INYAMA zanduye??? Ziramutse zanduye,abatuye isi hafi ya bose barwara bagapfa !!! Kubera ko bakunda Inyama.Kandi nzi neza ko abo musengana benshi nabo bazirya.

      • Numva abatarya inyama utabafata nkikibazo ahubwo wabarekera umudendezo wabo nawe ukirira ibyo ushaka kubw’umudendezo wawe. Imana yabahaye uwo mucyo kuko ari umwandu wayo, ikindi na science ibuzanya kurya inyama kuko zitera indwara. Niba uri umu researcher wakora own research. Imana igufashe muvandimwe

  • Mayira, nta hantu Mme White abuza abantu kurya inyama muri rusange, Mme White avuga ko ababishoboye bazireka kuko ibiboneka mu nyama biboneka no mu mboga, Kandi kubera ko inyama hari igihe ziba zanduye kubera indwara nk’inzoka n’izindi ndwara zishobora kuboneka ku nka, ku ntama, ihene cyangwa izindi nyamaswa ziribwa. Ntabwo rero Mme White yigeze avuga ko kurya inyama ari icyaha, ibyo yavuza ni uburyo bwo kwirindira amagara.

  • Nta kintu na kimwe Ellen White yanditse kidahamanya n’Umwuka Wera ndetse na Bible. Ahubwo iyo ubisomye bikarenga intekerezo zawe ndetse ukanasanga biri kureba kuri bya bindi byakunaniye, uherako ushaka impamvu zikurengera. Urugero; kubera iki utavuze ku Isabato ko ari nayo yibandaho cyane mu bitabo bye ahubwo ukivugira ku nyama n’icyacumi? Nyamara uzi ukuri ariko ahubwo ntabwo ushaka kubyemera. Gusa ujye uzirikana ko tuzabazwa ibyo twamenye byose.

    • Umuntu uvuga ko inyama nta kibazo ajye muri science arebe animal cells akore ubushakashatsi kuri yo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *