Ruhango: Intwaza zashyikirijwe inkunga banizezwa amashanyarazi bahoraga bifuza - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:31 41

Ruhango: Intwaza zashyikirijwe inkunga banizezwa amashanyarazi bahoraga bifuza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasuye imiryango y’abasaza n’abakecuru abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zatujwe mu mudugudu wa Gashirabwoba, bashyikirizwa inkunga y’ibiribwa yo kubafasha mu bihe nk’ibi bikomeye basiga banabizeje kuzabagezaho amashanyarazi bifuje kuva batuzwa hariya.

Inkunga y’ibiribwa bashyikirijwe uyu munsi

Aba bakecuru n’abasaza bo mu Mudugudu wa Gashirabwoba, Akagari ka Nyakogo, mu Murenge wa Kinihira, bavuga ko  babubakiwe Umudugudu mwiza waburagamo umuriro w’amashanyarazi.

Kankundiye Hèlene umwe muri izi ntwaza, avuga ko Ubuyobozi bw’Igihugu bwakoze ibishoboka bubatuza mu nzu nziza, bugerekaho n’amafaranga y’ingoboka bahabwa mu mpera z’ukwezi.

Gusa ngo iyo bwije rimwe na rimwe  baba bari mu mwijima w’icuraburindi, kuko nta bushobozi babona bwo kugura Peteroli buri gihe.

Ati “Inkunga y’ingoboka y’ibihumbi 12 baduha buri kwezi si amafaranga make kandi ntabwo ari menshi yo gukemuza ibibazo byose dufite.”

Kanyemera Mathias avuga ko iyo ubuyobozi bubasuye mu bihe byo kwibuka, bumva batekanye kandi bagasubiza umutima mu gitereko, akavuga ko biba akarusho iyo babashije kubaremera.

Ati “Badufashe no kubona umuriro.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse avuga ko hari ibikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda imaze kugeza ku barokotse Jenoside batishoboye, akavuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku barokotse batuye mu Midugudu idafite umuriro.

Ati “Turabiganiraho n’Inzego z’Ubuyobozi kuko ibyo bataka byumvikana kubaha umuriro w’amashanyarazi ni ngombwa kandi turabishyiramo imbaraga kandi Leta yacu irumva.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye Umuseke ko gusura Abarokotse muri ibi bihe byo kwibuka ari byo babanje gukora, kuko hari abadafite ibyo kurya bihagije bakeneye ubufasha by’umwihariko muri iyi minsi abaturage bari mu ngo birinda COVID-19.

Ati “Twabemereye ko tugiye kubashakira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, nyuma tuzabaha umuriro w’amashanyarazi usanzwe.”

Akarere ka Ruhango kavuga ko kashyizeho abantu 7 muri buri Mudugudu, bazajya bakurikirana abafite ibibazo by’inzara kugira ngo babigeze ku Buyobozi.

Ibiribwa bitandukanye byahawe Abarokotse Jenoside batishoboye 60 mu Midugudu 3 yo mu Murenge wa Kinihira, na Ruhango.

Intwaza zivuga ko hari insinga z’amashanyarazi zica hejuru y’inzu zabo
Kankundiye Hèlene umwe mu Ntwaza zituye mu Mudugudu wa Gashirabwoba avuga ko abubatse Umudugudu bibagiwe gushyiramo Umuriro w’amashanyarazi.
Kanyemera Mathias avuga ko iyo Ubuyobozi bubasuye bumva baruhutse
Iburyo Mayor wa Ruhango Habarurema Valens avuga ko bagiye guha intwaza Umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Munyanziza Narcisse avuga ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego z’Ubuyobozi.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo ugaburiye abantu nka bariya ntutekereze n’indushyi baturanye zishonje ngo bigendere hamwe, kandi bose ubashinzwe nk’umuyobozi, uba uriho uteza ikibazo gikomeye kitari ngombwa. Mutekereze umubyeyi wateka, akagaburira abana bamwe mu rugo abandi akabihorera. Byagenda gute? Bene izi mfashsnyo n’iyo zagera no ku baturanyi babiri cyangwa batatu gusa ba ziriya ntwarane, ntibigarukire hariya honyine, yaba ari geste nziza. Ariko mu Ruhango hahora udushya duteye impungenge.

  • Sorry. Ni Intwaza si intwarane. Bambarire kwitiranya izina ryabo.

  • Igikorwa nk’iki cyo gufasha abazize jenoside yakorewe abatutsi batishoboye kibayeho igihugu kiri mu bihe bisanzwe, cyaba ari indashyikirwa. Ariko kugikora muri iyi gahunda ya gumamurugo utarebye n’abandi bashonje baturanye na bariya basaza n’abakecuru, ukanabicisha mu bitangazamakuru utabikoze mu ibanga, uri umuyobozi w’Akarere, ni ukwerekana ko ushishikajwe gusa n’ineza ya bamwe mubo uyobora abandi ntacyo bakubwiye. Ukanabibabwira cyangwa ukabibereka ku mugaragaro. Abo utitayeho nabo baba barikanuye bahigima. Ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiyumve. Ya masomo Prezida yavuze ko twigishijwe na coronavirus aho mu Ruhango yari yahagera koko? Jye nabagira inama yo guha bariya basaza n’abakecuru uburinzi bukomeye kandi buhoraho kugeza tuvuye muri ibi bihe bidasanzwe. Hagize abashonji cyangwa abandi bagizi ba nabi bajya kubasahura biriya biryo mwabahaye bitwikiriye ijoro, ni abayobozi ba Ruhango baba babashyize mu kaga, babizi neza. Baramutse batabibona, byaba ari insouciance (imbonahafi) idasanzwe.

  • Mwiriwe! Mfashe ikaramu yanjye ngo ntange ibitekerezo mumbarire gihite! Mubyukuri ukurikirana inkuru za buri munsi zo mu Ruhango abona ko hari ikibazo cyimiyoborere! Gufasha abacitse ku icumu rwose nibyiza kandi nibyo gushimwa kuko birumvikana ko ari ngombwa…ariko se Meya wa ruhango ayobora abacitse ku icumu gusa? Ese ibihe turimo bya kuguma murugo ubuyobozi burashishoza bugasanga aribo bashonje gusa? Cg nugutwikira ibimaze igihe bihagaragara byo kunanirwa kurinda umutekano mumudugudu kuburyo haba ibikorwa byo kubahohotera? Meya nabamufasha bagombye kuzirikana ko Leta yacu ari iyubumwe bakareka gukora ibikorwa biteranya abaturanyi..nshyigikiye igikorwa kiza cyo gufasha abacitse ku icumu ariko nabashonji babakikije Akarere kakabitaho nkuko bikorwa mutundi turere kabdi biri no mumurongo w’igihugu…
    Minisitiri,ureberera Ruhango nubwo ari murugo kubera koranavirusi ariko anoze uburyo bwo gukurikirana no gufasha aka Karere kuko mbona muri ibi bihe gacyeneye umujyanama utajenjetse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *