Rusesabagina ati “Niba FLN yarishe abantu naricujije mbisabira n’imbabazi” – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:47 53

Rusesabagina ati “Niba FLN yarishe abantu naricujije mbisabira n’imbabazi”

  • Hotel Rwanda igisohoka ngo abantu bamufashe nka Millionaire batangira kumusaba amafaranga
  • Umugore we yahaye Sankara amafaranga ngo kuko ari umwana w’iwabo
  • Uwunganira Rusesabagina ngo umukiliya we ni inyangamugayo, yanabiherewe igihembo…
  • Yasabye kurekurwa kuko arwaye akaba amaze kujya kwa muganga inshuro 3 mu byumweru 2

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina kuko yafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, kandi n’uru rukiko rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha muri iyi fasi.

Paul Rusesabagina mu Rukiko uyu munsi

Ku bijyanye no kuba Rusesabagina adashobora kuburanishwa n’Inkiko zo mu Rwanda, ndetse no kuba ibyaha bitandatu mu byo aregwa bihabanye n’imikorere yabyo, Umucamanza yavuze ko byazasuzumirwa hamwe n’urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yatesheje agaciro ibyari byasabwe n’uruhande rw’uregwa, ahita asaba ko Ubushinjacyaha buhita butangira gusobanura impamvu bwazanye Rusesabagina busaba ko afungwa by’agateganyo.

 

Impamvu zo gusabira Rusesabagina gufungwa

Ubushinjacyaha bwahise butangira gusobanura impamvu bwazanye Paul Rusesabagina bukaba bwifuza ko afungwa by’agateganyo, bwahise busobanura ishingiro ry’iki cyifuzo gishingiye ku bikorwa bikekwa kuri Rusesabagina birimo ibyatwaye ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina yatangiye umugambi [arakekwa] kera, ako kanya umwe mu banyamategeko bunganira urehwa yahise avuga ko uregwa akekwaho badakwiye kuvuga ko yakoze kuko akiri umwere mu gihe cyose atahamwa n’ibyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko biriya bikorwa byatangiye muri 2009 ubwo Rusesabagina Paul wari ukuriye ishyaka PDR-Ihumure, kugira ango agere kuri bya bikorwa by’iterabwoba, yegereye Lt Col Habiyaremye Noel bahinga Banga Mbanza Lambert wari umusirikare mu mutwe wa DFLR amusaba ko yajya mu Ihumure ndetse akazana n’abarwanyi avanye muri FDLR

Buvuga ko nyuma Rusesabagina na Noel bakomeje kuvugana bigera aho uriya musirikare ajya i Burundi aho yabaga akajya yohererezwa amafaranga na Rusesabagina.

Lt Col Noel yaje gufatwa yoherezwa mu Rwanda agaragaza ibikorwa byose yakoranye na Paul Rusesabagina bagamije gushinga umutwe witwara gisirikare kugira ngo barwanye ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Lt Col Noel amaze gufatwa, Rusesabagina yahise ahura na Gen Wilson Irategeka wiyomoye kuri FDLR agashinga ishyaka rye CNRD-Ubwiyunge, yaje azanye n’abarwanyi avanye muri FDLR ngo bashing umutwe witwara gisirikare ngo barwanye u Rwanda, ni bwo baje gushing FLN ikaba ishami rya MRCD.

Ngo bamaze gushinga FLN haje irindi shyaka rya Nsabimana Callixte, baza guhura n’irindi Shyaka Rwanda Rwiza rya Twagiramungu Faustin.

Umushinjacyaha ati “Kugira ngo bishyire hamwe ni uko bari bafite umugambi umwe, nkuko bakunze kubyivugira ni uwo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda ndetse uwo mugambi bagombaga kuwugeraho bakoresheje imirwano, ni yo mpamvu bashinze umutwe wa FLN.”

Ubushinjacyaha buvuga ko u kwezi kwa Kamena 2018 ari bwo ibikorwa byatangiye ku butaka bw’u Rwanda cyane cyane mu Majyepfo, mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Buvuga ko mu itangazo rifite nimero 2018/07/01 ryasinywe mu izina ry’umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte alias Sankara ryatangaje ko bashinze umutwe w’ingabo FLN ndetse iri tangazo rikagaragaza uburyo FLN Yahawe inshingano zo kugaba ibitero mu Rwanda

Hari kandi video aho Rusesabagina yavugaga ko FLN yatangije ibitero bigamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda kandi ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo babigereho.

Ngo hari na Audio yatambutse ku gitangazamakuru gikorera kuri Internet yumvikanamo Rusesabagina na Twagiramungu bavuga ko bashinze umutwe.

Police y’u Bubiligi kandi ngo yakoze igenzura muri mudasobwa ya Rusesabagina, isanga inyandiko ebyiri zigaragaza ko FLN yiyemeje kongera ibitero mu Rwanda no kwagura aho bakorera no kwigarurira ikizere cy’abaterankunga babo.

Inyandiko mvugo z’ababajijwe barimo umwe mu basirikare ba FLN witwa Col Nizeyimana Mark wavuze uburyo FLN yashinzwe. Umushinjacyaha ati “ni umusirikare mukuru, birumvikana azi uburyo iyo mitwe yashinzwe.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Paul Rusesabagina mu ibazwa ryo mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, yiyemereye ko yahaye FLN ibihumbi 20 by’ama Euro.

Ngo hari n’ibiganiro byakorwaga ku ikoranabuhanga, bigaragaza uburyo abanyamuryango ba MRCD-FLN bagiye bakusanya inkunga by’umwihariko Rusesabagina akaba ari we wari ukurikiye ibikorwa byo gushakisha inkunga.

Bwanagarutse ku buhamya bw’abarokotse ibitero byagabwe i Nyaruguru n’i Nyamagabe ndetse n’abafite ibyabo byagiye byangirikira muri biriya bitero.

Hari na attestation de deces z’abantu batatu b’i Nyabimata n’abantu batandatu b’i Kitabi bose bapfuye bazize biriya bitero byagabwe n’umutwe wari ukuriwe na Rusesabagina.

Ku bufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare, Ubushinjacyaha buvuga ko bushingira ku buhamya bw’abana 82 binjijwe mu gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari impamvu rusanze zirimo uburemere bw’ingaruka z’ibyaha akekwaho, kandi akaba yarafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire ku buryo aramutse arekuwe atakongera kuboneka mu buryo bworoshye.

Buvuga kandi ko aramutse arekuwe yakotsa igitutu abagarukwaho muri dosiye ye cyangwa hakaba habaho ubwumvikane.

 

Kuba FLN yarishe abantu nabisabiye imbabazi

Paul Rusesabagina ahawe umwanya ngo avuge ku byari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yamubajije niba aburana yemera ibyaha, yahise avuga ko mu mabazwa yakoreshejwe haba mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, hari ibisubizo yagiye asubiza kuri buri kibazo yabajijwe.

Ati “kandi nizera ko ibisubizo byose mubifite, niba mwifuza ko nabisubiramo, nifuza ko nabisubiramo mu gihe twaba twatangiye kuburana mu mizi.”

Gusa yavuze ko hari icyo ashaka kuvuga ku byavuze n’Ubushinjacyaha ko muri 2009 yari Perezida wa PDR, avuga ko icyo gihe yari afite umuryango witwa Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation.

Avuga ko “niba hari amafaranga natanze, niba hari ayo nafashishije, nabikoze nka Perezida wa Foundation.”

Rusesabagina uvuga ko yatangiye kuyobora PDR tariki 15/12/ 2012, ati “aho rero ndumva ubushinjacyaha busa nk’aho bunyongerera.”

Avuga ko ayo mafaranga yoherereje abantu, arimo 3 000 Euro yoherereje Sinayobye, yayamuhaye nk’umubyeyi wamutakiye ko afite ikibazo, naho ayo umugore we yoherereje Sankara, Rusesabagina avuga ko koko byabayeho ariko ko yabikoze kuko umugore we na mama wa Sankara bavuka ahantu hamwe.

Ati “Umugore wanjye rero yoherereje amafaranga Sankara, afasha umwana w’iwabo.”

Yavuze ko amafaranga yatanze yari ayo gufasha abantu kuko ubwo Hotel Rwanda yasohokaga, abantu bahise bumva ko abaye miliyonaire, buri wese akifuza ko yamufasha.

Ku nyandiko zohereza amafaranga muri FLN, uregwa avuga ko abohererejwe ariya mafaranga yasanze azimo bacye.

Ati “Abantu nasanze nzimo ni Eric Munyemana na Marie Claire na we namumenye kuko yiganye n’umukobwa wanjye. andi mazina yose nta na rimwe nzimo.”

Iby’i Nyaruguru na Nyamagabe, yavuze ko yabwiye inzego ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage, abyicuza kandi akaba yaranabisabiye imbabazi ku miryango y’abo byagizeho ingaruka n’igihugu.

Akomeza agira ati “Niba FLN yaraje ikica abaturage, nk’umuntu wari umuyobozi icyo gihe nabisabiye imbabazi.”

Me Emeline Nyembo wunganira uregwa, avuga ko umukiliya wabo akekwaho ibyaha akaba agifatwa nk’umwere bityo ko yakurikiranwa ari hanze kuko ari ryo hame.

Yavuze kandi ko Rusesabagina arwaye, bakaba bifuza ko yarekurwa, Urukiko rukaba rwagena ahantu atagomba kurenga nk’Umurenge akajya yitaba mu gihe cyose akenerewe.

Avuga kandi ko umukiliya wabo adashobora gutoroka kuko u Rwanda rufite amategeko n’inzego ndetse n’imipaka ku buryo ntaho yatorokera.

 

Ngo Rusesabagina ni inyangamugayo yanabiherewe igihembo…

Me David Rugaza na we wunganira uregwa, yagarutse ku mpamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha busabira Rusesabagina gufungwa, yavuze ko hari bimwe mu bimenyetso byatanzwe nk’inyandiko, amajwi n’amashusho ndetse n’ibiganiro bwashingiyeho bidakwiye guhabwa agaciro kuko hatizewe ubuziranenge bwabyo n’aho byaturutse hakaba hatazwi.

Uyu munyamategeko wavugaga ko nta mpamvu ikomeye yatanzwe n’Ubushinjacyaha yatuma uregwa akurikiranwa afunze, yabwiye Urukiko ko nubwo izo mpamvu zaba zihari yemerewe kuba yatanga ingwate.

Avuga ko itegeko ryerekeye Imiburanishize y’Imanza z’Inshinjabyaha, riteganya ko ingwate ishobora gutangwa ku byaha byose, akavuga ko urukiko rwakwemeza ko uregwa yatangwa ingwate hashingiwe ku byo ashobora kuba yarangije, akaba yatanga ingwate.

Avuga kandi ko Rusesabagina yarekurwa hashingiwe ku myitwarire myiza yagiye imuranga no kuba atarigeze akatirwa n’inkiko zaba izo ku mugabane wa Africa n’ahandi hose ku Isi.

Ati “Rusesabagina yaranzwe n’imyitwarire myiza kandi ibi turabyemeranywaho n’Ubushinjacyaha, akaba ari inyanamugayo akaba yaranabiherewe n’igihembo.”

Umucamanza agiye guhumuza urubanza, Rusesabagina yatse ijambo avuga ko mu kwiherera k’urukiko, rwazanashingira ku burwayi bwe ngo kuko mu byumweru bibiri amaze mu Rwanda, amaze kujya kwa muganga inshuro eshatu, asaba urukiko kumurekura kandi akarwizeza ko atazigera atenguha ubutabera.

Urubanza ku ifanga n’ifungurwa by’agateganyo, rwapfundikiwe, imyanzuro ikazasomwa ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020.

Martin NIYONKURU  
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyaba imanza mu gihugu zose zihutishwaga nk’uko biriho bigenda kuri urunguru, byaba ari sawa pe!! Turi hafi guca agahigo ka Guiness des records mu kuburanisha urubanza vuba. Turasiganwa n’iki ko uburana tumufite kandi aregwa uruhuri rw’ibyaha? Ni ukugira ngo urubanza rwe rubone numero vuba bityo ruhuzwe n’izenda kurangira za ba Sankara? Nibakwakwanye kabisa!!

    • Ntabwo Rusesabagina ashinjwa Genocide.Ashinjwa gutera u Rwanda no kwica abantu.Ariko nkeka ko ibyo byaha byombi byashinjwaga n’abandi ntiriwe mvuga,mbere ya 1994.Nta muntu numwe watera igihugu ngo afate ubutegetsi atabanje kumena amaraso y’inzira-karengane ibihumbi n’ibihumbi.Intambara irasenya,ikica,…Iyo urwanye ntutsinde,nta kabuza urabizira (gufungwa cyangwa kwicwa).Niyo mpamvu Rusesabagina nawe agomba kubizira.Politike iteka ijyana n’intambara n’ubwicanyi.

  • Mu gihe urubanza rwa Rusesabagina rurimbanyije mu Rwanda, abanyamategeko umuryango we wahisemo ko bamuburanira bo ubu bariho barashyira igitutu kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ngo bamenye uko yageze mu Rwanda. Ni urubanza mu rundi rubanza pe! Uko bigaragara, na nyuma yo gukatira Rusesabagina hano mu Rwanda, ruriya rwo hanze rw’uko yageze mu Rwanda rwo rushobora gukomeza igihe kirekire. Niba hari abantu bagiye guhura n’ikibazo kitoroshye, ni company y’indege yamujeje mu Rwanda. Biramutse byemejwe ko batakurikije amategeko mpuzamahanga, bashobora gucibwa ihazabu ibarirwa muri za miliyoni magana z’amadolari. Dubai bo barakize n’iyo babaca za miliyari z’amadolari bazitanga. Kandi ahari akamiya abavoka nka bariya barahakurikira kugeza bagashinguyeyo.

  • Ibya Rusesabagina kuva agejejwe i Kigali byararangiye. Imyaka mike ashobora gukatirwa umuntu yayibwira akurikije uko urubanza ruriho rugenda n’icyo Prezida Kagame aherutse kuruvugaho. Ariko mwitege akayabo k’indishyi z’akababaro umuryango wa Rusesabagina uzahabwa gatanzwe n’abagize uruhare mu ishimutwa rye. Rwo ni urundi rubanza Leta y’u Rwanda idafiteho ububasha na bukeya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *