Ruhango-Gitwe : Imashini yatangiye gucukura icyobo ishakamo indi mibiri | UMUSEKE

Ruhango-Gitwe : Imashini yatangiye gucukura icyobo ishakamo indi mibiri

Nyuma y’uko hatangiye imirimo yo gicukura icyobo abantu bavugaga ko cyatawemo imibiri y’Abatutsi biciwe mu bitaro bya Gitwe, mu murenge wa Bweramvura, muri Ruhango, ikaboneka, kuri uyu wa Kane taliki 18, Kamena, 2020, imashini yitwa ‘caterpillar’ yaje gucukura kugira ngo ishakemo indi iri hasi cyane.

Imashini yaje gufasha mu gushakisha imibiri

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo amakuru yatangiye gusakara, ko mu bitaro bya Gitwe hari icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri 1994.

Imirimo yo gucukura yaratangiye ndetse haza kuvanwamo imibiri 10, ibikwa ahantu hihariye kugira ngo hazabanze hashakishwe indi.

Nyuma byabaye ngombwa ko gucukura biba bihagaze kubera ko abaturage bananiwe kugera hasi cyane mu mwobo kuko ari kure

Umwe mu bagore bari aho imirimo yo gucukura kiriya cyobo iri kubera yabwiye Umuseke ko kugeza saa kenda n’igice( 3h30′ PM )nta wundi mubiri bari babonye.

Ati: “ Imashini iracyacukura ariko kugeza ubu  nta wundi mubiri turabona, turategereje.”

Undi witwa Tunga aherutse kutubwira ko ubwo yageraga i Gitwe ahazanywe n’Inkotanyi muri 1994 zimaze kumukura aho yari yihishe Interahamwe, yahasanze abandi Batutsi benshi ndetse yemeza ko yiboneye n’abapasitori b’Abadiventisiti Interahamwe zari zishe zanga ko Inkotanyi zibasanga ari bazima.

Abakozi bari gukora uko bashoboye bashakisha imibiri
Hari imibiri 10 yari yarabonetse mu Cyumweru gishize

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibya Gitwe birazwi muri rusange nta gishya kidasanzwe kizava muri kiriya gikorwa. Reka tuzarebe agaciro kazahabwa ubuhamya bwa Nyakayiro Samuel, umucikacumu uhamya ko ari we wacukuje kiriya cyobo mbere ya Mata 1994, akaba ari nawe ugisibisha aho aviriye mu bwihisho amaze kurokoka jenoside yakorewe abatutsi.

    • Yego rata ni babandi batanezwa nuko Gérard azamuye Gitwe

  • Abanyagitwe babiziranyeho ko hari n’ibindi byobo bitabyemo abantu mu bice binyuranye byaho, ndetse no mu turere tuhakikije. Nibatobore bavuge bicukurwe byose, maze izo nzirakarengane zose zazize jenoside yakorewe abatutsi zishyingurwe mu cyubahiro.

  • Nibagire vuba rwose ibimenyetso biboneke, Gerard akomeze afungwe akatirwe, ibyo yubatse bisenywe. Nibwo Gitwe izahumeka amahoro.

  • yewe ibya gitwe ni hatali kbx,, bizwi nimana

  • Hari umuhanzi umwe wigeze kuririmba ngo “Imana izatubaza izatubaza byinshi pe, ese tuzavuga iki”?

  • Kuzivana mu ngaruka z’ibyabaye mu Rwanda muri 1994 ntibizatworohera pe! Mu bihugu bifite impagarike, imashini nk’iyi iba iriho ikora umuhanda cyangwa iri kuri chantier y’ubwubatsi. None twe nyuma y’imyaka 26 turacyarwana no gutaburura inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zijugunywa mu byobo ngo zishyingurwe mu cyubahiro. Umuntu wese uri mu bakoze biriya bintu akaba ataratura ngo abisabire imbabazi umuvumo uzamugeraho byanze bikunze.

  • Ibya Gérard ndabona byashyizwemo ingufu nyinshi pe! Nabe avuga amasengesho ya nyuma.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *