Rusesabagina n’abandi 18 bo muri FLN basabye kuburanira mu rw’Ikirenga, hadakoreshejwe Ikoranabuhanga | UMUSEKE

Rusesabagina n’abandi 18 bo muri FLN basabye kuburanira mu rw’Ikirenga, hadakoreshejwe Ikoranabuhanga

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, abo bahoranye mu mutwe wa FLN -MRCD barimo Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’.

Abaregwa basabye ko urubanza rwabo ruzabera mu Rukiko rw’Ikirenga

Paul Rusesabagina Umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD ifite inyeshyamba za FLN  irwanya Leta y’u Rwanda, Uwahoze ari Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN, Nsabimana Callixte alias  Major Sankara na Herman Nsengimana wamusimbuye, n’abandi 17 urubanza rwasubitswe.

Abaregwa bifuje ko urubanza rwabera mu Rukiko rw’Ikirenga Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, urukiko rwanzura ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 17 Gashyantare 2021, rukazabera mu Rukiko rw’Ikirenga i Kigali.

Bavuze ko bifuza ko rwazaba imbona nkubone abo rureba bose barebana aho kubera ku ikoranabuhanga.

 

Uko byagenze

Saa 9h40 inteko iburanisha igizwe n’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko bageze bari bageze ku Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipika i Nyanza, Ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo ku Kimihurura i  Kigali abaregwa bari kuri gereza ya Mageragere bafungiyemo iri mu Karere ka Nyarugenge i Kigali.

Abunganira abaregwa barimo Me Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina na Me Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana Callixe wiyise ‘Major Sankara’ n’abandi  ntibitabiriye iburanisha.

Ukuriye inteko iburanisha  yabanje kwisegura bitewe n’ikoranubuhanga ryabatengushye mu gihe kirenze isaha, ahita yibutsa abarebwa n’iburanisha ko Urukiko rwabamenyesheje ko iburanisha rizabera mu Rukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali, bityo baje kubamenyesha ko iburanisha riri busubikwe kandi kubera ingamba (za Guma mu Rugo i Kigali) mu rwego rwo kwirinda icyorezo COVID-19 bitari kurohera abaregera indishyi bari mu Karere ka Nyamagabe, Rusizi n’ahandi kuza i Kigali, bityo bakwiye gusubika iburanisha  bakarebera hamwe igihe rizasubukurwa.

Inteko iburanisha itekereza kuzaryimurira taliki ya 17 Gashyantare 2021.

 

Abarebwa n’urubanza bahise bagira icyo bavuga

Umushinjacyaha Ruberwa Bonavanture yavuze ko nk’uko Urukiko rwabyifuje ko urubanza rwabera i Kigali kuri bo babona ntacyo bitwaye, ariko iburanisha rikwiye kwigizwa imbere.

Ati “Byaba byiza iburanisha ryigijwe imbere nka taliki 10 Gashyantare 2021 kuko twe twiteguye kuburana.”

Nsabimana Callixte alias Major Sankara ahawe ijambo yavuze ko ashyigiye icyifuzo cy’Ubushinjacyaha ko iburanisha rikwiye kwigizwa imbere kuko we anamaze igihe kinini aburana rikaba ryashyirwa taliki ya 10 Gashyantare 2021.

Paul Rusesabagina akurikije ko dosiye y’ibyo aregwa ari ndende yasabye umwanya uhagije wo kubanza kuyisoma.

Ati “Ku bwanjye nta kibazo iburanisha rikwiye kuba ku wa 17 Gashyantare 2021.”

Ukuriye inteko iburanisha akurikije ubusabe bwa Paul Rusesabagina yahise yanzura ko urubanza ruzaba taliki ya 17 Gashyantare 2021 rukazabera mu Rukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali,  rukazaba abo rureba bose barebana aho kubera ku ikoranabuhanga.

Icyo gihe iburanisha rizaba saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Paul Rusesabagina wari Perezida w’impuzamashyaka MRCD (yari yarashinze umutwe w’inyeshyemba FLN) ashinjwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, naho Nsabimana Callixte alias Sankara wari umuvugizi wa FLN ashinjwa ibyaha 17 na we birimo iterabwoba, kimwe na Herman Nsengimana wari wamusimbuye ku kuvugira FLN aregwa ibyaha 5 birimo iterabwoba, ndetse n’abandi 17 bari mu nyeshyamba za FLN.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Icyo gikundi cya Rusesabagina kizabere urugero abagishaka guhungabanya umutekano w’Urwanda

  • Nyabuneka murebe neza mudakomeza kuduteza abongereza nabanyamerika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *