Rusizi: Hafi y’umupaka bahasanze umurambo w’umugabo uhambiriye mu mufuka | UMUSEKE

Rusizi: Hafi y’umupaka bahasanze umurambo w’umugabo uhambiriye mu mufuka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, abaturage bo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi basanze umurambo w’umugabo uhambiriye mu mufuka bawujugunye mu Kivu.

Inzego zibishinzwe zaje gutwara uriya murambo

Uyu murambo wabanje kubonwa n’abana bariho bahira ubwatsi bw’amatungo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bahise bamenyesha abaturage baturiye aka gace.

Uyu mubiri wabonetse ku Kivu hafi y’Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa ku Rusizi rwa mbere.

Abaturage babonye uyu mubiri, babwiye Umuseke ko bawusanze uhambiriye mu mufuka bigaragara ko ari abantu bawuhambiriye ndetse ko utamaze igihe ku buryo bakeka ko yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Bavuga ko igice cy’amaguru cyari kiri mu mazi mu gihe icyo hejuru cyari imusozi.

Ababonye uyu mubiri, babwiye Umuseke ko ashobora kuba yishwe kuko bamusanganye igikomere ku mutwe.

Kayitare Jean Pierre waje kureba amakuru y’uyu murambo, avuga ko uriya mufuka wari ufunze ariko ko hari akenge kagaragazaga igice cyo kuzuru.

Uyu muturage avuga ko batabashije kumenya umurambo w’uyu muntu kuko inzego z’umutekano zahise ziza zikawujyana.

Uyu muturage utuye muri kariya gace, avuga ko atari ubwa mbere ku kiyaga habonetse umurambo w’umuntu ariko ko batabonaga ihambiriye kuriya.

Ati “Hari n’igihe ujya kubona ukabona umuntu arimo arareremba mu mazi rimwe ugasanga ni Umukongomani cyangwa ari n’Umuryanda.”

Kabera Jean de Dieu we avuga ko nubwo uriya murambo wari uboheye mu mufuka ariko ko abawujugunye hariya, baje baramaze kumwica.

Ati “Ikigaragara cyo ashobora kuba yafungiwe aho bamwiciye kuko ntabwo bamufungira hano ku mazi ngo banamushyiremo kuriya.”

Undi na we yagize ati “Icyagaragaraga cyo ku mutwe havaga amaraso kandi byagaragaraga ko yari aboshye ku buryo atabasha kwinyagambura kabone nubwo yari kuba ari muzima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyangugu, Mukazayire Bibiane yabwiye Umuseke ko amakuru y’uriya murambo yayamenye saa mbiri zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, inzego zirimo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha zigahita zihutira kubikurikirana.

Mu Murenge wa Kamembe

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW/RUSIZI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aba baturage babwirwa niki kwaru mukongomani cyangwa umunyarwanda?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *