Rusizi: Ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Rusizi: Ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Nyange Umudugudu wa Rusayo abaho uyu munsi batangajwe cyane n’ihene yabyaye agasekurume gafite imitwe ibiri.

Agasekurume k'imitwe ibiri kavutse uyu munsi i Rusizi

Agasekurume k’imitwe ibiri kavutse uyu munsi i Rusizi

Aka gasekurume kavutse ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa mbere.

Mu minsi ishize muri aka gace hari inka nayo yabyaye inyana imeze gutya nk’uko bamwe mu bahatuye babitangarije Umuseke.

Abaturage benshi bahise bahurura kureba iby’iyi hene idasanzwe.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru aka gahene kari kakiri kazima.

Felicule Bimenyimana veterineri w’Umurenge wa Bugarama yabwiye Umuseke ko kubyara gutya bidasanzwe ku ihene gusa ko ari ibintu bibaho, ngo ni ‘malformation congénitale’ ku itungo ishobora guterwa n’ibintu binyuranye.

Yasobanuye ko atari amarozi nk’uko bamwe mu baturage ba hano babivugaga uyu munsi, bahereye no ku nka yabyaye itya ubushize.

Ahandi ku isi inyamaswa zirisha zagiye zibyara gutya abahanga basobanuye ko biva ku miti iterwa ibihingwa “non-genetically modified (GM) crops, pesticides” iyi miti ngo ikaba itera  amatungo arisha kubyara gutya nk’uko byagaragaye cyane muri Argentine kuko iba irimo ibinyabutabire (chemicals) bitera imbyaro zidasanzwe nk’izi mu matungo.

Uwitwa Bujan Silvana ushinzwe ikigo cy’ibidukikije kitegamiye kuri Leta muri Argentine (Bios Argentina) umwaka ushize yavuze ko iwabo ndetse n’ahandi hanyuranye ku isi hari ingaruka ku matungo avuka adasanzwe kubera imiti iterwa mu byo amatungo arisha ngo bikure vuba cyangwa ntibyibasirwe n’indwara runaka.

Iriya miti (ihindura ibihingwa bikera vuba cyangwa bikarindwa indwara runaka) ibinyabutabire biyibamo kandi ngo bigira n’ingaruka no ku bantu mu ikoreshejwe cyane kubyo abantu barya.

Muri Gashyantare umwaka ushize i Kirehe havutse abana bafite imitwe ibiri n’igihimba kimwe (Dicephalic parapagus) ni ubwa mbere mu Rwanda hari hamenyekanye abana bavutse bameze batya. Ntabwo bagize amahirwe yo gukomeza kubaho.

Hashize amezi ane gusa, i Kirehe nanone havutse abana bafite igihamba kimwe, nabo ntibakomeje kubaho.

Aka gahene kavutse kugasusuruko kuri uyu wa mbere

Aka gahene kavutse kugasusuruko kuri uyu wa mbere

Kugeza mu masaha ya nimugoroba kari kagihumeka

Kugeza mu masaha ya nimugoroba kari kagihumeka

Francois Nelson NIYIBIZI
UMUSEKE.RW/Rusizi

6 Comments

  1. Musinga

    May 1, 2017 at 4:39 pm

    Izi ningaruka za OGM abazungu baza kumena muri Africa abihugu byose byaranze ibihugu byemeye ni Nigeria, Uganda,Rwanda kenya..kuza kugerageza ibintu iwacu iwabo banze ngo turigenga? gon dufitz ubusugire na demokarasi? Biteye agahinda gusa;

    • Ann

      May 1, 2017 at 6:52 pm

      Koko se?wampa link iri professional y’ibyo uvuze nanjye nkisomera?
      Gusa GMO no muri USA nizo zuzuye gusa tu.niyo mpamvu obesite,hypertension na cancer bibamereye nabi

  2. Kanimba josue

    May 2, 2017 at 10:24 am

    iyi OGM ivuga iki! iyo bihinnye gutya haba igihe tudahita tubyumva twese.

    • Feralli

      May 2, 2017 at 11:51 am

      OGM: Organisme Génétiquement Modifiée.
      Ni nko kuvuga ikinyabuzima cyahidiriwe uko kigomba kororoka cyangwa kubaho niba mbisobanuye neza

  3. umulisa jennifer

    May 3, 2017 at 8:59 am

    Umunyamakuru wanditse iyi nkuru, haraho watubeshye. Ntabwo umuntu wambere ufite imitwe ibiri yabonetse iKirehe umwaka ushize.iyo uvuga uti nibwo bwambere wabyumvise! Hari ibindi bitaro bavukiyemo kdi muRwanda. Hashize 12yrs njye mwiboneye. Ntuzemeze ibyo utakozeho research.

  4. Dezy

    May 5, 2017 at 4:28 pm

    Isi igeze kwiherezo bavandi
    Ibi. Nibyo bavuze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: