Rusizi: Ikamyo igonze inzu abari bayirimo bose nta n'umwe ugize icyo aba | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:44 18

Rusizi: Ikamyo igonze inzu abari bayirimo bose nta n’umwe ugize icyo aba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, mu muhanda uva mu mujyi wa Rusizi werekeza Bugarama, habereye impanuka y’ikamyo yataye umuhanda ikagonga inzu y’umuturage ku bw’amahirwe nta n’umwe uhitanywe n’iyi mpanuka.

Yataye umuhanda igonga inzu

Iyi mpanuka yabaye ku isaaha ya saa kumi zirengaho iminota micye, yabereye mu Kagari ka Karangiro mu Murenge wa Nyakarenzo muri aka Karere ka Rusizi.

Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko ikamyo yo mu bwoko bwa Actos yabisikanye n’indi ya Actros ya gisirikare, iriya igahita ita umuhanda ikaruhukira ku nzu y’umuturage.

Umuturage byabaye areba yagize ati “abisikanaga ziragongana, ikamyo irenga umuhanda, igonga inzu ari abari mu nzu n’abari mu modoka nta n’umwe wapfuye.”

Uyu muturage uvuga ko iyi mpanuka yari ikomeye ariko bakaba bashima Imana ko nta muntu uyiguyemo kuko yaba abari mu modoka n’abari mu nzu nta n’umwe wanakomeretse.

Abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *