Girl in a jacket Rusesabagina ati “Ndi Umubiligi”, Ubushinjacyaha buti “Uri n’Umunyarwanda, ugomba gukurikiranwa” | UMUSEKE

Rusesabagina ati “Ndi Umubiligi”, Ubushinjacyaha buti “Uri n’Umunyarwanda, ugomba gukurikiranwa”

Impaka zikomeye ku bubasha bw’Urukiko no ku ifatwa rya Rusesabagina zaranze iburanisha rya none, Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe bagaragaye imbona nkubone mu Cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga cyatiwe n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza.

Paul Rusesabagina n’abo bareganwa uyu munsi bari bitabye Urukiko

Muri iki gihe cya Covid-19 imanza nyinshi zabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, abaregwa bari mu cyumba kimwe n’Ababunganira, Inteko iburanisha urubanza ndetse n’Ubushinjacyaha, n’Itangazamakuru ryemerewe gufata amashusho.

Abaregwa bose babanje guhamagarwa mu mazina yabo, basomerwa imyirondo yabo ndetse banabwirwa ibyo baregwa. Benshi bafatiwe muri Congo Kinshasa ndetse bamwe ariho batuye.

Baregwa ibyaha birimo iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo no kuwujyamo, gutwikira umuntu kubushake n’ibindi byaha bifitanye isano n’ibitero by’inyeshyamba za FLN mu ishyamba rya Nyungwe no mu Karere ka Nyaruguru bikagwamo abantu b’abasivili 9.

Mu rubanza kandi humviswe abaregera indishyi.

 

Mbisubiremo si ndi Umunyarwanda, ndi Umubiligi….

Paul Rusesabagina yabaye uwa gatatu wasomewe imyirondoro, abajiwe kugira icyo avuga ku mwirondoro we yahise agira ati “…Ndagira ngo mbabwire ko umwirondoro wange atari wo uko wagombye kuba umeze. Ntabwo jyewe ndi Umunyarwanda, ndagira ngo nongere mbisobanure ku nshuro ya 5.

Umwirondoro wange si wo kuko ntabwo ndi Umunyarwanda. Umwirondoro wange utari wo ni ubwenegihugu yandike ko ndi Umubiligi. Ibindi byose ni byo.”

Perezida w’Inteko iburanisha uru rubanza, Muhima Antoine yasabye ko urubanza rukomeza abo ku ruuhande rwa Rusesabagina bavuga ku inzitizi.

Me Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina yavuze ko Urukiko rumuburanisha nta bubasha rufite, asaba ko yoherezwa kuburanira mu Bubiligi muri Tribunal de Premiere instance chambre correctionelle.

Yabwiye Urukiko Urukiko rwemera gukurikiza amategeko rukemera ko urukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha Rusesabagina rukamwohereza mu Bubiligi.

Me Gashabana avuga ko Ubushinjacyaha mu nyandiko itanga ikirego bwemera ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina, ku mpamvu y’uko ari Umubiligi.

 

Rusesabagina ati “Narashimuswe…”

Mu guhuza iburabubasha bw’inkiko zo mu Rwanda, Me Gashabana yasabye kubihuza no koherezwa mu Rwanda kwa Paul Rusesabagina, avuga ko uko koherezwa mu Rwanda kutabayeho kandi kutashoboka kuko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ngo bwabivuze.

Ati “Bwarabyivugiye, bwavuze ko kuva Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi bwasanze atagomba koherezwa mu Rwanda…”

Me Gashabana yavuze ko Rusesabagina yafashwe mu buryo butari bwo, budakurikije amategeko ko n’ibindi byo kumurega mu nkiko bidakwiye kubaho.

Yavuze ko Rusesabagina yafashwe mu gihe Ubutabera bw’Ububiligi bwakoranaga n’ubw’u Rwanda kugira ngo ahabwe ubutabera.

Rusesabagina yafashe umwanya muto avuga ko atavuga byinshi, ahakana ko atoherejwe mu Rwanda n’Ububiligi.

Avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Ububiligi kumwohereza mu Rwanda, Ababiligi ntibabyemera, ngo ni yo mpamvu hari urubanza rukomeje mu Bubiligi.

Yagize ati “Nakorewe icyo nita “GUSHIMUTA” kandi na byo ari icyaha ubwacyo.”

Me Gashabana yavuze ko Ifungwa n’ifatwa byashingiye bya Rusesabagina kuri procedures n’ibikorwa asanga ari impfabusa.

Ati “None mwe nibyo mugenderaho mumuburanisha. Niyo yaba Umuturage w’Umubiligi yafashwe mu buryo bukurikije amategeko byaba ari byo, ariko niba iyafatwa n’ibindi byose bidakurikije amategeko tubifata nk’imfabusa.”

Yavuze ko iby’Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yafatiwe i Kigali bitarakozwe mu mucyo.

Ati “Si mu mucyo gusa ahubwo ni ibintu by’uburiganya niyo mpamvu n’ibyo aregerwa n’urukiko urwo ari rwo rwose dusanga ari ibintu by’imfabusa.”

 

Me Gashabana aravanga, ntiyasomye dosiye, …Ubushinjacyaha

Abashinjacyaha basimburanye ari batatu bavuguruza ibyo Me Gashabana yavuze ashinjura umukiliya we, mu nzitizi yagaragaje. Ubushinjacyaha buvuga ko uruhande ruregwa rutasesenguye ibiri mu nyandiko y’ikirego, irimo ibika bisaga 800, ahubwo bahitamo gusa igika cya 71, n’icya 102.

Uyu Mushinjacyaha yavuze ko Ingingo ya 42 y’itegeko rireba ububasha bw’Inkiko, ari ryo ryakurikijwe kandi uburenganzira bw’uregwa ngo bwarubahirijwe.

Ati “Ntitwamureze twibeshye kuko twamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwengihugu bwa kabiri bw’Ububiligi, Imyirondoro ye n’ababyeyi ntabihakana ni Abanyarwanda, ubwenegihugu nkomoko, ubwenegihugu bw’ifatizo ni Umunyarwanda.”

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Rusesabagina yaragize ubwenegihugu bw’Ububiligi mu mwaka wa 2000, bidakuraho ubwengihugu yari afite nkomokoa kuko atanagaragaza uko yabwiyambuye.

Abashinjacyaha bavuze ko Inzitizi zatanzwe na Me Gashabana zigamije gutinza urubanza kugira ngo rutinjira mu mizi.

Umushinjacyaha ati “Kuba avuga (Rusesabagina) ko ari Umubiligi ntibikwiye kwemerwa gutyo gusa, Umwirondoro nyawo we agize icyo akuramo yaba atari we uri imbere y’Urukiko.”

Umushinjacyaha yavuze ko Paul Rusesabagina afite dosiye 2 zikwiye gutandukanywa. Mu 2010 ngo yari akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba afatanyije na FDLR, icyo gihe hakozwe Kommisiyo rzihuriweho mu Bubiligi, America n’i Burundi.

Icyo gihe ngo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahaye ububasha Ubushinjacyaha bw’Ububiligi bwo gukurikirana Rusesabagina kuko Ububiligi butari komwohereza (ububasha bwatanzwe mu 2012).

Muri 2018 ngo yakurikiranwaga nk’umuyobozi wa PDR-IHUMURE yashakaga ingabo muri FDLR. Muri uwo mwaka Ubushinjacyaha bwafunguye indi dosiye yo gukurikirana abantu bo muri MRCD-LFN iyobowe na Rusesabagina.

Umushinjacyaha ati “Iyo dosiye yafunguwe mu Rwanda ntiyigeze yoherezwa mu Bubiligi. Muri 2018 habayeho komisiyo y’impande zombi (rogatoire) Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busaba ubw’Ububiligi kubaza Rusesabagina ubufasha, ariko dosiye ntiyoherejwe mu Bubiligi.”

Yongeyeho ati “Ibikorwa yakoze muri dosiye ya 2010 ntabwo twabimureze, twamureze ibikorwa bigize ibyaha muri dosiye ya 2018.”

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Rusesabagina nta ngingo y’itegeko atanga igaragaza ko akoze ibyaha mu Rwanda atakurikiranwa, ngo biratangaje kuzamura ikibazo cyo kubura ububasha, kandi batagaragaza ingingo y’itegeko.

Yavuze ko byerekana ko inzitizi batanze nta shingiro zifite.

 

Ifunga n’ifungurwa ryaraburanwe

Undi mushinjacyaha yavuze ko ibijyanye no kuba Paul Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, bidakwiye kugaruka mu nzitizi kuko byafashweho umwanzuro.

Umushinjacyaha ati “Gufatwa mu buryo bwemewe n’amategeko…..Ibijyanye na procedure y’ifatwa n’ifungwa byaburanyweho mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, no mu Rukiko yajuririye, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Icyemezo cyafashwe mu bujurire ntikijurirwa, ibyo ni uguteshwa ni ukwivuguruza.”

Ubushinjacyaha bwanagaragarije Urukiko ko Paul Rusesabagina ari Umunyarwanda kuko mu kirego yatanze mu Rukiko rwa East African Court of Justice yareze nk’umuturage wo muri Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Ati “Na we ubwe yemera ko ari Umunyarwanda, kandi ikirego cye kigomba kwakirwa.”

Ibyo kuba Rusesabagina agomba koherezwa mu Bubiligi nk’uko hari Padiri Gui Tennis wari Umubiligi wafatiwe mu Rwanda mu gihe cy’Inkiko Gacaca, akoherezwa mu Bubiligi, Urukiko ntirwabitinzeho kuko ngo bitatangiwe ibisobanuro bihagije.

 

Rusesabagina ati “address yange mu Rwanda ni Mageragere”

Paul Rusesabagina yahawe umwanya avuga ko atagira passport y’u Rwanda n’indangamuntu, ubu afite icyangombwa kimwe cy’Ububiligi.

Yavuze ko ahatirwa by’igitugu ubwenegihugu bw’u Rwanda, kandi atari we.

Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’urubanza ku nzitizi zaburanishijwe rizaba tariki 26 Gashyantare 2021, icyo gihe n’abandi bafite inzitizi bakaza zitanga zigasuzumwa.

UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iby’ubushinjacyaha buvuga ntabyo buzi. Abahungiye hirya nohino kwisi bakabona ubwenegihugu iyo bagarutse kugirango babone ID y’u Rwanda bigenda gute? Ntibanakubaza niba ufite so wanamuzana ngo niki kitubwirako ari papa wawe? kandi uwo ubikubaza afite imyaka 35 utamuzi aho abibwira umusaza usaziye wanujukuruje aho? Ikindi iyo ubaye apatride nta bwenegihugu uba usigaranye tuzasome amategeko ya HCR uko ameze. Uwanyuze mu nzira y’ubuhunzi wese nta bwenegihugu aba afite iyo abushatse arabusaba iyo atabusabye agumana Apatride (sans patrie).Abahungiye muri Uganda muzasanga hari itegeko/ amabwiriza/decret ryagiyeho bamaze gufata ubutegetsi.Abandi bose batonda umurongo ndetse bamwe bakaburana.

    • Icyocyo. Iyo ushaka ID barakuburagiza, bakagutuma abatangabuhamya umurenge wose kugeza ku gisekuru cya 3 … none Rusesa baramutsindabira ubunyarwanda ku buntu, atarigeze anasaba iyo ID … politiki we, ahaaa.

      • Ese u Rwanda rwemeye ko Rusesabagina ari umubiligi hari icyo byakwica mu rubanza rwe? Kuki mu mwirondoro akomeza kwemezwa ko ari umunyarwanda kdi we abihakana nta nibyangombwa by’u Rwanda afite? Ikiza yaba umubiligi nkuko nibyangombwa afite biri ubundi akaburana afite identite ye! Cyeretse niba hari imbogamizi mubonamo!!!

  • Ariko rero ndabona RUSESABAGINA yabaye Paul koko! umuntu wagiriye inama RIB yo gushimuta Rusesabagina yamugiriye inama mbi cyane, muraza kubona ingaruka zabyo vuba aha. aho ba mpatsibihugu baza kudufungira byose mu gihe cyose abamusimuse bakomeza kwihagararaho. Leta ifite amahitamo abiri, guhitamo kumurekura or kumugumana, ikazabona ingaruka nyuma. uyu mugabo bigaragara ko atari asanzwe kandi bravoo ku banyarwanda bahunga igihugu bakabona ubwenegihugu bw’ibihugu bikomeye.

  • Nta mubiligi nzi witwa rusesabagina ubaho.none mumubaze mutiwavukiye hemubiligi yego mubihe bitaro? Ababiligi ninkoguhabwa ibwenegihigu nacongo .emera icyaha unagisabire imbabazi nahubundi ubwo niburundu.

    • Wowe Lisala wibereye mu bikoma ntuzi ibyo uvuga. Nonese Cotton w’umunyarwanda yavukiye muwuhe mudugudu? muri Fayisali?

  • Pressure hano? Ko mwemeye ko urubanza ruba live noneho. Nako n’urwa Kabuga mwasubiyemo ibirego. N’urwa Kabuga hazabamo muzunga nk’iyi ya Rusesabagina kubera ko yumvise imyanzuro y’inteko y’uburayi yasohotse ati narashimuswe(yatangiye kubabyimbana) noneho biri live tizareba.

  • Ntabwene gihugu ubwo aribwo bwose bwemerewe guhungabanya ikiremwa muntu. Ndakeka ataregwa ubwene gihugu, ahubwo ni yisobanure kubyaha akekwaho ubwene gigihugu azabuburane ashaka ID

  • Rusesabagina yibiye akabanga ko kuburana abantu bamwe na bamwe bari mu Rwanda. Uzashaka kubarega ikintu runaka mu minsi iri imbere, bazajya bamubwira ngo: Ndi umugande sindi umunyarwanda, sinshobora kuburanishwa hano. Kandi koko, abenshi bari bafite ubwo bwenegihugu ntibigeze babureka ku mugaragaro ngo abanyarwanda babimenye. Heheheheheee!!

  • Hari abantu b’abahanga mu kurangaza abandi koko! Ubu se warwaniraga kuba perezida w’u Rwanda utari umunyarwanda? Abafite ababo batwikiwe iyo za Nyungwe ari bazima nibo bagira icyo bagusubiza. Kuko amavidewo wakurikijeho wigamba ubwo bwicanyi arahari ntaho yagiye.
    Abo bazungu ureba mu rukiko ukidunda baragushuka cyane ibyabo ubizi igice!

  • Ese u Rwanda rwemeye ko Rusesabagina ari umubiligi hari icyo byakwica mu rubanza rwe? Kuki mu mwirondoro akomeza kwemezwa ko ari umunyarwanda kdi we abihakana nta nibyangombwa by’u Rwanda afite? Ikiza yaba umubiligi nkuko nibyangombwa afite biri ubundi akaburana afite identite ye! Cyeretse niba hari imbogamizi mubonamo!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *