Rusesabagina yemerewe igihe yasabaga cyo gutanga umwanzuro ujyanye n’inzitizi | UMUSEKE

Rusesabagina yemerewe igihe yasabaga cyo gutanga umwanzuro ujyanye n’inzitizi

Impaka zikomeye zakurikiye isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza kuri uyu wa Gatanu ruri mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko Rusesabagina Paul azaburanira mu Rwanda, icyemezo cyakurikiwe n’impaka zijyanye n’indi nzitizi.

Paul Rusesabagina yabwiye Urukiko ko anyuzwe nyuma yo kuvuga imbogamizi ahura na zo muri Gereza (Photo Internet)

Ubushize Rusesabagina yari yatanze inzitizi ko atari Umunyarwanda ko ari Umubiligi, ndetse ko agomba kuburana ari mu Bubiligi kuko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahaye ububasha ubwo mu Bubiligi.

Urukiko rumaze kwanzura ko Rusesabagina azaburanishwa na ruriya rukiko (Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza), Me Gatera Gashabana yavuze ko bajurira ndetse ko basaba igihe cyo kwandika umwanzuro urimo inzitizi.

Impaka zikomeye zavutse mu Rukiko, aho rwasabaga abunganira Rusesabagina impamvu bongeye kuvuga inzitizi kandi ibyo urukiko rwafasheho icyemezo na byo byari byatanzwe nk’inzitizi.

Me Gashabana yavuze ko ibyo bahaye Urukiko ari “imbogamizi zibanziriza urubanza” aho kuba inzitizi, avuga ko bakeneye igihe kugira ngo babyandike neza.

Abahagarariye Ubushinjacyaha bavuze ko Rusesabagina Paul agamije gutinza urubanza kandi atari we wenyine uburana mu rubanza, basaba ko bareba n’inyungu z’abandi bari kumwe na we mu rubanza.

Hari umwe mu Bashinjacyaha wavuze ko Urukiko atari ikigo ntaramakuru ku buryo Rusesabagina ahindukira akavuga ko ibyari byafashwe nk’inzitizi ari “amakuru”.

Basasabye ko ababurana bahabwa uburenganzira bungana.

Paul Rusesabagina yaje kubwira Urukiko ko ahura n’inzitizi zo kubona uburyo ategura imyanzuro kuko atabona inyandiko ziriho amapaji menshi yashyize muri system. Yavuze ko iyo amaze kubonana n’Umunyamategeko we, ibyo yahawe Gereza afungiyemo ibimwambura.

Amaze kuvuga iyo mbogamizi, yavuze ko “yishimye ndetse anyuzwe”.

Urukiko rwanzuye ko ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021 ruzasoma icyemezo cyarwo ku byaburanishijwe none, ariko rusaba Abunganira Rusesabagina Paul gukora imyanzuro y’urubanza mu mizi ku wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021 mbere y’isomwa ikazaba yageze muri system.

Isomwa rizaba ku wa Gatatu saa tanu (11h00 a.m) naho ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 haburanwe inzitizi izaba yatanzwe na Rusesabagina Paul.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hari indi nzitizi Rusesabagina azazamura se atari uburyo yavuye Dubai akagezwa mu Rwanda? Tuzumva byinshi kuri iriya ngingo noneho.

  • Uko imyaka ihita indi igataha, niko imanza za politiki n’iz’abanyapolitiki ziyongera mu Rwanda aho kugabanuka. Biratanga ishusho itabeshya y’aho igihugu cyacu cyerekeza, kuko ibibazo bya politiki bidashobora kurangizwa n’imanza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *