Ruhango: Inkuba yishe umubyeyi wari mu rugo ateruye umwuzukuru we - UMUSEKE
  • 04/06/2020 10:02 27

Ruhango: Inkuba yishe umubyeyi wari mu rugo ateruye umwuzukuru we

Mu mvura yaguye kuri uyu wa mbere taliki 20 Mata 2020 nyuma ya saa sita yarimo inkuba, yakubise Umubyeyi w’Imyaka 55 y’amavuko ahita ashiramo umwuka.

Mukamurenzi Vénantie w’Imyaka y’amavuko yari atuye mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Yasize umugabo, abana babiri n’umwuzukuru umwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Umuseke ko inkuba yishe uwo mubyeyi yamukubitiye iwe mu rugo akikiye Umwuzukuru we.

Aho mu rugo ngo yari kumwe n’umwana we, ariko bo ntacyo babaye.

Mukangenzi avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi bayamenye ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba.

Yagize ati: “Tugiye kohereza imodoka itware umurambo we mu buruhukiro bw’Ibitaro by’i Gitwe.”

Ku wa kane w’icyumweru gishize, Meteo Rwanda yaburiye Abaturarwanda ko hazagwa imvura nyinshi mu minsi ine yikurikiranya yagomba kurangira kuri uyu wa mbere.

Imvura koko yaraguye, ndetse yangiza byinshi, imaze no guhitana ubuzima bw’abantu, abavuzwe mu itangazamakuru bagera kuri 11 barimo batandatu bagwiriwe n’inzu i Gicumbi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *