Rusizi: Abarobyi ntibemerewe kuroba, bavuga ko kuzishyura Mutuelle bizabagora – UMUSEKE
  • 28/09/2020 5:00 45

Rusizi: Abarobyi ntibemerewe kuroba, bavuga ko kuzishyura Mutuelle bizabagora

Nyuma y’uko abatuye akarere ka Rusizi bavuye muri ‘gahunda ya Guma mu Rugo’ imirimo ikongera gukorwa, uburobyi bwo ntibwemewe. Abarobyi baratakamba bavuga ko bafite ubuzima bubi k’uburyo kuzabona ubwisungane mu kwivuza bitazakunda.

Ntawemerewe kuroba muri aya mazi

Abandi muri bo bibaza aho bazakura amafaranga yo kurihira abana ubwo amasomo azaba asubukuwe.

Jean Nsengiyumva     wo mu murenge wa Nkombo avuga ko ikiyaga cya Kivu ariwo murima bahingamo bakanasarura.

Kuri we kiriya kiyaga nicyo kibaha ifunguro n’ibyo kwambara.

Ati: “ Ikiyaga cya Kivu niwo murima wacu,  niho dukura ibyo kurya, ibyo kwambara, niho dukura ubwisungane mu kwivuza. Twari tuzi ko uburobyi nabwo buzakomorerwa ariko ubu twarumiwe twumvise ko twe tutemerewe kuroba. N’ubwo Leta iduha ibyo kurya ariko ntitwabigurisha ngo tubone amafaranga. Turasaba ko batureka natwe tukaroba kuko niho dukura amafaranga.”

Undi witwa Jonas Ndayisabye avuga ko ubwo bumvaga ko abatuye Rusizi bakuwe muri Guma mu Rugo yishimye, akumva ko agiye gusubukura imirimo ye yo kuroba nk’uko byahoze mbere. Nawe yaratunguwe.

Ati: “ Byaradutunguye kubona tuva muri Guma mu Rugo, ariko imirimo yafungurwa uburobyi ntibufungurwe, nkatwe abarobyi turasaba ubuyobozi ko bwatwigaho bukareka tukaroba.”

Aba barobyi bavugako ibikoresho byabo biri kwangirika kuko bimaze igihe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Bunzemo ko ubuyobozi bw’Akarere bwabamenyesha niba bazatangira kuroba vuha aha cyangwa bizatinda kugira ngo bamenye niba bakura imitego yabo ku nkengero cyangwa bayihagumisha.

Bavuga ko baramutse bemerewe gusubukura uburobyi bwabo, bazubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo no guhana intera mu bwato.

Bavuga ko kuba hari ubwato bufite metero ikenda z’uburebure bitanga amahirwe y’uko abantu batatu bashobora guhana intera ihagije kugira ngo batanduzanya coronavirus.

Nzeyimana Jean Claude uhagarariye abarobyi mu karere ka Rusizi yagize ati: “Twatunguwe nuko uburobyi butemerewe gukora. Iyo tubajije umuyobozi w’Akarere atubwira ko bizigwaho, turifuza ko batubwira igihe tuzasubirira kuroba kugira ngo tuvane ibikoresho byacu ku mazi bireke kwangirika.”

Aba barobyi bavuga ibi mu gihe abacururiza mu mujyi wa Rusizi bo bavuga ko nta baguzi babona kubera ko ntawemerewe kuva cyangwa kujya mu kandi karere kandi bahahirwaga n’abaturutse mu tundi turere nka Nyamasheke, Karongi n’ahandi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abo batunzwe n’uburobyi kwihangana hakabanza hakarebwa ko icyorezo kigabanuka.

Kayumba Euphrem uyobora Rusizi ati: “ Ndasaba abarobyi kwihangana bagategereza tukabanza tukareba aho ubwandu bw’iki cyorezo bwerekeza.”

Akarere ka Rusizi kari mu turere tw’u Rwanda turimo abaturage bakora uburobyi ari benshi.

Kabaruwemo Koperative umunani  z’abarobyi.

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abayobozi babo nibabarebere igikwiriye cyatuma ubuzima bwabo buba bwiza kd nizindi gahunda nizindi ngamba zikubahirizwa.From Celestin Uwizeyimana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *