Rusesabagina mu rukiko yambaye IROZA | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:31 13

Rusesabagina mu rukiko yambaye IROZA

Kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Nzeri, 2020 nibwo Paul Rusesabagina yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kuburana ubujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, tariki 17 Nzeri 2020 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ahita ajurira.

Rusesabagina mu mwambaro w’iroza

Paul Rusesabagina akekwaho ibyaha 13 bifitanye isano n’Ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda, iby’Iterabwoba n’iby’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro tariki 17 Nzeri ntirwahaye agaciro ingingo Rusesabagina yatanze asaba ko arekurwa, zirimo kuba ari inyangamugayo, kuba atatoroka no kuba atemera ibyo aregwa, ahubwo rwanzuye ko “hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha 13”, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Kuri uyu wa Gatanu Rusesabagina n’Abamwunganira mu Mategeko bagomba gutanga impamvu zemeza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ishingiro ku kuba yarekurwa akaburana ari hanze.

Paul Rusesabagina yinjiye mu cyumba k’iburanisha yambaye imyenda y’iroza y’imfungwa.

Mu iburanisha riheruka Paul Rusesabagina yavuze ko niba inyeshyamba za FLN zarishe abantu muri Nyaruguru na Nyamagabe, ngo YARICUJIJE, ibi bitero no gushakira amafaranga uyu mutwe n’indi irwanya Leta y’u Rwanda na byo biri mu byo aregwa.

UMUSEKE urabakurikiranira uru rubanza…

Mu rukiko Paul Rusesabagina n’umwunganizi we
Ni ubwa mbere yitabye urukiko yambaye umwambaro w’imfungwa

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu rero niho urubanza rugiye gutangira. Iyo wamaze bambara iyimyenda ugomba guhita wiyakira.matera inzitiramubu kurya gatatu mumunsi telefone gusurwa buri munsi kosirimu byose nukubisiga kuri RIB.icyakora kiriya zitanga bakimuhe rwose mwaba mugize neza.

  • @Ruyange, ujye utera bene urwo rwenya uzirikana ko mu Rwabda gereza ari iwabo wa twese. Uyu munsi usibye Rusesabagina, harimo abanyamvumba, ba Emmanuel Gasana, ba Jenerali Rusagara, ba Tom Byabagamba, ba Caleb, ba Nkubiri, ba Damiyani, abayoboraga gereza ya Mageragere, n’abandi benshi udashobora guhamya ko ubarusha ibigwi. Yaguyemo ba Kizito Mihigo, ba Kalisa Mupende, n’abandi benshi bakurushaga ubwema. Jya uvuga uziga mwana wa mama!! Ntuzi uko abanyarwanda bita umugabo useka imbohe?

    • Umubwije ukuri, nizereko yumvise.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *