Rulindo: Police yarashe uwari ufungiye ubujura wageragezaga gutoroka – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:17 39

Rulindo: Police yarashe uwari ufungiye ubujura wageragezaga gutoroka

Uwitwa Maniragaba François wari ufungiye kuri station ya Police ya Murambi mu Karere ka Rulingo, yarashwe na Police ubwo yagerageza gutoroka ahita ahasiga ubuzima.

Uyu Maniragaba François warashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Nzeri 2020, yari yarakatiwe imyaka ine kubera icyaha cy’ubujura buciye icyuho yari yarahamijwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru, ko uriya Maniragaba François yakoraga ubujura bwo gutobora inzu.

Yavuze ko uriya mugororwa yari atarajyanwa muri Gereza kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 akaba yagerageje gutorokana n’undi mugenzi we ariko we akaza gufatwa mu gihe we yarashwe agahita ahasiga ubuzima.

Ngo aba bageragezaga gutoroka ubwo bari bagiye ku bwiherero umupolisi yababona bari kugerageza gutoroka agahita abarasa.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul aherutse kugirana na RBA yagarutse ku bapolisi bakoresha imbaraga z’umurengera bari bamaze iminsi bavugwa barimo uwarashe umuturage mu Ntara y’Iburasirazuba amusanze mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko abakora biriya bikorwa badakwiye gusanishwa n’urwego bakorera ahubwo ko ababikora ari imyitwarire mibi yabo ndetse ko baba bagomba kubiryozwa n’inzego zibifitiye ububasha.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ARIKO HARYA NTABUNDI BUDYO POLICE YAFATA UTOROTSE NGO WENDA URASE UKUGURU CYANGWA UKAGUZA INDURU ABATURAGE BAKAMUFATA ABANTU BADUSHIZEHO PE

  • Mfite ikibazo. Polisi mbere ya 1990 yarasaga abantu bangahe mu mwaka?

  • Polisi y’u Rwanda turayemera izi gushyira mugaciro abanyabyaha Ahubwo bisubireho kuko:
    1.uwari utorotse yashoboraga kujya kwihorera kubamufungishije.
    2.Yari gusubira mubujura kubera ko atagorowe.
    3.Umupolisi nawe twamukeka ko yagambanye.
    4.Umupolisi nawe twamukeka ko ashobora kuba yahawe ruswa.
    5.Umupolisi nawe twamukeka ko atubahirije inshingano.
    Ahubwo kubwanjye iyo atamurasa cg ngo amufate nk’uko undi yafashwe namukatira igifungo cyuwo yacicyishije.

  • Ko numva se ubutumwa bwa Muzehe ntacyo bwababwiye??!!!

  • Abapolisi bo mu Rwanda wagira ngo nta gaciro baha ubuzima bwa muntu, birababaje.
    Twari twagize ngo ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hari icyo rizahindura ku myitwarire ya gipolisi none turabona ntacyo bibabwiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *