Ruhango: Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kwishyuza abakozi bambuye SACCO – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Ruhango: Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kwishyuza abakozi bambuye SACCO

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko hari ingamba bwafatiye abakozi ba Leta batinze kwishyura ibirarane by’umwenda babereyemo ibigo by’imari bya SACCO.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango, n’umwe mu bagize njyanama (ni we ubanza ibumoso)

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu MBABAZI Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko hari bamwe mu bakozi ba Leta n’abo mu bigo bitandukanye bagiye bahabwa inguzanyo bakanga kuzishyura ku buryo ngo byashoboraga guteza igihombo.

Kuri ubu ubuyobozi buravuga ko bwamaze gusinyana amasezerano n’aba bakozi ba Leta ndetse n’abari muri njyanama  y’Akarere bari baranze kwishyura ashingiye ku gihe cyo kuba bamaze kwishyura bitarenze ukwezi kwa Gicurasi na Kanama uyu mwaka wa 2017.

Mu gihe hakunze kuvugwa y’uko SACCO Ingenzi Byimana yibwe bikaba byayiteza igihombo ubuyobozi buravuga ko raporo bufite igaragaza ko nta mafaranga  yibwe mu gitero giherutse kuba kuri icyo kigo cy’imali.

Cyakora bukavuga ko  bugisuzuma niba impapuro zijyanye n’ibaruramari nazo zitaribwe.

Umucungamutungo mushya wa SACCO Ingenzi, TWAHIRWA Evariste yabwiye Umuseke ko hari impinduka zitangiye kugaragara mu micungire y’amafaranga y’abanyamuryango ndetse ko bataretse kubitsa cyangwa kubikuza kubera ibi bibazo SACCO yagize.

Gusa avuga ko igipimo ku nguzanyo zari mu bukererwe cyari hejuru ya 62% mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu mucungamutungo avuga ko kuri ubu iyi SACCO nubwo yahuye n’ibibazo, ikiri muri SACCO zikora neza mu Karere kuko ngo ifite amafaranga ahagije y’ubwizigame.

Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda niyo  SACCO Ingenzi yatanze nk’inguzanyo, miliyoni zirenga eshanu muri zo zimaze  kugaruzwa.

Mu myaka yashize SACCO Ingenzi Byimana yagiye ivugwaho ibibazo by’imitangire mibi y’inguzanyo kuko bamwe mu banyamuryango bayo babwiye Umuseke ko hari abayihabwaga hashingiye ku marangamutima n’icyenewabo ari na byo ngo byatumye habaho  umubare munini w’ibirarane by’inguzanyo.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

3 Comments

  1. karegeya

    May 20, 2017 at 10:10 am

    kabisa. nahandi barebereho

  2. mugabo

    May 20, 2017 at 10:13 am

    tuzabishima kurusha nimwishuza na Gicumba. ubu se umuntu ufite clinic yabuze ayo kwishyura sacco. nubwo yabatekeye imitwe agafata credit ku muryango ingwate idakwiye

  3. uwera

    May 20, 2017 at 4:57 pm

    kwishyuza biragora nibabishobora bazaba bafashije abaturage kuko abayambuye nubundi abeshi bari babipanze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock