Ruhango: Umukozi w'Umurenge witeguraga kurushinga bamusanze mu mukoki yapfuye | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:40 29

Ruhango: Umukozi w’Umurenge witeguraga kurushinga bamusanze mu mukoki yapfuye

Umukozi Ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, witwa Munyeshyaka Michel muri iki gitondo bamusanze mu mukoki waciwe n’ibiza yapfuye. Bikekwa ko yaguyemo agiye mu kazi agahita apfa, na moto ye bayisanze muri uyu mukoki.

Yaguye muri uyu mukoki uherutse gucibwa n’ibiza-Photo/Umuseke Archive

Uyu Munyeshyaka Michel basanze umurambo we na moto mu mukoki waciwe n’ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa.

Umuseke wari wanasuye uyu muhanda wangijwe n’ibiza uherereye mu Mudugudu wa Kanyete, Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Ntongwe.

Munyeshyaka Michel ukomoka mu Karere ka Nyanza akaba yari yarimutse yaragiye gutura i Kinazi muri Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko uyu nyakwigendera bamusanze mu mukoki uherereye mu Murenge ayobora.

Nsanzabandi Pascal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, wakoranaga na nyakwigendera, yabwiye Umuseke ko ejo yiriwe mu kazi bisanzwe ku mugoroba afata moto ataha nk’ibisanzwe.

Ngo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo yazindutse agaruka mu kazi anyura muri uriya muhanda wacitse aho guca mu yindi nzira bari barahanze babererekera uriya mukoki.

Muri iki gitondo ni bwo basanze yapfuye ari mu mukoki muremure ndetse na moto ye iri iruhande rwe. Bikaba bikekwa ko yisanze yaguyemo.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal avuga ko nyakwigendera bari bavuganye ko ari buzinduke kuko ku Biro by’Umurenge bafite abashyitsi.

Nsanzabandi Pascal avuga ko nyakwigendera yari afite imyaka 36 y’amavuko, yari muri gahunda yo kurushinga mu minsi iri imbere.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umurambo we wari uri gukurwa muri uriya mukoki kugira ngo uhite ujyanwa gukorerwa isuzuma.

MUHIZE ELISEE
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • nyagasani yakire roho yuyumuvandimwe nihanganishije umuryangowe nuwo bateganyaga kurishinga muriyiminsi

    • @ Nyagasani,ROHO idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga PLATON utaremeraga Imana dusenga.Nta hantu na hamwe bible ivuga ko iyo dupfuye hari igice cy’umubiri gikomeza gukora.Nkuko Umubwiriza 9:5 havuga,umuntu upfuye ntiyongera gutekereza.Ikizere tugira iyo dupfuye,ni kuzuka ku munsi wa nyuma niba twarakoreye Imana tukiriho.Soma Yohana 6:40.Bible yerekana neza ko iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa utarashatse Imana ukiriho,biba birangiye utazongera kubaho.Tuge twiga bible neza,aho gupfa kwemera ibyo batubwiye byose.

  • Ni gute umuhanda ucika gutya ntihagire ikintu kihashyirwa kiburira abawukoresha ko wacitse!! Ubu se hazongera gushakwa inzira y’ibinyabiziga y’agateganyo ari uko bigenze gute! Ibya Ruhango ndabona ari ibisanzwe. Byuje umwijima n’amarira.

  • Aho gusana imihanda yangijwe n’ibiza, abayobozi ba Ruhango bibereye mu matiku y’i Gitwe buriya!

  • RIP muvandimwe. ariko wakwisanga mu mukoki gute? cyeretse wari utwaye usinziriye, cg nta matara wari ufite. Wazinduka se ubwo saa ngahe ? ko muri COVID 19 ingendo zikorwa hakeye. Kdi unazindutse saa kumi n imwe n igice reka mvuge ntyo, haba habona. NIHAKORWE IPEREREZA RYIMBITSE.

  • Michel Imana ikwakire mubayo mwana twareranywe , umuryango wa CXR uraguhombye kabisa.
    Gusa Ruhango yite ku bikorwa remezo bitaradutwara n’abandi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *