Rusizi: Imirimo yongeye gukorwa ariko ngo 'Amadolari' ava hakurya ntarambuka - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:31 34

Rusizi: Imirimo yongeye gukorwa ariko ngo ‘Amadolari’ ava hakurya ntarambuka

Abakorera mu Mujyi wa Rusizi bakora imirimo imaze ukwezi n’igice idakora kubera ingamba Leta yafashe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, bavuga ko bishimiye kuba bongeye gusubira gukora ko nubwo bitahita bigenda neza ngo babone abakiliya nk’uko byari bisanzwe, ngo imipaka izageraho ifungure abakiliya benshi baturuka muri RD.Congo bongere bagaruke.

Umugi wa Rusizi wegeranye na Bukavu wo hakurya muri DR.Congo iyo imipaka ifunguye amadolari aba atembera ari menshi

Bemeza ko gufungura ari intambwe ikomeye ko hari ubwo hazaterwa n’indi imipaka igafungurwa.

Kamuzinzi Godefroid umwe mu bafite hotel mu Mugi wa Rusizi yagize ati “Ni intambwe nziza yatewe, byadushimishije, nubwo bigaraga ko akazi katafungutse kose, ariko iyi ntambwe twayishimye.”

Yavuze ko gufungura hotel zabo bidahita bibaha inyungu kubera ko imipaka ifunze, ariko ngo barabasha gukora  isuku bategereze igihe bizafungurirwa byose.

Undi ucuruza imyenda yavuze ko banyuzwe n’uko basubiye gucuruza.

Yagize ati “Iki kemezo twacyakiriye neza, gutinda mu rugo byaribitangiye kumera nabi ariko kuva dusubiye gukora, ikizere kirahari ko bizagenda neza.”

RUGAMBA Theophille uhagarariye Abikorera (PSF) mu Karere ka Rusizi mu butumwa yatanze yavuze ko abikorera badakwiriye kwiheba ko nta mafaranga ariho.

Yagize ati “Birumvikana ingaruka za Coronavirus zigomba kugira ingaruka ku bikorera, ariko kuba hatewe intambwe hagafungurwa ibikorwa bimwe, buhoro buhoro bizagenda neza, bakomeze ingamba zo gukomeza kwirinda Covid-19”. 

Aka karere kari ku mupaka uhuza u Rwanda na RD.Congo abaza kuhahahira abenshi baturuka hakurya bazanye amadolari.

Ku bafite hoteli ngo bafite n’ikizere ko ibintu bizasubira mu buryo n’imipaka igafungura bagakora
Ubuzima mu Mugi bwagarutse abantu baragenda ariko benshi ntibambaye agapfukamunwa

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/Rusizi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *