Ruhango: Umuturage utuye hagati mu kigo cy’ishuri yifuza Miliyoni 200Frw ngo yimuke | UMUSEKE

Ruhango: Umuturage utuye hagati mu kigo cy’ishuri yifuza Miliyoni 200Frw ngo yimuke

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro (Lycée de Ruhango Ikirezi) ndetse n’abaharerera bavuga ko inzu n’ishyamba by’umuturage biri hagati mu  kigo bibangamye kubera ko amacumbi n’aho abanyeshuri bafatira ifunguro biri inyuma y’uru rugo bigasaba ko abazenguruka.

Inzu n’isambu biri mu kigo hagati

Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro (Lycée de Ruhango Ikirezi) n’abanyeshuri bavuga ko kuba inzu n’ishyamba by’umuturage biri hagati mu kigo, bituma iyo bagiye kuryama cyangwa kurya bazenguruka bakanyura mu muhanda nyabagendwa mbere y’uko bagera mu macumbi yabo cyangwa aho bafatira ifunguro.

Mazimpaka Védaste yagize ati:”Ibi bikorwa byombi ntibigomba kubangikana kuko bibangamye, ishuri ryagombye guha umuturage ingurane akimuka.”

Abanyeshuri bahiga bavuga ko bibagora kuzenguruka kuko bisaba ko babanza gusohoka hanze y’ikigo mbere y’uko bajya kuryama cyangwa kurya nk’uko babyemeza kubera ko ahakagiye inzira harimo urugo rw’uwo muturage.

Mukamazimpaka Antoinette ni we nyri iriya mitungo, avuga ko ntacyo yatangaza kubera ko nta makuru afite. Gusa yemeza ko ishyamba rye ritarimo ibiti byinshi.

Yagize ati: ”Jye nta makuru natanga, ninkenera kuyatanga nzabahamagara.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro Lycée de Ruhango Ikirezi, Rwemayire Rekeraho Pierre Claver avuga ko kuva ishuri ryatangira rimaze guha abaturage 17 ingurane z’imitungo yabo yari ihari.

Rwemayire avuga ko uyu muturage uhafite imitungo wenyine, ari we washyizeho amananiza.

Yagize ati: ”Twasabye Akarere ko katwumvikanisha kuko mu biganiro twagiranye n’uyu muryango basabye ko tubaha miliyoni 200Frw zidahwanye n’ibikorwa bahafite.”

Uyu Muyobozi avuga ko umunsi bari bumvikanye ko bazahurira ku biro by’Akarere uyu muturage atigeze ahagera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie yabwiye Umuseke ko  bagerageje guhuza uyu muturage n’Ubuyobozi bw’Ishuri, umuturage ababwira ko nta mwanzuro yafata ku giti cye, keretse bashakiye abana be uburyo bava mu Mujyi wa Kigali bakoreramo bakaza mu Karere ka  Ruhango.

Yagize ati: ”Twasabye Ubuyobozi bwa Polisi ko bworohereza abana be dutegereje ko bahagera tukabumvikanisha.”

Iyo abanyeshuri basohotse baba baherekejwe n’abarinzi imbere n’inyuma bajya kuryama cyangwa kurya, kugira ngo badatoroka bakajya mu Mujyi, ikibazo Ubuyobozi bw’Ishuri buvuga ko kibahangayikishije.

Inzu n’ishyamba by’umuturage biri hagati mu kigo, byishyuwe byakorohereza abanyeshuri kugera aho barara ndetse n’aho bafatira amafunguro.

Abanyeshuri bava ku ishuri bagasohoka hanze bagiye kurya, ngo birabangama
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro Lycée de Ruhango Ikirezi Rwemayire Rekeraho Pierre Claver avuga ko biteguye guha ingurane uyu muturage

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yewe ruhango yarananiranye kbsa kuko ruhango ntiyumva ejo units to byagitwe byanze abakozi batsinze ibizamini

  • Miliyoni 200??????

  • Ndumva Ari ikigo nabakirimo da!

  • Ese umuturage wari utuye mukigo cya ESKI( ecole secondaire de Kigoma) we yarishyuwe?. Muruhango sinzi impamvu abaturage batuye mubigo imbere bose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *