Rukumberi: Hafi y’ikiyaga cya Mugesera habonetse imibiri 791 y’abazize jenocide – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:33 58

Rukumberi: Hafi y’ikiyaga cya Mugesera habonetse imibiri 791 y’abazize jenocide

Imibiri irenga 791 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Umwe mu mibiri yabonetse yari igifite imyambaro ya banyirayo

Ni igikorwa cyatangiye mu kwezi gushize kwa Kanama nyuma y’uko abana bari baragiye amatungo mu isambu iri ku kiyaga cya Mugesera bamenyesheje umubyeyi wabo ko babonye imibiri y’abantu ari naho ubuyobozi bwakuye ayo makuru.

Ku itariki ya 27 Kanama 2020 ubwo batangiraga gushakisha imibiri habonetse imibiri itanu, tariki 02 Nzeri 2020 haboneka 42, nyuma y’iminsi ibiri haboneka 120.

Tariki ya 14 Nzeri 2020 babonye imibiri 180 ubu  yose hamwe imaze kuboneka isaga 791 mu gihe kitaragera ku kwezi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma Musafiri Jean Pierre amaze kubwira UMUSEKE ko igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kigikomeje.

Ati “Uyu munsi nabwo turakomeza gushakisha kuko ahantu tuyishakisha ni hanini, turakomeza gufatanya n’abaturage kuyishakisha.”

Musafiri avuga ko hariya hantu hiciwe Abatutsi benshi bashakaga kwihisha mu rufunzo, ariko hakaba n’abandi bahazanwaga bishwe bakahajugunywa.

I Rukumberi ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Urwibutso rwa Jenoside ruri muri uriya Murenge ruruhukiyemo imibiri irenga 40, 000.

Inzego z’umutekano zahageze
Abaturage bakomeje gushaka indi mibiri yahajugunywe

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuva byatangazwa ko muri kariya karere habaye ubwicanyi ku mpande zombi zarwanaga. Bivuze ko hapfuye abahutu n’abatutsi. Ubu rero buri wese yakwibaza ukuntu batandukanya imibiri y’abahutu n’abatutsi. Kuki rero iyi mibili itashyingurwa nk’iyazize ubushyamirane bwo muri 1994? Muri Ngoma, havuzwe igihe abarwanyi ba FPR bahagereye nuko nyuma hapfuye abantu benshi. Gukomatanya ugahindura iyi mibili yose iy’abatutsi ni ugupfobya jenoside.

  • Mwaramutse, wowe wiyita Rebero, ndakugaye cyane uranyumvira ariko mwagabanyije ikimwara mufite mwemera ibyo mwakoze mukareka gukomeza guheza inguni, imirwano ntasoni? Genocide yakorewe abatutsi yabaye amahanga arebere none niyo muba mwihishemo, mwasize mumaze abantu none ngo habaye ubwicanyi ntanisoni ufite!? Umugambi mwari mufite nabene wanyo iyo FPR -APR, idatabara ubu ntawuba avuga ari kuberako yatabaye kd ikarinda kwihorera niyo mpamvu uvuga ayo wishakiye please, mureke kudukina kumubyimba twariciwe, ntitwashyinguye kubona abantu turi munzira yo kwiyunga namwe mukaba muri muyo kubiba urwango.
    Ariko tuzabatsinda muraruhura ubusa. Rukumberi tuzi amateka yaho kuva iyo muri 1959, bahabacira ngo bazagweyo, bakajyanwa banyazwe or bambuwe ibyabo, bagapakizwa amakamyo nk’ibicuruzwa bakihangara imibereho ishaririye yokubaho ntacyo bafite kd bari abatunzi, bagirango bariyubatse bagangira kugenda bicwa ngo ni ibyitso, kugeza 1994 ubwo umugambi mwateguriye mu bwiru mwawushyiraga mubikorwa. Umwa gabanya umunwa mwemere ibyo mwakoze twubake igihugu kiriza ivangura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *