Ruhango: Ubuyobozi ntibushaka inzu zishaje n'insina mu mugi…Ibihari biri gukurwaho | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 11:05 13

Ruhango: Ubuyobozi ntibushaka inzu zishaje n’insina mu mugi…Ibihari biri gukurwaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye kuvugurura umugi buhereye mu gukuraho inzu zishaje no kuvugurura ibihingwa bidatanga umusaruro ku buryo insina n’ibindi bihingwa birebire nk’amasaka n’ibigori ngo bigomba gusimburwa n’imboga.

Ngo insina zituma umugi utagira isura nziza yifuzwa

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko ari ikemezo bemeranyijweho n’abaturage bafite inzu zishaje n’imyaka miremire ihinze mu mugi, kugira ngo harebwe uko isura y’umugi irushaho kuba nziza.

Ati “Twahereye ku nzu zishaje abantu batabamo, n’izindi babamo ariko zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga n’imyaka miremire idatanga umusaruro.”

Rusiribana avuga ko ibyo bibanza byari biteretsemo izo nzu, bizubakwamo izindi nzu ziberanye n’ishusho y’umugi.

Avuga kandi ko urutoki, imyumbati, amasaka, n’ibigori bizasimbuzwa imboga, n’ibiti byera imbuto, kuko byo ari bigufi bikaba bitabangamiye Iterambere ry’umugi nkuko abivuga.

Gusa  bamwe mu baturage bavuga ko iki kemezo ari kiza, ariko ubuyobozi bukwiye  gushakira ahandi  abafite inzu zishaje basabwe ko zivanwaho.

Bakavuga ko n’abafite imyaka iri hafi kwera, babihanganira bakayisarura, bakabona guhingamo indi yifuzwa n’ubuyobozi.

Mukarango Uriya ati “Bansabye  kuvanamo imyaka kuko nintabikora njya kwishyura  ibihumbi 20 abayivanaho.”

Cyakora akavuga ko iki gikorwa cyo kuvugurura umugi bagishyigikiye ariko hitawe ku nyungu z’abaturage cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere  buvuga ko hari gahunda bwatangije yiswe ‘Ruhango ikeye’ ikubiyemo ingamba nyinshi zirimo kurwanya imirire mibi, ubukene, kuvugura umugi n’udusanteri no kurwanya ibiyobyabwenge.

Umugi wa Ruhango ugaragaramo inyubako nyinshi zishaje, abawutuye bavuga ko nta bashoramari bahari kuko n’abafite amikoro bahimuka bakajya gushora  imari zabo mu i Kigali cyangwa mu yindi migi.

Inzu zishaje ngo ntibazishaka mu mugi
Batangiye kuzisenya

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gukuraho inzu zerekana ko abantu bakennye, ntabwo biba bivanyeho ubwo bukene. Wagira ngo iyo nta kintu kiriho gisenywa mu Rwanda hari abo bibuza gusinzira! Niba Ruhango yifuza ko umujyi usa neza, icya mbere yagombye gukora ni ugutunganya ibikorwa remezo bireba Leta: gushyira imihanda aho ikenewe hose, kuyishyiramo kaburimbo, kuyishyiraho amatara, kugeza amazi ku baturage bose, kubaka amashuri meza ubucucike bukabije bukava mu nzira, kubaka imisarani rusange… Ibi bintu byo gusenyera abaturage nta ngurane hirya no hino mu gihugu bifite ikindi bihishe. Kuko ubundi ahari ibikorwa remezo bizima, ufite amikoro agurira ufite inzu ishaje, akayisimbuza inziza umujyi wifuza, ariko n’umukene akaba hari icyo yinjije.

  • Bararuhira ubusa nta business ikiri Ruhango ni ubukonje gusa gusa.Ruhango ya kera siyo y’ubu.

  • Mwirukane abo bakene bose mu mujyi wa Ruhango, maze urusheho gusa neza!! Mbese umwanda uraba uwuvuyemo!! Ariko ye!! Ibyananiranye mu Mujyi wa Huye mu Ruhango niho bigiye gushoboka? Iyo inzu zishaje zisimbuwe n’amatongo se umujyi urushaho gusa neza? Ni ibibanza by’abakene mushaka ku buntu nta kindi.

  • Jye buri gihe iyo ndebye abantu bashishikaye basenyera bagenzi babo kubera ko Leta yabitegetse, binyibutsa 1994.
    Bino bintu wagira ngo ni prolongement y’ibyo twabonye mu myaka 26 ishize.

  • Orchestre Impala iti: “kubaka si ugusenya ni ukugereka ibuye ku rindi….” Gusenyera abakene mu mujyi bituma usa neza kuri ba nde?

  • Ibitekerezo nkibi byo gusenyera abaturage, guca ibihingwa bimwe mu mijyi dore nibyo biteye umwaku uwari guverineri w’intara y’amajyepfo Gasana Emmanuel, yasuye Huye ategekako ingo zikomeze mu miyenzi, imbingo, sipure, indabo, senyenge zose zikurwaho hagasigara izubakishijwe amatafari. Yategetseko ibiti byose by’avoka, amapera, insina, ibigori, amasaka, inzu z’amategura byose bicibwa mu kitwa umujyi wa Huye. Ingirwabayobozi zahutiyeho zirabikora zititaye ku marira y’abaturage none nimurebe Gasana n’uwarumwungirije aho bageze. Naba biyita abayobozi ba Ruhango murye muri menge, amarira n’agahinda mutera abaturage Imana izajya ibyumva maze Perezida Kagame muba mubeshya ngo muri gukora imijyi abavumbure abashyire muri pubeli. Harya ubu twateye imbere bingana iki mwa bantu mwe kuburyo twirirwa dusenyera abaturage, tubatemera insina, tubabuza guhinga ibyakabatunze? No mu Ruhango koko? Aya majyambere adashingiye ku muturage ahubwo ava mu mitwe y’abanyamurengwe Imana izayahagarikira hamwe na banyirayo mbaye mbibabwiye, ejo umuturage musenyera azaba arimo kubaseka, ubu mu kajyaruguru barimo guseka wa mugabo w’ibikabyo H.E aherutse kubakiza witwa Gatabazi, namwe Ruhango mufate feri kuko ejo muzasigara mutinya kurebana n’abaturage mufite isoni zibyo mwabakoreye. Bavugako abaturage mu Rwanda bari mu banyuma mu bishimye ku isi tuti reka reka baratubeshyera. Bravo umuseke mujye mukomeza mwerekane ibibi bikorerwa abaturage, nicyo kiranga umunyamakuru w’umutima.

  • Erega u Rwanda twagushije ishyano nukwinumira gusa tugasenga kuko imana yonyine niyo izadukiza aba bantu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *