Rusesabagina: Ngo amafaranga yatanze ni ay’ubugiraneza…Ubushinjacyaha buti “FLN si umuturage ushonje” – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:05 33

Rusesabagina: Ngo amafaranga yatanze ni ay’ubugiraneza…Ubushinjacyaha buti “FLN si umuturage ushonje”

*Abunganira Rusesabagina barasaba ko akurikiranwa hisunzwe itegeko ryo muri 2012,
*Bavuga ko atari Umunyarwanda, bagasaba ko ajya kuburanira mu Bubiligi,
*Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ko yafatiwe Kicukiro ari na ho aburanishirizwa.

Paul Rusesabagina uyu munsi wagejejwe imbere y’Urukiko, abamwunganira babwiye Urukiko ko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya wabo kuko atari Umunyarwanda.

Paul Rusesabagina mu Rukiko uyu munsi

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Murenge wa Kagarama, ahari kubera uru rubanza harinzwe mu buryo budasanzwe ku muhanda hepfo, ruguru, hirya no hino hari Abapolisi bacunze umutekano.

Uru rubanza rwatangijwe n’inzitizi z’Uruhande rw’Uregwa ruvuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina.

Me David Rugaza umwe mu banyamategeko bunganira Rusesabagina yavuze ko itegeko rigomba kugenderwaho mu gukurikirana Paul Rusesabagina ari itegeko rihana ibyaha ryo muri 2012 kuko ari ryo ryagenderwagaho muri 2018 ubwo hakorwaga ibikorwa bikurikiranyweho Rusesabagina.

Avuga ko ibyafatwaga nk’icyaha icyo gihe, batagombye kubiregera hagendewe ku itegeko rigenderwaho muri iki gihe.

Yagarutse ku iburabubasha ry’urukiko rishingiye ku ifasi, avuga ko Rusesabagina yaje mu Rwanda muri 2004 akagura ikibanza i Nyarutarama mu Murenge wa Kinyinya akanacyubaka bityo ko yari akwiye kuburanishwa n’urukiko ruri muri iriya fasi.

Uyu munyamategeko wagarutse ku itariki ya 19 Kamena 2018 nk’iyakozweho ibikorwa bikekwa kuri Rusesabagina, yavuze ko kiriya gihe hagenderwaga kuri ririya tegeko.

Me David Rugaza yagarutse ku ngingo ya 12 y’iri tegeko [ubu ryasimbuwe n’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano] yagenaga ko ugomba gukurikiranwa n’inkiko z’u Rwanda ari uwakoreye icyaha ku butaka bw’u Rwanda, nyamara ngo Rusesabagina atarigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko kuva 1996-1999 Rusesabagina atari afite ubwenegihugu kuko icyo gihe yakoreshaga ibyangombwa yahawe na UN akaza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi muri uriya mwaka w’1999.

Uyu munyamategeko avuga ko kuva icyo gihe Rusesabagina ari Umubiligi bityo ko akwiye kuburanishwa n’inkiko z’u Bubiligi kandi ko inzego z’Ubutabera zo muri kiriya gihugu zamubajije zikavuga ko ntacyo zimukurikiranyeho.

Yanagarutse ku kuba Rusesabagina afite n’icyemezo cyo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi n’inzego zaho zirimo FBI na zo zaramubajije, akavuga ko atumva ukuntu umuturage w’ikindi gihugu yaza kuburanishwa mu kindi gihugu.

Uyu munyamategeko kandi avuga ko umukiliya wabo aregwa akaba akekwaho ibyaha aho kuba yarakoze ibyaha bityo ko mu gihe akekwaho kandi itegeko rikaba rigena ko ukekwaho ibyaha aba agifatwa nk’umwere bityo ko Urukiko rukwiye guhita rumurekura.

 

Ubushinjacyaha…

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busubize kuri izi nzitizi, bwavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi ya Kicukiko bityo ko kuba yaburanishwa n’Urukiko rwo muri iyi fasi ntakibazo kirimo.

Buvuga kandi ko Inkiko z’Ibanze ari zo zifite ububasha bwo kuburanisha ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, bukavuga ko uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina.

Bwanagarutse ku bivugwa n’uruhande rw’Uregwa ko  Rusesabagina atari Umunyarwanda, atari byo kuko na we ubwe abazwa yiyemereye ko ari Umunyarwanda.

Umushinjacyaha wavugaga ko Rusesabagina yavuze ko afite ubwenegihugu bubiri bw’u Bubili n’u Rwanda, yagize ati “Nta na hamwe yigeze agaragaza ko atari Umunyarwanda, ni Umunyarwanda w’Umubiligi.”

Yanavuze kandi ku kibanza cyaguzwe na Rusesabagina i Nyarutarama, avuga ko kuba yarahaguze ikibanza “ntibivuga ko ahatuye, ntibivuga ko ahafatiwe kandi yanivugiye ko atuye mu Bubiligi ndetse akaba yaremeye ko yafatiwe mu ifasi ya Kicukiro.

Umushinjacyaha kandi avuga ko ibikorwa bikurikiranywe kuri Rusesabagina, byakorewe ku butaka bw’u Rwanda kandi Inkiko zo mu Rwanda zikaba zifite ububasha bwo kuburanisha ukekwaho ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze kandi ko ibyaha bikekwa kuri Rusesabagina yatangiye kubikora muri 2009 kandi ko yagiye anatera inkunga iriya mitwe kuko hari amafaranga yayihaye.

 

Ngo asanzwe ari umugiraneza, amafaranga yatanze ni ay’ubufasha…

Me David Rugaza wunganira Rusesabagina avuga ko umukiliya wabo koko hari amadorali 900 n’andi 970 yagiye aha Abanyarwanda ariko ko yabikoraga kubera ubugwaneza asanganywe akaba yarafashaga abababaye.

Ati “Ayo ntabwo ari amafaranga yatera igihugu…keretse aje kurwanisha igikenyeri kandi sinzi ko buri wese yabona igikenyeri arwanisha.”

Ubushinjacya busa nk’ubwababajwe n’iyi mvugo, bwahise buvuga ko Rusesabagina we ubwe yiyemereye ko yahaye FLN (inyeshyamba zifatanya na MRCD) ibihumbi 20 by’ama-Euro.

Ati “Hano ntabwo dukurikiranye umugiraneza mu rukiko, yafashije FLN ibihumbi 20. FLN si umuturage ushonje yafashaga. Ni umutwe wahungabanyinje umutekano.”

Umushinjacyaha kandi yavuze ko uregwa na we yicujije ngo kuko ubwo bamuzaga hari aho yagize ati “Je regret.” Akavuga ko Rusesabagina adashobora gutandukanywa na FLN kuko ari we wari uyikuriye.

Paul Rusesabagina yeretswe Itangazamakuru ku wa mbere tariki 31 Kanama, akurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, n’ubufatanyacyaha muri ryo no mu bwicanyi.

Paul Rusesabagina yemereye imyirondoro ye mu Rukiko nta rindi jambo yavuze

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bariya bavoka ko umuryango wa Rusesabagina wabihakanye, kuki bihambiriye kuri uru rubanza? Umuntu ugenerwa abavoka, ni udafite ubushobozi bwo kwirihira abe. Kandi ayo mikoro Rusesabagina arayafite. Ariko abavoka ntashobora kubishyura afunze, bigomba gukorwa n’umuryango we. Ntiwakwishyura abo warangije kwihakana. Bivuze ngo bariya bavoka bariho baraburana urubanza batazishyurwa n’uwitwa umukiriya wabo!! Abakorerabushake baragwira! Ariko mu budasa bwacu nta kidashoboka.

    • Rusesabagina ni abazungu bamugize intwari.Mu byukuri,siwe warokoye abantu bahungiye muli Hotel des Mille Collines.Ahubwo yishyuzaga amafaranga abantu bahahungiye.Gusa kumufata ntibisobanura yuko abarwanya u Rwanda batsinzwe birangiye.Kuko na FPR irwana yatakaje abantu benshi bali bakomeye,barimo Rwigema,Bunyenyezi,Bayingana,Kayitare,Ngumbayingwe,etc…Abasigaye barakomeje baratsinda.Ngewe nkeka ko Rwanda izahora mu ntambara.Byabaye umurage.Guhera kuli Coup d’état yo ku Rucunshu,nta muntu wategetse u Rwanda hatabanje kumeneka amaraso y’inzira-karengane.Kandi bose iyo batsinze bavuga ko “baje gutabara igihugu”.

  • Uru ruhuri rw’Imanza za politiki nyuma y’imyaka 26 u Rwanda rwitwa ko rwabohojwe, zirimo n’imanza, z’abarwanye urwo rugamba ni ikimenyetdo simusiga cy’uko inzira yo kubohoka ikiri ndende. Uwikubiye byose aba avuga ko ibintu byose ari sawa, akarwana no gucecekesha abanenga n’abataka n’abatakamba bose. Nguku uko u Rwanda rumaze imyaka irenga 124 rubayeho. Imana irugirire impuhwe, rubanda irarudhye kandi irababaye.

  • Abihakana Rusesabagina yarabarwanyeho mu bihe bikomeye byo muri 1994 twabita indashima bakaba n’ibigwari. Rwose birazwi ko Rusesabagina yakuye mu menyo ya rubamba umuryango wa Dr. Nyiramirimo Odette. Babyemera batabyemera Imana irabizi kandi irabareba ibyo bari kwihakana uwabagiriye neza.

  • uyu musaza rusisibiranya rusesabagina namutura indirimbo ya Rugamba Sipiriyani ivuga ngo jy’ umenya gusaza utanduranyije cyane! ubundi imyaka agezemo niyo gutuza agasaza neza atiriwe yiruka mu bihugu asebya urwamubyaye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *