Girl in a jacket Rujugiro wa APR na Rwarutabura bahawe ibiribwa n’umufana wa Rayon | UMUSEKE

Rujugiro wa APR na Rwarutabura bahawe ibiribwa n’umufana wa Rayon

Umufana wa Rayon Sports, Mutsinzi Jean ubarizwa mu itsinda rya The Blue Winners muri iki gitondo yahaye inkunga y’ibiribwa umufana ukomeye wa APR Rujugiro na Rwarutabura wa Rayon Sports.

Bashyikira ibi biribwa

Ibi biribwa yatanze muri iki gitondo birimo Ibitoki, Kawunga, Umuceri, Ibishyimbo, Isukari, Ifu y’igikoma n’ibindi mu gufasha imiryango yabo mu bihe nk’ibi bikomereye abasanzwe barya ari uko bagiye gukora akazi ka bubyizi.

MUNYANEZA Jacques wamenyekanye ku izina rya Rujugiro umufana wa APR FC wahawe ibi biribwa aganira n’Umuseke yavuze ko ari ibintu byamutunguye bimwereka ko hanze y’ikibuga abafana baba ari abavandimwe.

Ati “Ni ibintu byantunguye kubona umufana wa Rayon Sports mucyeba wa APR FC akora iki gikorwa cy’urukundo, biradushimishije kuko ibi biribwa bigiye kudufasha muri iyi minsi ikomeye turimo n’imiryango yacu.”

Rujugiro avuga ko muri iyi minsi itoroshye kubera Coronavirus we n’umuryango bari mu rugo bakurikiza gahunda za Leta by’umwihariko gukaraba kenshi gashoboka ku munsi.

Muri iyi minsi isi yugarijwe n’iyorezo cya Corovirus cyahagaritse ibikorwa by’imikino mu Rwanda abasaga 75 bamaze kucyandura naho Umubare w’abanduye COVID-19 hirya no hino ku Isi umaze kugera ku bihumbi 800 mu gihe abishwe n’iki cyorezi bamaze kugera mu bihumbi 40.

Bahawe ibishobora kubafasha muri iki gihe

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • None se barabana?

  • Amasomo yo abaturage bahora bayatanga ni uko abategetsi bungukira mu myiryane yacu batumva kuber’imitima yabo yinangiye igasakaramo ubwibone n’ubwirasi. Arega twe twibaniye neza, iyo ari ibibi cyangwa ibyiza twese turabisangira. Kalinda umwe mu bayobozi ba APR FC watukaga abantu ngo ni inzoka yagaburiye bangahe? Twakwimits’urukundo ko byoroshye kurusha kwangana mwokagira Gihanga mwe?

  • Uyu mukunzi wa Rayon Sports MUTSINZI Jean yagize neza, icyo yakoze ni ukubiba imbuto y’urukundo ngo natwe turebereho twige gukora neza. Imana imuhe umugisha ku bw’isomo ryiza aduhaye. Erega iyi COVID-19 izasiga itwigishije byinshi! Vive Rayons Sports ….Vive les amies du Rayon Sports.

  • Iki gikorwa ni icy’ubutwari pe!ariko si ngombwa ko ineza ye ishyirwa ku karubanda kuko burya kuba ufashije abantu mu gihe nkiki suko batazi gukora ahubwo ni ibiza rusange;rero niba atari ukugira ngo covid nirangira bazamwamamaze ni byiza,ariko byari kuba byiza kurushaho iyo abikora mu ibanga.

  • Theogene, gushyira ku rubuga si ukwiyerekana! Ahubwo ni ugutanga amasomo muri iyi minsi kuko birakenewe cyane. Utekereza abantu yigishije uko bangana? Courage

  • Uyu musenzi niba ari Rwabuki, komite nshya ya Rayon Sport yagombye kumwirukana. Nawe azimpamvu mbivuze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *