Ruhango: Umugabo ukekwaho kwiba ibitoki akabitara yafatiwe mu cyuho - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:13 48

Ruhango: Umugabo ukekwaho kwiba ibitoki akabitara yafatiwe mu cyuho

Kuri uyu wa mbere, mu Murenge wa Bweramana w’Akarere ka Ruhango abaturage bafashe umugabo wiba ibitoki akabitara, bimwe yabifatanywe abyiba ibindi babisanze mu rwina.

Uyu mugabo yafatanywe ibitoki yari amaze kwiba

Uriya mugabo yafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Gisagara, mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana.

Ni umugabo witwa Muhumuza Job w’imyaka 52 yafatiwe mu cyuho yibye ibitoki mu mirima y’abaturage  batatu, Rutebuka Samuel w’imyaka 56, kwa Ntakirutimana Jerome w’imyaka 41, no kwa Ukobizaba Jonas w’imyaka 65.

Amafoto agaragaza ko uriya muturage ntawamuhohoteye, abamufashe babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko bashaka uko agezwa kuri Police, ikorera mu Kabagali.

Uretse ibitoki yafatanywe mu ntoki, hari ibindi basanze mu rwina byinshi. Ibyo ngo yabyibye abandi baturage barimo Mateteri, Mugwiza n’ahandi.

Nyuma abaturage bagiye kugenzura basanga hari n’ibindi yibye arabitara

 

Icyo itegeko rivuga:

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:

1° uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;

2° kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;

3° kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;

4° uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;

5° kwiba byakozwe nijoro;

6° kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Oh my Goodness, uyu muturage ararengana ibi byose ni Leta ibitera yo itamenya ko abantu bakennye ikishinga ibihugu byiyubatse kuva kera nayo igahagarika abaturage ubuzima bw’igihugu bwose bugahagarara ngo ni ukubarinda COVID19.
    Uyu inzara afite ituma yiba biryozwe Mayor wa Ruhango, kuko iyo atanze reports atangaza ko abaturage bikuye mubukene ku kigero cya 97%. Rya tekinika rihita ryigaragaza rwose, umuntu ukuze gutya akiba ibitoki koko! Ubukene buranuma mu baturage. Ibi ni ibyo tubona, ibyo tutabwirwa ntitubone no byinshi.

    • #Gahima we ntabwo uyu yibiraga inzara yibiraga ingeso. Ntabwo umuntu ushonje yiba ibitoki ngo ajye gutara inzagwa, uyu ni igisambo ruharwa nahanwe. Kuba uvugango ngo yibye kubera Covid19 byo ni ugufitira, uruzi byibura iyo aza kuba aruwo mu mujyi bigaturuka kuko atabasha gukora? Meya umuzanye ute muri comment yawe? Harya ngo avugako 97% by’abaturage badakennye? Wifitira rwose ujye ujya mu mizi y’ikibazo ureke kureremba mu mababi.

    • Ariko se Gahima ni gute ushyigikira umuntu wafatanywe ibitoki yibye mu ngo zirenga eshatu afite n’inzina yatazemo ibyo yibye ngo ni inzara? Ushonje yiba igitoki ajya guteka. Kereka niba mwafatanyaga ukaba ufite ubwoba ko azakuvamo.

    • Oya nawe Gahima wirengera. Iyo uhuza ibintu bibi byose abantu bakora cyangwa se ibibazo bafite n’ubuyobozi cyangwa n’umuntu ibitekrtezo byawe bishobora gutakaza ubuziranenge.

      Ubonye nibura yari yibye kimwe bagasanga agitetse wajyaga kuvuga ko ari inzara. Naho we ariba agatara, mu gihe bitaze se aba arya iki?

      Ntago bikwiye ko abantu bashyigikira abanyamafuti bitwikira icyorezo biva bitwaje inzara. Niyo waba ushonje koko wabisaba ba nyirabyo ntago wajya kubyiba kuko nabo ni abantu kandi nabo ighe kigoye bakirimo. Nkeka ko ushonje ugasaba wanabona byinshi kurusha kwiba ukanafatwa.

      Nujya kunenga ujye ubanza urebe niba nta marangamutima arimo cyangwa niba bihuje n’ukuli.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *