Ruhango: Mu bitaro bya Gitwe hamaze 'kuboneka imibiri igera' ku 10 | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:45 03

Ruhango: Mu bitaro bya Gitwe hamaze ‘kuboneka imibiri igera’ ku 10

Nyuma y’uko imirimo yo gucukura bashakisha imibiri byavugwaga ko yatawe muri kimwe mu byobo biri mu bitaro bya Gitwe biri mu murenge wa Bweramana muri Ruhango, kuri iki Cyumweru hari hamaze kuboneka igera ku icumi.

Kuwa Gatandatu hari habonetse imibiri igera ku 10

Umwe mu bifatanyije n’abari gucukura muri kiriya kigo ku wa Gatanu yari yabwiye Umuseke ko imirimo nyirizina itari yatangiye gukorwa kuko bari bagishakisha neza aho icyobo giherereye kuko abakijugunyemo Abatutsi muri 1994 bakirengejeho itaka rimeraho ibyatsi.

Kuri uyu wa Gatandatu batagiye kugicukura baza kugera ku mibiri bakuramo igera ku icumi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Narcisse Munyanziza ku wa Gatanu taliki 12, Kamena, 2020 yari yabwiye Umuseke ko imirimo yo gushakisha imibiri muri kiriya gice yatangiye kandi iri gukorwa ku bufatanye n’inzego za Leta n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yagize ati: “ Imirimo yo gucukura iri gukorwa kandi irakomeje, turi gukorana n’abaturage, abayobozi n’abandi bafite ababo biciwe muri kiriya kigo.”

Yavuze  ko hari abantu baje bavuga ko bafite ababo biciwe muri kiriya kigo bityo bakemeza ko ‘bashobora kuba’ barajugunywe muri kiriya cyobo.

Uwahageze mu gihe cya Jenoside avuga ko hari Abatutsi benshi bahahungiye…

Umubyeyi witwa Tunga ubu utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko muri Jenoside yari i Gitwe, kandi ngo niho yahuriye n’Inkotanyi ziramurokora.

Avuga ko Inkotanyi zabajyanye i Gitwe ahasanga abandi bari barahahungiye bakaharokokera.

Tunga yemeza ko yahahuriye n’abandi Batutsi bari bashoboye kurokoka, akavuga ko bari baturutse imihanda myinshi, abavaga Ruhango, abavaga za Murama n’udusozi duturiye Shyogwe n’abandi.

Avuga ko ubwo bahageraga bahasanze imirambo ya ba Pasiteri b’Abadive bari bamaze igihe gito bishwe n’Interahamwe nyuma y’uko zumvise ko Inkotanyi ziri hafi kugera i Gitwe.

Ati: “ Nahuriye n’Inkotanyi ku gasozi kitwa Karurara. Njye na bagenzi banjye batujyana ahantu mu rugo, bakajya bagukamira amata, bakaduha n’ibigori, batubwira ko tugomba kurya tugahaga kuko mu gitondo dufite urugendo, aho Karurara niba hari muri Masango, niba hari muri Murama simbizi pe! Icyo nari agakobwa k’imyaka 10. Twageze i Gitwe tuhasanga abantu benshi. Hari n’imirambo y’Aba pasiteri bigaragara ko hari hashize igihe gito bishwe.”

Icyobo cyabonetsemo iriya mibiri kiri mu gikari cy’ibitaro bya Gitwe bituranye na Kaminuza ya Gitwe, kandi hari andi makuru atangwa n’abarokokeye yo, avuga ko no muri Kaminuza ya Gitwe ‘hashobora kuba’ hari indi mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri batangiye kuyizamura
Icumu n’ifuni… Ni zimwe mu ntwaro zicishwaga Abatutsi muri Jenoside
Imirimo yo gutaburura irakomeje

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo uvuze Gitwe wumva capital y’Abadive.Nkuko reports zivuga,pastors b’abahutu ba Gitwa bicishije pastors b’abatutsi.Birababaje kubona amadini yaragize uruhare rukomeye muli genocide,nyamara yiyita ko ari abakozi b’imana.
    Pastor w’umudive w’i Mugonero,witwaga Ntakirutimana Elisaphan,yafatanyije n’umuhungu we Dr Gerard,bagatunda interahamwe bazijyana mu Bisesero kwica abatutsi.Baje gufungirwa Arusha.Ariko si Abadive bonyine.N’andi madini yakoze genocide ku bwinshi.

    • @ bizimana,have sigaho ntacyo uzi.Uribuka indirimbo ya Korali y’Abadive yacaga kuli Radio Rwanda yavugaga ngo “imana yatumye president Kayibanda ngo ashinge ishyaka parmehutu kugirango rikure abahutu mu buja bw’abatutsi”??Ntabwo se uzi ko idini rya ADEPR naryo ryatanze amafaranga yo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi muli 1994?Ntabwo uzi idini gatulika ibintu ryakoze muli POLITIKE guhera muli 1959?Abali barikuliye,aribo ba Musenyeri Perraudin na Nsengiyumva Vincent,bari aba Parmehutu buzuye.Kugeza n’aho bagiye muli Komite Nyobozi y’ishyaka!!! Ntukishinge iriya myenda y’idini bambara,bagashyiraho udusaraba,cyangwa bible bitwaza.Jya ubafata nkuko Yesu yafataga Abafarisayo.

  • Bamwe mu bantu bavuka hariya i Gitwe bari bahari muri 1994, numvise batangiye kwisuganya ngo bashyire hanze (kuri social medias) amakuru ku bantu biciwe hariya no mu nkengero zaho, amazina yabo, n’ababigizemo uruhare. Tubihange amaso ubanza tuzahamenyera byinshi cyane tutari tuzi.

  • Ariko abantu mwubatse biriya bitaro ko numva ngo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi byarimo bicyubakwa ni ukuvuga ko amakuru y’iyo mibiri ntayo mwari muzi? Dore ko wenda mwanakomeje na nyuma kubaka? Nyakubahwa representant legal wa APAG ifite n’ibitaro mu nshingano Urayeneza Gerard dusobamurire.. iki ni igitangaza niko yajyaga akunda kutubwira tukigayo

  • Gerard ngo Bamufunze, banyamakuru mutubwire, Directeur wanjye disi ntabwo nzamwibagirwa niyigendere asazire muri Gereza, nta kundi hariya Ari hajya umuntu ufite abamurwanya Koko, Nta gihe na gito akarengane katazabaho!, Abagabo bararya imbwa zikishyura, Uwitwa Bamporiki yaranditse ngo “Icyaha kuri bo, ikimwaro kuri njye”, nta kundi.

    • Byagorana kumvisha abantu ukuntu umuntu yakubaka ahantu hari icyobo cyajugunywemo abazize Jenoside agaceceka ntatange amakuru imyaka 26 igashira, biranagoye kwemeza ko umuntu wabaye Gitwe kuva kera kose yayoberwa ko ahantu ari kubaka hari icyobo. Kudatanga amakuru burya byatuma abantu bibaza byinshi. Mureke tubiharire inzego zibifitiye ububasha zikore ibikwiriye.

  • Hari abantu barokokeye i Gitwe bazi uko ubwicanyi bwaho bwakozwe. Babonye umwanya utagira uko usa wo kubivuga isi yose ikabimenya.

  • Biriya bitaje babisenye barebe ko ntabindi byobo birimo abacu bamanuke bagere no muri kaminuza. Barananyirukanye banziza ubusa bo kanyagwa none ibihe biraberekanye apuu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *