Gufasha urubyiruko kubona imirimo, gushyira kaburimbo mu muhanda Ruhango City-Gitwe, kwihutisha Made in Rwanda, kubashakira imbuto nziza y’myumbati no kugabanya umusoro w’ubutaka. Ni bimwe mu byo abaturage bo mu karere ka Ruhango bifuza ku mukuru w’igihugu uzatorwa mu matora y’Umukuru w’igihugu abura iminsi Umunani.

Barifuza ko gahunda yo kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda yazihutishwa
Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki, umunsi umwe, ibiri, itatu,…Umunani ngo Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bihitiremo uwo babona ukwiye kubayobora mu myaka indwi iri imbere.
Ni amahitamo agena ubuzima bw’igihugu, aba akwiye gukoranwa ubushishozi buhagije. Abanyarwanda bazagira uruhare muri aya mahitamo bafite byinshi bifuza ku buyobozi bw’uzaganza mu bakandida batatu bari guhatana.
Mu karere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko muri iyi manda iri gusozwa yayobowe na Paul Kagame (na we uri mu bahatana) hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo.
Gusa bavuga ko yaba ari we cyangwa undi uzagirirwa ikizere agatorerwa kuyobora u Rwanda akwiye kuzihutisha gahunda yo kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Bavuga ko muri aka karere hari umubare munini w’abari batunzwe n’ubucuruzi bw’imyenda yamabwe ituruka hanze (izwi nka Caguwa) ariko imibereho yabo ikaba yarasubiye inyuma muri iki gihe habayeho gahunda yo kugabanya iyinjizwa ry’iyi myenga.
Uwonkunda Béatrice wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Buhoro, mu murenge wa Ruhango na bagenzi be bakoranaga mu bucuruzi bw’imyenda ya Caguwa, bavuga ko imyenda ikorerwa mu Rwanda itari yaba myinshi ku buryo yaziba icyuho cy’iyabaga iri ku isoko igihe Caguwa yari itaracibwa.
Bavuga ko imyenda ikorerwa mu Rwanda niyiyongera bizatuma igiciro cyayo kigabanuka ku buryo n’abifuza gushora imari mu bucuruzi bwayo bafite amikoro aciriritse nkabo bazisanga muri ubu bucuruzi kandi bigatuma abakiliya baboneka ari benshi.
Ati «Amafaranga y’igishoro kuri bamwe yatangiye kugabanuka, aha ni ho duhera dusaba uwo tugiye gutora ko yihutisha Made in Rwanda.»
Minani Gérard wo mu Mudugudu wa Bunyogombe, Akagari ka Ntenyo, avuga ko umukuru w’igihugu uzatorwa akwiye kunononsora gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo kuko abahabwa inguzanyo n’ibigega bashyiriweho bakiri bacye kubera amananiza akiri muri iyi gahunda.
Ati «Nubwo nta mibare mfite y’urubyiruko ruhabwa amafaranga yo guhanga imirimo, jye ndahera ku bo mbona tubana batari bayahabwa kuri ubu bicaye kandi badafite akazi bakora.»
Muri aka karere gasanzwe kazwiho kuba igicumbi cy’igihingwa cy’imyumbati, mu minsi ishize iki gihingwa cyahuye n’uburwayi bwa kabore.
Bavuga ko iki gihingwa cyari gisanzwe kibafatiye runini kuko bamwe muri bo ari cyo bakeshaga kubona bimwe mu byangombwa byo mu rugo nk’umunyu, isabune n’utundi dukoresho.
Ngo imyumbati yanabafashaga kubona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante ariko ubu ntibicyoroha kubona aya mafaranga.
Aba baturage bakunze kwizezwa ko hari imbuto ishobora guhangana n’ubu burwayi bwibasiye iyo bari basanzwe bahinga, bavuga ko Perezida uzatorwa bamutegerejeho kuzabashakira imbuto nziza yazabafasha kwihaza no gusagurira amasoko.
Umwe muri bo agira ati «Umutekano wonyine Kagame yaduhaye urahagije ngo dukore, gusa nta bushobozi dufite bwo gukwirakwiza imbuto y’imyumbati mu bahinzi bayishaka, ibi byakorwa n’umukuru w’igihugu.»
Abatuye mu Mirenge ya Byimana na Ruhango bavuga ko perezida uzatorwa yagombye gusuzumana ubushishozi imisoro y’ubutaka yakwa abaturage kuko irenze ubushobozi bafite.
Umuhanda Ruhango City-Gitwe ngo ukwiye gushyirwamo kaburimbo
Mu gace ka Kabagari ubu karangwamo ibikorwa remezo bifatika nk’amashuri, ibitaro, amasoko, ishuri rikuru, amabanki na Gereza ya Mpanga, bavuga ko hakiri ikibazo cy’umuhanda.
By’umwihariko abatuye mu duce twa Gitwe na Buhanda bavuga ko kugira ngo ibi bikorwa remezo bikomeze kubateza imbere, bifuza ko umuhanda uturuka mu mugi wa Ruhango ugana I Gitwe na Buhanda ukwiye gushyirwamo kaburimbo.
Bavuga ko uyu muhanda ari nyabagendwa cyane ariko ko ujya wangirika iyo haguye imvura nyinshi ku buryo bishobora kubavutsa amwe mu mahirwe.
Ngo mu muri 2001 ubwo Perezida Kagame Paul yagendereraga Ruhango, abaturage ntibahwemye kubaza abayobozi b’inzego z’ibanze ikibura kugira ngo uyu muhanda ukorwe bakabizeza ko uri kuri gahunda ariko imyaka igashira indi igataha ntacyo bawukozeho.
Bavuga ko umukuru w’igihugu uzatorerwa kubayobora muri manda y’imyaka irindwi iri imbere akwiye kuzabakorera uyu muhanda kuko bawubona nka kimwe mu byabafasha gukomeza gutera imbere.

Inkweto bita Bodaboda zikorerwa mu Rwanda nizo ziganje ku isoko ariko imyenda ntayo

Bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bitari byaba byinshi ku isoko

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Byimana na Ruhango bacuruza Caguwa barifuza ko Made in Rwanda yakwihutishwa na bo bagatangira kuyibyaza umusaruro
MUHIZI ELISEE & J. Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE/RUHANGO
1 _
Made in Rwanda mu Ruhango irakenewe rwose! nibyo pepepepep, uyu muhanda nawo ukwiye kubakwa. ariko se wubakwe gute kandi bari gusenya ayo mashuri ari i Gitwe, Kaminuza barayiriye, birakaze. abanyepolitiki we, kubizera biragoye.