Rulindo: Inkangu yishe abantu 4 mu rugo rumwe, umukuru afite imyaka 20 - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:15 51

Rulindo: Inkangu yishe abantu 4 mu rugo rumwe, umukuru afite imyaka 20

Mu masahaya saa kenda z’ijoro abo buzukuru n’umwuzukuruza bari kumwe na nyirakuru baryamye, nibwo inkangu yaguye ku nzu barimo, inkangu yatewe n’imvura yaraye igwa. Mu Mudugudu byabereyemo inkuba yakubise umuntu iramuhusha.

Inkangu yahitanye abana bane

Byabaye mu ijoro ryakeye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, mu Kagari ka Marembo, Umudugudu wa Rugaragara, Inkangu yagwiriye inzu y’umukecuru witwa Bugingo Devotha w’imyaka 74, yica abuzukuru be 3 n’umwuzukuruza umwe babanaga.

Uriya Mukecuru yatabaje abaturanyi barwana no kubakuramo muri iryo joro basanga bariya bana bapfuye.

Muri uwo mudugudu kandi hari umuntu inkuba yakubise ntiyapfa, yajyanywe kwa Muganga agihumeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo, Jeannette Mutuyimnana yabwiye Umuseke ko byabaye nijoro, umukecuru akarusimbuka.

Ati: “Hari nijoro inkangu irabagwira, yari umukecuru wabanaga n’abuzukuru batatu n’umwuzukuruza umwe. Abo bana bagwiriwe n’inzu ariko umukecuru we ararokoka, ubutabazi bwahise butangira, imirambo yose iraboneka.”

Yavuze ko imirambo ijyanwa kwa Muganga. Uwo inkuba yakubise na we ari kwa Muganga kandi Mutuyimana avuga ko “bizeye ko akira.”

Abuzukuru n’umwuzukuruza b’uyu mukecuru bagwiriwe n’inzu bagapfa, ni Denise Ishimwe w’imyaka 20, Mulisa Josiane w’imyaka 15, Igiraneza w’imyaka 12 na Iradukunda ufite imyaka ibiri gusa.

Imvura imaze iminsi igwa yasenye inzu nyinshi mu Murenge wa Cyungo ariko iyaguye mu ijoro ryakeye ni yo yishe abantu.

Kugeza ubu hari kubarurwa ibyangijwe n’ibiza byatewe n’imvura yaraye iguye henshi mu Rwanda.

Mu Kaere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Rulindo

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ndabona IMVURA zamaze abantu.Haraye hapfuye abantu 12 mu Rwanda hose,ibintu bitabagaho kera.
    IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *