Rusizi: Hari Imidugudu imaze amezi 6 amavomo rusange afunzwe kandi arimo amazi – UMUSEKE
  • 30/09/2020 9:59 41

Rusizi: Hari Imidugudu imaze amezi 6 amavomo rusange afunzwe kandi arimo amazi

Amavomo rusange yo mu Midugudu itatu yo mu Kagari ka Shagasha ari yo, Gasharu, Bisanganira, n’uwa Shagasha amaze amezi atandatu afunze, abaturage bavuga ko kubona amazi meza bitaborohera bigatuma bavoma ay’isoko na yo imvura ikaba yarayangije ku buryo anuka, rimwe na rimwe bavoma n’ay’ibishanga.

Abatuye hariya bavoma ayo mazi ya kano, bavuga ko ari mabi anuka ndetse ngo hari ubwo bavoma ibiziba byo mu bishanga

Abavomeshaga barahombye barabireka kuko ngo ‘WASAC’ ibishyuza menshi. Abo twaganiriye bifuje ko tudatangaza amazina yabo.

Umwe ati “Ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije, kuva mu kwezi kwa 12 /2019 aho twavomaga harafunze, turasaba ubuyobozi kureba icyo bwadufasha tukabona amazi.”

Undi muturage yagize ati “Ahitwa mu Gahama niho tuvoma amazi y’isooko kandi naho nikure, ariko na yo yarangiritse aranuka. Twibaza icyatumye abavomeshaga amazi babihagarika.”

IYAKAREMYE Boniface ni umuturage muri bamwe bari barafashe ayo mazi ngo bage bayavomesha, avuga ko yabiretse kubera guhomba.

Ati “Abayavoma bishyuraga ijerekani imwe Frw 20 nk’uko bisanzwe kuri aya mazi ya WASAC y’amavomo rusange, WASAC yazana inyemezabwishyu tugasanga iri hejuru irenze ayo twinjije, ubuyobozi budusabire WASAC itugabanyirize twongere tuyafate.”

Boniface yakomeje avuga ko hari n’aho bishyura kabiri. Ngo amazi ari mu isambu y’urusengero rwa ADEPER Shagasha, na rwo rugashaka ko babishyura, na WASAC ikishyuza.

Ntabwo byadukundiye kuvugana n’ubuyobozi bw’urwo rusengero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko butari buzi icyo kibazo, bukizeza ko bugiye kugikurikirana.

KAYUMBA Euphrem ni Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yagize ati “Ntabwo icyo kibazo nkizi, tugiye kubikurikirana.”

Abari bafite isoko ryo kuvomesha amazi barabiretse kubera ko ngo bahomba, amavomo arafungwa nubwo arimo amazi

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/Rusizi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *