Ruhango: Rukemba wayoboraga ibitaro bya Gitwe yahagaritswe – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:22 21

Ruhango: Rukemba wayoboraga ibitaro bya Gitwe yahagaritswe

Zacharie Rukemba wari ushinzwe Ibitaro bya Gitwe, kuri uyu wa Kabiri yahagaritswe mu kazi, ni na bwo  Ibaruwa imuhagarika yamugezeho, amakuru dufite avuga ko Ibitaro yari ashinzwe hari ikigo cyabireze kucyambura miliyoni 14Frw kirabitsinda ntibyishyura.

Ibitaro bya Gitwe biri mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bikaba bicungwa na Leta ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo.

Bivugwa ko muri 2013 hari amasezerano ibitaro byagiranye n’ikigo tutaramenya icyo ari cyo ariko ntibyayakurikiza biba ngombwa ko baregana mu nkiko, kiriya kigo gitsinda Ibitaro bya Gitwe.

Urukiko rwategetse ko bigomba kwishyura Miliyoni Frw 14. Kuva icyo gihe ayo mafaranga ntiyishyuwe ndetse n’ubukererwe nabwo ni uko.

Ibi rero ngo byarakururanye biza kurangira Minisiteri y’Ubuzima ihagaritse Umuyobozi wa biriya Bitaro, Dr. Zacharie Rukemba.

Ubutumwa bugufi twandikiye Dr. Rukemba ngo agire icyo avuga ntiyabusubije. Inshuro twamuhamagaye kuri telefoni na bwo ntiyayifashe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • @NIZEYIMANA utatubeshye ntabwo aricyo nazize Shaka amakuru ,mfite byinshi nazira ntabwo nazize 14million rwose.
    Amakuru arambuye mukanya

  • Uyu mugabo nta kintu na kimwe yarashoboye! Ubwo avuyeho urajya kumva wumve mukanya gato ati Gerard niwe unvanyeho nanjye ngomba kujya kumurega muri Leta nkamurega Jenoside kuko yari yarampaye akazi ampa ruswa! Iby’isi biragoye pe.

  • Ariko niba Rukemba yazize aya mafranga yaba yazize ubusa, kuko icyi kigo muvuga cyambuwe nta kibazo rwose, iyi nimodoka ya Fuso iri mu mazina ya Urayeneza Gerard, yayikodeshaga ibitaro ndetse na Kaminuza, bakayishyura uko bishakiye, iyo modoka itwarwa nuwitwa Nyandwi ari nawe wareze amaze kubijyaho inama na Gerard!!!

  • AHUBWO IMANA IRIHANGANA YO YIHANGANIYE RUKEMBA AKAMARA IKIGIHE CYOSE

  • Ariko umuseke uhora wandika ibihuha gusa?!!! Niba nyirubwite avuga ko ibyo mwanditse ataribyo yazize mwagiye mujya kuri terrain gushaka amakuru y’ukuri mukabona kwandika.

  • Umuseke murashekeje, kuko kunyonga comments zacu bitwereka aho mubogamiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *