Rusizi: Abikorera baravuga ko igihombo cyatewe na COVID kuri bo ari umwihariko – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:47 56

Rusizi: Abikorera baravuga ko igihombo cyatewe na COVID kuri bo ari umwihariko

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Rusizi biganjemo abacuruzi, baravuga ko bakozweho cyane n’ingaruka za COVID-19 kuko basanzwe bagurirwa cyangwa bakaganwa n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi none imipaka ikaba yarafunzwe.

Abikorera i Rusizi bavuga ko igihombo cyatewe na COVID bo ari umwihariko

Uretse kuba aka Karere karahahiranaga n’abo muri DRC, kanashyizwe mu kato ku buryo nta baturuka mu tundi turere bajyayo cyangwa bavayo.

Kibogora Dieudonne ukora ibijyanye no gutunganya imisatsi (salon de coiffure) yagize ati “Mbere COVID-19 itaraza ibintu byagendaga neza abazaga muri salon bavaga mu turere dutandukanye, no muri Congo ariko ubu ntabantu batugana kubera ko ntarujya n’uruza.”

Avuga ko mbere yakoreshaga abakozi 15, kandi bose bahembwa neza bakabasha kwitunga no gutunga imiryango yabo ariko ubu bose bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Ati “Ubu kuzongera gusubira ku Rwego twariho biragoye. Twagurirwaga n’abaturanyi bo muri Congo ubu imipaka ifunze twebwe abikorera byaratuyobeye.”

Avuga ko kandi bagiranye ibibazo n’ibigo by’imari byabagurije kuko batari kubyishyura neza, akavuga ko bakeneye kugobokwa na Leta.

Muri kariya Karere kandi bo bamae igihe kinini hari ibice biri muri Guma mu rugo ku buryo na byo biri mu byatumye abafite ibyo bakora bahungabana birushijeho.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Rusizi, Rugamba Theophille avuga ko abikorera muri kariya Karere bameze nk’abari gutangira.

Yagize ati “Amezi abaye ane abikorera badakora, urumva ni igihombo kinini kumara ayo mezi, hari n’abakoreraga mu gihugu cy’abaturanyi ibicuruzwa byabo biriyo hari ibyapfuye, ibiribwa byambuka tubiha abashoferi batuzanira amafaranga.”

Gusa abizeza ko PSF izakomeza gukorera ubuvugizi abikorera kugira ngo ibigo by’imari birebe ko hari icyakorwa bityo na bo ubucuruzi bwabo bwongere kubura umutwe.

Ati “Abacuruzi baba barafashe inguzanyo mu bigo by’imari ziba ziri kunguka, tuzakomeza kubafasha kuganira n’ibyo bigo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumva Euphrem asaba abacuruzi gutekereza imishinga izabateza imbere nyuma ya COVID-19, bukanabizeza n’ubufasha bwose bazakenera.

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *