Rusizi: Abahinga igishanga cya Cyunyu bacibwa amafaranga y'ubukode atagira 'inyemezabwishyu' | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 4:29 53

Rusizi: Abahinga igishanga cya Cyunyu bacibwa amafaranga y’ubukode atagira ‘inyemezabwishyu’

Abahinzi mu gishanga cya Cyunyu mu Karere ka Rusizi bishyura amafaranga y’ubukode bw’imirima bavuga ko bakwa menshi kandi bakayishyura uwitwa BAHENDA batazi kuko ahagarariwe n’uwitwa ‘Gerant’, ngo babwirwa ko baba muri Koperative kandi bo bemeza ko batayizi, amafaranga batanga ntibajya bahabwa inyemezabwishyu.  

Igishanga cya Cyunyu gihingwamo n’abasaga 80, ngo utangiye kuhahinga atanga Frw 8000 kuri Are imwe atangwa ku mwaka, abamaze igihe bishyuzwa Frw 15000 cyangwa arenga kuri Are imwe bakayatanga ku mwaka

UGIRIBAMBE Jeanette umwe mu bahinzi yagize ati “Kera hano hakitwa Cyangugu, hari umugabo wari muri Njyanama y’Umujyi wa Cyangugu yasabye ko bamuha igishanga akakigira urwuri, nyuma hasohotse itegeko ryo gukura inzuri mu bishanga nibwo baduhamagaye abashaka kwatisha turahinga.”

Uyu avuga ko amaze imyaka ine ahinga muri kiriya gishanga, ngo yatangiye yishyura Frw 8000 ku buso bungana na Are imwe (metero 10 x metero 10), ubu yishyura amafaranga 15000 kuri buriya buso akayatanga ku mwaka, ariko avuga ko ari umurengera.

Abahinzi bavuga ko iyo bishyuye badahabwa inyemezabwishyu kandi ko batishyura amafaranga angana.

MATESO Felicien na we ni umwe muri abo bahinzi yagize ati “Iki gishanga hano duhinga bahitirira Bahenda, iyo akihaguha wishyura make kubera ko haba hameze nabi, wamara kuhatunganya akagenda yongera amafaranga. Kuri Are imwe natangiye nishyura Frw 8000, yabonye hamaze gutungana yongeza ibiciro ahantu umuntu yishyuraga Frw 10000 harazamutse hagera ku Frw 30,000.”

Uyu avuga ko uwitwa BAHENDA byitwa ko igishanga ari ike atamuzi, ngo akoresha uwo bita Gerant (niko bamwita), iyo ngo bamubajije inyemezabwishyu ngo ahita ashaka uko umuhinzi uyibajije yirukanwa mu gishanga.

Umwaka ushize mu kwezi kwa gatatu babajije ushinzwe Amakoperative na Agronome bababwira ko bagiye kugikurikirana ikibazo cyabo.

Abahinzi bahinga hariya bagera kuri 80 bifuza ko aho kwishyura amafaranga umuntu batazi na koperative itazwi, bafashwa kugira Koperative izwi bakishyura amafaranga bazi uwo bayahaye.

Ushinzwe Amakoperative mu Karere ka Rusizi, NSENGIYUMVA Emmanuel avuga ko iyo Koperative batayizi kimwe na BAHENDA bivugwa ko ari nyiri igishanga cya Cyunyu.

Yagize ati “Koperative BAHENDA ntayo nzi mu makoperative dufite.”

Umuseke waje kumenya ko uhagariye Rwiyemezamirimo BAHENDA, ari uwitwa NGENDAHAYO Valens (Gerant), avuga ko muri kiriya Gishanga nta Koperative ibamo.

Yagize ati “Ntabwo ari Ishyirahamwe cyangwa Koperative, Umuhinzi araza tukavugana niba azajya aduha imibyizi y’abahinzi cyangwa tukumvikana ko tuzajya tugabana ibyeze, ntanyemezabwishyu kubera ko hakora ubwumvikane nta yandi mafaranga y’ikirenga.”

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ko narinzi ko ibishanga ari ibya Leta uwo gerant abishyuza muruhe rwego

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *