Ruhango: Umubiri uherutse kuboneka mu murima wabaye ushyizwe ku Biro by’Akagari | UMUSEKE

Ruhango: Umubiri uherutse kuboneka mu murima wabaye ushyizwe ku Biro by’Akagari

Ubuyobozi bw’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango buvuga ko bushingiye ku  makuru bwahawe na IBUKA, busanga umubiri uherutse kubonwa n’abaturage atari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Bwemeza ko kuba yaba yarazize Jenoside biri nko ku rugero rwa 20%.

Uyu mubiri ngo si uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Cyumweru gishize Umuseke wanditse inkuru ivuga ku mubiri wabonetse muri kariya gace, abantu bakavuga ko ushobora kuba ari uw’umwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uriya mubiri wabonywe n’abaturage bahingaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro w’umusigire, Fèlix Ndahayo yabwiye Umuseke ko nyuma yo kubona uriya mubiri bawuvanye aho wari wabonetse bawujyana ku biro by’Akagari kugira ngo hakorwe ikusanyamakuru rigamije kumenya niba ari uwazize Jenoside cyangwa undi waba yarahaguye.

Ati: “Umubiri twawuvanyemo, ubu turawubitse ku Biro by’akagari turi gukora ‘iperereza’. Twanze ko wakomeza kuba ku gasozi.”

Abajijwe niba hari igihe runaka cyagenwe umubiri ugomba kuba washyinguwe, ukavanwa ku biro by’Akagari, Ndahayo yasubije ko na bo batishimiye kuba bawubitse, bityo ko hakorwa ibishoboka amakuru awerekeyeho akaboneka ugashyingurwa.

Fèlix Ndahayo avuga ko muri iki gihe bari gukorana na IBUKA n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hatangwe amakuru yaherwaho hanzurwa niba uriya mubiri washyingurwa mu rwibutso cyangwa mu irimbi risanzwe.

Yemeza ariko ko amakuru y’uko uriya muntu yaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu ari ku kigereranyo nk’icya 20%.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace witwa Uwera ariko uba i Kigali, yabwiye Umuseke ko nyuma yo gusoma inkuru yo kuboneka k’uriya mubiri, bagenzuye basanga atari uw’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro w’umusigire yasabye abaturage ayoboye ko haramutse hari amakuru bafite y’aho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace baba barajugunywe bayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Umuntu ashobora kuba uwazize jenoside ku kigero cya 20% gute, hashingiwe kuki??!!

  • Binyibukije inkuru y’ukuntu bagiye gutaburura imirambo i Masaka, ababikoraga bamaze kuzamura imwe mu mirambo babwira abasirikare bari bahari baje gucunga umutekano w’igikorwa, bati aba bantu ntidukwiye gukomeza kubataburura ntabwo ari abacu. Uwari ukuriye abo basirikare arababaza ati: mwabibwiwe n’iki se? Baramubwira bati: abo turiho tuzamura bose baziritse akandoyi. Niko kubabwira ati: mutaburure bose ni inzirakarengane.
    Icyo nshaka kugushaho ni iki:
    Nibabona gihamya ko uriya muntu atazize jenoside yakorewe abatutsi, ese azashyingurwa mu cyubahiro? Hehe? Bikozwe na nde? Ese anketi yo kumenya uko yapfuye izakomeza, cyangwa izahita ihagarara?

  • Ni uwazize jenoside yakorewe abatutsi, cyangwa siwe? Yezu ati: yego yanyu ijye iba yego, oya yanyu ibe oya, ibindi bigeretseho biva kuri sekibi.

  • Ntekerezako abavugako atazize genocide bafite impamvu bagenderaho, gusa iyo 20% niyo itumye nibaza byinshi? Ese mama hari ikintu kidasanzwe bamusanganye kimutandukanya n’abazize genocide ko ubundi iyo tumaze kuvaho umubiri twese dusa? Ese baba barabonye amakuru yavuye kuwamufanyiye bakaba babizi neza ko atazize genocide? Wasanga nawe barasanze afite akandoya buriya bituma bakekako yishwe nizindi nkoramaraso. Ibyabaye iwacu bizi Imana wa mugani w’umunyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *