Rusizi: Abahinzi basaba gukemura ikibazo k'imyuzure baterwa n'umugezi wa Cyunyu - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:55 17

Rusizi: Abahinzi basaba gukemura ikibazo k’imyuzure baterwa n’umugezi wa Cyunyu

Abahinzi bibumbiye muri Kopetative ebyiri z’abahinzi KOIGA na COVELEMENT Amizero mu Mirenge ya Gihundwe na Kamembe bavuga ko amazi menshi atembera mihanda yiroha mu mugezi wa Cyunyu wakuzura agasubira mu mirima akabangiriza.

Abaturage bavuga ko amazi menshi y’umugezi wa Cyunyu abangiriza imyaka

Bariya bahinzi bahinga igishanga cya Gacamahembe bavuga ko amazi aturuka mu mihanda yiroha mu mugezi wa Cyunyu yamara kuzura igishanga akangiza ibyo bahinze umusaruro bari biteze ukagabanuka.

Ntirabampa Ismael Perezida wa Coperative KOAIGA agira ati “Kubera amazi aturuka mu mihanda  yirunda  mu mugezi wa cyunyu ukuzura amazi ntatembe,  turasaba ubuyobozi bw’Akarere kudufasha bakadukorera ikiraro kuko ingufu zacu zabaye nke”.

Mukarugina Marianne na we ayobora COVELEMENT AMIZERO agira ati “Ubushobozi bwo gucira imiferege ariya mazi bwararangiye, twagiye tugerageza ariko biratunaniye. Ubuyobozi budufashe,  batwubakire ikiraro cya Cyunyu amazi ajye atemba.”

Avuga ko igihe kuzurirwa kw’igishanga byaba bihagaze umusaruro wabo waba mwinshi.

Cooperative KOIGA ifite abanyamuryango 48 bahinga Ha 8,  COVELEMENT igizwe n’abanyamuryango 42 bahinga Ha 6.

Muri izi Hegitari zose harimo ebyiri n’igice badahinga kubera amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko abo bahinzi basabwa kwandika bagaragaza uko ikibazo giteye n’ibikenewe.

NSENGIYUMVA Emmanuel ni Umukozi w’akarere  ushinzwe Amakoperative yagize ati “Inama nabaha ni uko bakwandikira Akarere icyo kibazo kigasuzumwa.”

Abaturage bavuga ko ubuso bw’igishanga bwose batabuhinga kubera ko hamwe harengera amazi
Ku mbaraga zabo bavuga ko bagerageza kuyobora amazi ariko ngo birasaba ko Leta ibunganira igashaka uburyo bwo kugomera amazi

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *