Rusizi: Batswe amafaranga yo kubakisha ubwiherero bw’isoko babura icyo yakoreshejwe - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:52 50

Rusizi: Batswe amafaranga yo kubakisha ubwiherero bw’isoko babura icyo yakoreshejwe

Abarema isoko riri ku Cyambu cya Hepfu mu murenge wa  Nkanka mu karere ka Rusizi bavuga ko babangamirwa no kutagira ubwiherero kandi baratanze amafaranga yo kubwubakisha. Bisaba inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubakurikiranira iki kibazo kuko barambiwe kujya kubutira mu baturanyi. Hari abasore n’abagabo bihagarika mu Kivu…

Aba baturage bugarijwe n’umwanda

Isoko rya Nkanka riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.  iyo uririmo ureba ikirwa cya Nkombo. Uba ureba kandi n’imisozi yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Abarirema baturuka mu turere  duturiye kiriya kiyaga aritwo Rubavu, Rutsiro, Karongi,  Nyamasheke, na  Rusizi.

Bahahurira kandi n’abaturanyi babo bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Rirema iminsi ibiri mu cyumweru ni ukuvuga ku wa Mbere no ku wa Gatanu.

Abarirema bavuga ko nta bwiherero rusange buhari.

Muzungu Felicien umaze imyaka 15 akorera muri iri soko yagize ati: “Ubwiherero buri hano ntibukomeye. Iyo ubugiyemo uba ufite ubwoba ko  wagwamo. Tubabazwa nuko  twatanze amafaranga ngo bawudusanire ariko ntitwamenye  icyo yakoreshejwe.”

Muzungu avuga ko barambiwe kujya gutira imfunguzo mu bandi bacuruzi kandi bagombye kuba bafite ubwiherero bwabo.

Mugenzi we witwa Jacques Bigirimana ati: “ Twatanze amafaranga yo kubaka ubwiherero  ariko ntibuhari.  Iki ni ikibazo ubuyobozi bukwiriye gukurikirana , amafaranga yo gukora isuku no kubaka ubwiherero hashize nk’umwaka tuyatanze.”

Avuga ko ‘ubuyobozi bugomba gukurikirana kiriya kibazo kuko aribwo  jisho ry’umuturage.’

Undi mucuruzi utarifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko we na bagenzi be bibaza icyo amafaranga batanga nk’amahoro akoreshwa  kikabayobera.

Avuga ko iyo ubwiherero bafite budakomeye kandi bukoreshwa n’abantu benshi.

Bamwe iyo bananiwe kwihangana ngo bategereze uwabanje mu bwiherero bahitamo kwihagarika mu mazi cyangwa mu nkengero zayo imvura yagwa ikamukana umwanda.

Yaragenekereje asanga bukoreshwa n’abantu batari munsi ya 1000 ku munsi, aba barimo Abanyarwanda n’abaturage ba DRC baza kurema ririya soko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Emmanuel Nsigaye avuga ko iby’icyo kibazo ntabyo yari azi.

Ati: “Icyo kibazo rwose sinari  nkizi ariko tuzagikurikirana.”

Avuga ko mbere y’uko gikurikiranwa kigakemuka, abakoresha ririya soko bagombye gukomeza kugira isuku, uko bishoboka kose.

Nsigaye ati: “Turabasaba kwimakaza  ingamba z’isuku ziba zatanzwe.”

Nkanka ni umwe mu mirenge 18 y’akarere ka Rusizi . Ihana imbibi n’Umurenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke.

Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi
Ubu nibwo bwiherero bafite bukoreshwa n’abantu bagera ku 1000 ku munsi w’isoko
Aha niho hacururizwa isambaza…

Photos@MuhireDonatien

Donatien MUHIRE

UMUSEKE.RW/Rusizi

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubwo barabakamye nyine nta kundi. Niko bisanzwe nukwihangana.

  • Ngo babatse amafaranga none ntibazi aho yagiye icyo batazi niki. Ntabwo bazi ishaka n’ururo mama we abanya Rusizi disi nabatesi niba mutazi aho yagiye nimutange andi. Umuyobozi ati bakomeze bagire isuku bannye he? mu kivu se??

  • Ariko murasetsa ye! ibifi binini byayashyize mu gifu! Uriya mugore uyoboye Nkanka ntawe utazi uko agira igifu sha! Yakoranye n’abo bivugishijwe ngo ikibazo ntibari bakizie. Nihitiraga

    • Ariko mwana wa maman wagiye ureka gusebanya , uziko uriya musarani wubakwa atanayoboraga nkanka ,
      Sibyiza gusebanya wagaragaza ibitekerezo cyawe ariko ntihabemo gusebanya

  • Na miliyoni 190,000 z’amadolari zahawe u Rwanda na Banki y’Isi zaburiye irengero, nkanswe imisanzu yo kubaka imisarane. N’umugenzuzi w’imari ya Leta ajya aburira irengero arenga miliyari 200 ku ngengo y’imari y’umwaka umwe, none mwe ngo imisarane.

  • I love my home sector Nkombo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *